Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Ibiciro by’amashanyarazi byaba bigiye kumanuka kugeza kuri 50%.

Ibiciro by’amashyanyarazi bishobora kugabanyuka ku kigero cya 50% mu minsi iri imbere nyuma y’amavugurura ari gukorwa ku biciro by’amashanyarazi byari bisanzwe.
“Twazamuye ku buryo bugaragara ubushobozi bwo kubona amashanyarazi.

Igisigaye mbese ni ugutuma amashanyarazi agera ku bayakoresha mu ngo no mu nganda”, uwo ni Emmanuel Kamanzi, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa REG.

Ubusanzwe kilowatt y’amashyanyarazi mu Rwanda igura amadolari 0,24, igiciro bivugwa ko kiri hejuru kurusha ahandi mu burasirazuba bwa Afurika, aho ubundi kilowatt igura byibuze 0,12$ .

Mu rwego rwo gushakaira umuti iki kibazo cy’igiciro cy’amashanyarazi kiri hejuru cyane, ku ikubitiro guverinoma y’u Rwanda yongereye aho amashanyarazi ishinga inganda nshya ku buryo igiciro kizamanuka kugeza kuri 0,098$ kuri kilowatt.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

shyaka - 30/09/2016 saa 03:22

Mu Rwanda ikintu cya mbere gihenze n'amashanyarazi kurenza ibiryo peee!
Kanda hano umusubize

shyaka - 30/09/2016 saa 03:18

Ikintu cya mbere gihenze mu Rwanda n'amashanyarazi kurenza ibiryo peee!
Kanda hano umusubize

Didier - 29/09/2016 saa 19:57

Umutindi arota arya koko! Iyi nkuru ni impuha 100%. Biragaragara ko uwanditse iyi nkuru byaba ari ibyifuzo bye, ariko ntibishoboka. Ni nko kwambara ipantaro uyinyujije mu mutwe. Muribuka ababingwa batubeshya ngo bakuyeho amafaranga 500 ya buri kwezi yo gukodesha compteur ngo batworohereze, bakayakuraho ariko bagahita bahanika igiciro cy'amashanyarazi? Ubwose bakoze iki? Iyo waguraga umuriro wa 5,000 tukishyura 500 ya compteur ku kwezi wawukoreshaga igihe kirekire kurusha ubu tutakishyura 500 ya compteur. Ahubwo hari impinduka bakoze bakongera nanone bakarushaho guhanika igiciro cy'amashanyarazi. Reka tubitege amaso wenda wasanga umwanditsi yabivuze abizi. Gusa bibaye aribyo Leta yaba ikoreye igikorwa gikomeye cyane abanyarwanda.
Kanda hano umusubize

gilbert - 30/09/2016 saa 08:09

Uvuze ukuri abayobozi burwanda baratubeshya cyane
Kanda hano umusubize

Didier - 29/09/2016 saa 19:55

Izi ni impuha.
Kanda hano umusubize

Hakuzimana Abraham - 29/09/2016 saa 19:53

Ibyobikorwa, Ni Ingirakamaro. Turabyishimiye.
Kanda hano umusubize

Didier - 29/09/2016 saa 19:52

Umutindi arota arya koko! Iyi nkuru ni impuha 100%. Biragaragara ko uwanditse iyi nkuru byaba ari ibyifuzo bye, ariko ntibishoboka. Ni nko kwambara ipantaro uyinyujije mu mutwe. Muribuka ababingwa batubeshya ngo bakuyeho amafaranga 500 ya buri kwezi yo gukodesha compteur ngo batworohereze, bakayakuraho ariko bagahita bahanika igiciro cy'amashanyarazi? Ubwose bakoze iki? Iyo waguraga umuriro wa 5,000 tukishyura 500 ya compteur ku kwezi wawukoreshaga igihe kirekire kurusha ubu tutakishyura 500 ya compteur. Ahubwo hari impinduka bakoze bakongera nanone bakarushaho guhanika igiciro cy'amashanyarazi. Reka tubitege amaso wenda wasanga umwanditsi yabivuze abizi. Gusa bibaye aribyo Leta yaba ikoreye igikorwa gikomeye cyane abanyarwanda.
Kanda hano umusubize

nshimyumuremyi - 29/09/2016 saa 19:30

igiciro kimanutse twese byatugwa neza. ariko kuki igiciro mugishyira mu madolari aho kukibara mu mafaranga y'iwacu? iyo ubaze mu madolari hari benshi batamenya ibyo ushaka kuvuga.
Kanda hano umusubize

- 29/09/2016 saa 19:09

nibyiza Kuri uwo mushinga wamashanyarazi ndumva hari byinshi
Kanda hano umusubize

KKKK - 29/09/2016 saa 12:42

Iri n'itangazo ariko!!!!
Kanda hano umusubize

Beserious - 29/09/2016 saa 17:15

Igihuha.com
Kanda hano umusubize

Didier - 29/09/2016 saa 19:56

Ibi ntibyashoboka ni impuha.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X