Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Ibigo 25 bimaze gutahurwa na RRA gukoresha amayeri mashya yo kunyereza imisoro

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, kiratangaza ko cyamaze kuvumbura uburyo bushya bukoreshwa n’abanyereza imisoro bakoresheje imashini za EBM zitanga inyemezabuguzi. Ubu ibigo 25 bikaba byaramaze gutahurwaho ayo makosa.

Mu nama RRA yagiranye n’abasora baciriritse, yabamenyesheje ko hari uburyo bushya bwo kugura inyemezabuguzi zitangwa n’utumashini twa EBM abacuruzi badukanye, bagahana izi nyemezabuguzi kandi nta bicuruzwa baguze bikabafasha kunyereza umusoro ku nyongeragaciro (TVA).

JPEG - 51 kb
Richard Tushabe Komiseri mukuru wa RRA

Komiseri Mukuru wa RRA, Richard Tusabe, yasobanuye hari n’abafunguza ibigo by’ubucuruzi bya baringa bakabigurira utumashini twa EBM bityo bakajya bagurisha inyemezabuguzi kuri bagenzi babo n’abo baba bashaka kunyereza umusoro ku nyongeragaciro.

Mbera Emmy ushinzwe umushinga wa EBM muri RRA yasobanuye birambuye uko ubwo bujura bukorwa.

Ati “Ni inyemezabuguzi za EBM zitangwa n’amasosiyete ariko mu by’ukuri nta kintu bacuruje kigaragara. Icyo bakora bo bafite akamashini ka EBM noneho wowe icyo usabwa ni ukujya kubasaba inyemezabuguzi nta kindi. Fagitire baguha igufasha kuzajya kumeneyekanisha imisoro kugira ngo werekane ko hari TVA watanze urangura.”

Kandi ati “Twahisemo rero gukorana inama n’abasora baciriritse kugira ngo tubagaragarize icyo kibazo niba hari abarebwa na cyo bikosore, kandi niba nta bo badufashe gutanga ubutumwa ku buryo hatagira uwafatirwa muri icyo cyaha kuko ni icyaha gihanirwa n’amategeko.”

Abasora baciriritse bari bitabiriye iyo nama, bavuze ko ibi batari bazi ko bibaho, ngo habaye hari n’uwahawe iyo nyemezabuguzi yaba atari azi ko ari baringa.
Abo basora banenze RRA bavuga ko bitumvikana ukuntu umuntu yaba afite ikigo gicuruza ibintu bya miliyari, itazi aho akorera.

RRA yemeye ko igiye gukorana bya hafi n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kugira ngo imishinga yose RDB yemerera gukorera mu Rwanda ijye ihita imenyekana muri RRA.

Ubuyobozi bwa RRA buvuga ko umuntu akireba izo nyemezabuguzi adashobora kumenya ko zatanzwe nta gicuruzwa bitanganywe, ahubwo ngo mu bushishozi bw’igihe kigera ku kwezi kumwe cyangwa abiri, ni bwo bigaragara kuko usanga umuntu ari gucuruza imyenda, ibiribwa, impapuro n’ibindi ubona bihabanye ku buryo umuntu umwe atabicuruza.

RRA yatangaje ko kugeza ubu hari ibigo 25 by’ubucuruzi byamaze gufatirwa muri ubu bujura, bikaba biri gukurikiranwa mu nkiko, bine muri byo bikaba byaramaze kwemera icyaha.

RRA yatangaje ko kuva aho ubu bujura bwadukiye hari amafaranga agera kuri miliyari y’amafaranga y’u Rwanda bwanyereje.

Abazahamwa n’iki cyaha bazasabwa gusubiza amafaranga yose banyereje ndetse babe banafungirwa icyaha cy’ubujura.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

bosco - 16/10/2016 saa 19:49

Ariko ko narinzi ko iyo ukoze facture na EBM bihita bigaragara kuri server ya RRA ni gute ayo manyanga yabaho. Ikindi ibyo bigo kuki bidatangazwa bikaba bimeze nkibanga mwabigaragaje
Kanda hano umusubize

miweto - 11/10/2016 saa 19:42

ese ko imisoro inyerezwa ari iyo abanyarwanda nk'ubu ko muba mutatubwiye amazina y'ibyo bigo byiba imisoro ngo twe no kongera kubihahiramo,ubwo ntimuba mutubwiye igice?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X