Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Ibibazo biri muri RFTC ngo bigiye gukemuka

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’abashoferi batwara abagenzi RFTC, Buravuga ko serivise yo gutwara abantu mu gihe cya vuba igiye kugira impinduka zigamije gukemura bimwe mu bibazo bikigaragara.

Ibyo byagarutsweho, muri congre y’abanyamuryango ba FPR, Bari muri iri shyirahamwe aho yateranye mu mpera z’icyumweru dusoje.

Nyuma y’urugendo rurerure kuva mu myaka 1999,ubwo urwego rwo gutwara abantu rwasaga nurukorera mu kajagari, mbere y’uyu mwaka bamwe mu batwaraga abantu bari bibumbiye mu mashyirahamwe menshi, nyuma baza kwihuriza mu cyitwaga ATRACO,hagamijwe guca akajagari n’amakosa yagaragaraga mu rwego rwo gutwara abantu.

Nubwo abashoferi bari muri ATRACO ngo bari ishyirahamwe ridaharanira inyungu, nyuma yo kugirwa inama na Perezida wa Repubulika, bahisemo kwibumbira mu ishyirahamwe riharanira inyungu,RFTC,ari naryo babarizwamo magingo aya.

Byose mu byagezweho ngo babikesha ubuyobozi bwiza bw’umutwe wa politike uri ku butegetsi kugeza ubu , FPR.

Mu mpera z’Icyumweru dusoje , abanyamuryango ba FPR inkotanyi bo muri iri shyirahamwe baturutse m uduce dutandukanye tw’igihugu,bateraniye muri congre ya kane,hagamijwe kwishimira ibyagezweho.

Iyo congre kandi ngo yarigamije kureba n’ibyo bateganya kugerawaho, harimo kongera ingano y’imodoka zikoreshwa, hakazazanwa imodoka nini ,gutunganya za gare zitameze neza hirya no hino mu gihugu ndetse nibindi,byose ngo hagamijwe kunoza urwego rw’ubwikorezi.

Muri iyo congere,abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, bongeye kwibutswa ko,umwaka utaha mu Rwanda hazaba amatora y’umukuru w’igihugu, bityo umukandida uzatangwa na FPR Inkotanyi bagomba kuzamushyigikira.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

steven - 30/11/2016 saa 17:39

Njye ndumva umutwe w'iyi nkuru wakabaye uvuga ngo" Abanyamuryango ba FPR bo mu ishyirahamwe rya RFTC bateranye baganira ku byo bamaze gukora uhereye 1999. Imirasire, Niba uyu atari wo murongo mwihaye nimureba ukuntu mwajya mujyanisha inkuru n'umutwe wayo.
Kanda hano umusubize

Bwiko - 28/11/2016 saa 18:35

Mwatubwirandi mashyirahamwe mu Rwanda abayobokebayo atari FPR Inkotanyi?
Kanda hano umusubize

claire - 29/11/2016 saa 10:05

Nshuti Gabanya amatiku mumashyirahamwe habamo abantu benshi babarizwa mumashyaka atandukanye cg bataba no muishyaka na rimwe. Kwibaza icyi kibazo niugushaka kuturyanisha ntanicyo bitumariye. Ntabwo ariigitangaza ko abagize ishyaka RYA FPR bakora inama kamdi niba wasomye neza imyanzuro yavuyemo niifitiye inyungu abaturarwanda Bose. Njyewe nubwo ntashyaka mbarizwamo ndabashyigikiye 100% niba bikubabaje ubyihanganire.
Kanda hano umusubize

x - 29/11/2016 saa 15:20

claire uriya umuntu umuhoye ubusa ,kuko arajije iyo uba intwari warikumusubiza .kubaza bitera kumenya sha! ariko uri umwana iyo utaba umwana kandi utuye murwanda ntiwari kubaza kiriya kibazo ,!!!!!
Kanda hano umusubize

x - 29/11/2016 saa 15:23

claire uriya umuntu umuhoye ubusa ,kuko arajije iyo uba intwari warikumusubiza .kubaza bitera kumenya sha! ariko uri umwana iyo utaba umwana kandi utuye murwanda ntiwari kubaza kiriya kibazo ,!!!!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X