Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Ibiciro byiyongereyeho 7.5% mu kwezi kwa munani biratuma ubuzima burushaho guhenda

Abacuruza ibiribwa ku isoko barasanga uko ibiciro by’ibyo bacuruza bikomeza kugabanuka mu gihe ibindi basanzwe nabo bahaha bikomeza kuzamuka bituma ubuzima bukomeza kubahenda.

Aba bacuruzi baravuga ibi mu gihe ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kiratangaza ko ibiciro by’ibicuruzwa ku isoko mu kwezi kwa munani muri rusange mu mijyi no mu byaro hano mu Rwanda byiyongereyeho ku gipimo cya 7,5% ugereranyije n’igihe nk’iki mu mwaka ushize wa 2015.

Imibare ya NISR, yerekana ko mu kwezi gushize kwa munani mu Rwanda ibiciro byiyongereyeho ku gipimo cya 7,5% ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka ushize wa 2015. Mu kwezi kwa karindwi ibi biciro byari byiyongereyeho 7,8%.

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kivuga ko bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 7,5% mu kwezi kwa Kanama 2016 ari ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 13,3%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 2,5% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 5,5%.

Iyo ugereranyije ukwezi kwa munani 2016 n’ukwezi kwa karindwi ubona izamuka ry’ibiciro muri rusange ryaradohotseho ku kinyuranyo cya 1,4%.

Abacuruza ibyo muri boutique bemera ko hari ibicuruzwa byazamutse cyane muri iyi minsi ndetse nabo hari ubwo bibagora gushyiraho ibiciro iyo baranguye bahenzwe.

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kivuga ko by’umwihariko Ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 6,4% mu kwezi gushize kwa Kanama naho muri uko kwezi ibiciro mu byaro byiyongereyeho 8,1% .

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X