Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

“Ibipindi bya ba Bonifasi na Kaboneka bigiye kugabanyirizwa umubyimba” Perezida Kagame

Perezida Kagame yavuze ko igipindi cyakoreshwaga na Bonifasi Rucagu ukuriye Itorero ry’igihugu na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka mu gutoza intore zitandukanye z’igihugu kigiye kugabanuka. Mu ijambo rye yavuze ko Vulume( Umubyimba) wabyo ugiye kugabanuka nubwo agaciro kabyo katazakurwaho.

U Rwanda ruravuga ko uburyo rwakoreshaga mu gutanga amasomo y’ubutore ku banyeshuli biga mu mahanga n’abiga mu Rwanda budahagije rugiye kongeramo igisirikare.

Ubwo yasozaga itorero ry’abanyeshuli biga mu mahanga n’abiga mu Rwanda ribaye ku nshuro ya 9, umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko amasomo babonera muri iri torero adahagije. Perezida Kagame yavuze ko ibyiciro byabanje bizahurizwa mu cyiciro kimwe bagatozwa igisirikare.

JPEG - 92.5 kb
Perezida Kagame yasabye ko indangamirwa zose zigishwa igisirikare

Ubu ni uburyo bushya ugereranyije n’ubundi bwari busanzweho. Perezida Kagame yavuze ko hagiye kugabanuka icyo yise "Ibipindi by’abanyapolitiki barimo Boniface Rucagu ukuriye itorero ry’igihugu na Francis Kaboneka minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu" yavuze ko bitavuze ko bizakurwaho ahubwo bizagabanyirizwa Vulume (Umubyimba) hakongerwa imyitozo ya gisirikare.

Yavuze ko ari byiza ko aba banyeshuri bamenya ibyerekeye imbunda kugira ngo babashe kuyirinda aho bahurira na yo mu bihugu by’amahanga bigamo.

Ibi birashimangira ingufu u Rwanda rushyize mu mutekano kuko ni hake umukuru w’igihugu yashyikiriza ijambo rubanda ngo azarangize adakomoje ku ngingo y’umutekano. Ahanini avuga ko ibyo bagezeho bagombye no kubirinda.

Iyi gahunda yo kwigisha igisirikare abiga cyangwa abitegura kujya kwiga mu mashuli makuru na za Kaminuza byo mu Rwanda cyangwa hanze izatangira mu mwaka utaha wa 2017.

Gahunda y’itorero mu Rwanda yatangiye mu mwaka wa 2007 ifite intego yo kwigisha abakiri bato indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.

Jean Pierre TUYISENGE

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 21/07/2016 saa 10:11

The reality of life style since God put administration in the hand of human being does not depend on the Bible structure but on the environment. Ubuyobozi bwose butangwa n'Imana. Ubuzima bwa muntu bwa buri munsi burimo icyaha. Kdi koko rero turabanyabyaha. Ubutungane nyabwo umuntu abugira akiri umwana wo munsi ya 5ans. Nyamara ngo nuruhinjA ruvukana icyaha cyinkomoko! Njye mbona kubaho nkuko Bible ishaka bitashoboka. Ahubwo umunsi wo gupfa Imana izanyitabarire! Turacuruza, tukabeshya, tugahenda ngo tugire inyungu nibindi. Gukiranuka ntibyoroshye.
Kanda hano umusubize

Kamali - 20/07/2016 saa 14:36

Nibyokoko izisiyasa badutera burigihe ngoningando turazirambiwe
Kanda hano umusubize

NYEMAZI Paul - 20/07/2016 saa 11:29

Thank you indeed.Ibyo Rwahama yanditse nibyo kabisa.Nuko ababishobora ali bake cyane. Ndakeka ko yashatse kuvuga abahamya ba yehova.Nibo batajya mu ntambara na politike ku isi hose.Ubundi koko a true christian yagombye kutivanga mu byisi nkuko Yesu yabisabye muli Yohana 17:16.
Kanda hano umusubize

mathias - 21/07/2016 saa 08:26

Ubwo se udashaka kwivanga mu by'isi ntiwajya gutura mu ijuru nyema"zi"? kujya mwijuru kandi uzabigeraho uruko upfuye. Igihe rero umuntu akiri kuri iyi si ningombwa nyane kwivanga nayo je trouve.
Kanda hano umusubize

cyane - 20/07/2016 saa 10:04

Umutwe w'iyi nkuru urirengagiza ko abakuriye mu giswayire bavuga igipindi bashaka kuvuga umwanya cg ikiganiro. Ntabwo yapinze abo wise abanyapolitiki rero!
Kanda hano umusubize

pepe - 20/07/2016 saa 14:34

Reka nawe gutera ibipindi icyo yavuze twese twacyumvise
Kanda hano umusubize

cyane - 20/07/2016 saa 10:04

Umutwe w'iyi nkuru urirengagiza ko abakuriye mu giswayire bavuga igipindi bashaka kuvuga umwanya cg ikiganiro. Ntabwo yapinze abo wise abanyapoliki rero!
Kanda hano umusubize

cyane - 20/07/2016 saa 09:58

Yavuze ko umwanya (volume) ibiganiro bihabwa ugiye kugabanuka, ariko agaciro kabyo kakagumaho. Ibyo gukosora ibipindi ni mwe mbyumvanye! Mujye muvuga ibyavuzwe bavandi.
Kanda hano umusubize

RWAHAMA Epa - 20/07/2016 saa 09:27

Amatorero n'intore bihabwa abasore n'inkumi zirangije cyangwa zikiga amashuli yisumbuye n'amakuru (Universities).Bigishwa gukunda igihugu no kuba inyangamugayo.Niba babigishaga n'ibyo Yesu yigishije ku MUSOZI (Sermon on the Mountain) dusoma muli MATAYO,ibice kuva ku cya 5 kugeza ku cya 7.Ntawakongera kwiba,gusambana,kurya ruswa,kwicana,kwangana,etc...Ibibazo bili mu isi,biterwa nuko abantu badakora ibyo Bible idusaba.Muli baliya barangije INGANDO,ninde utazasambana,ninde utaziba,ninde utazarwana?Ahubwo barabihuhuye.Guhera umwaka utaha,bazabigisha imbunda no kurwana.Nukuvuga ko bazabigisha gukora ibyo YESU yatubujije.Muli Matayo 26:52 na Matayo 5:44,YESU yatubujije kurwana,ahubwo adusaba gukunda abanzi bacu.Intambara zibera mu isi ni nyinshi cyane kubera kudakurikiza ibyo YESU yadusabye:Reba Syria,Irak,Yemen,South Sudan,Burundi,DRC,Libya,etc...Umukristu nyawe ntajya mu ntambara z'iyi si (2 Timote 2:24).Niyo igihugu gitewe,ntabwo yifatanya n'abandi kurwana,kuko Yesu yadusabye kwihungira,abatari abakristu bakarwana nkuko tubisoma muli Luka 21:20,21.Umukristu agomba kuba umuntu w'umunyamahoro (a peaceful person),utegereje ubutegetsi bw'imana buzaza bukamenagura ubutegetsi bw'abantu nkuko tubisoma muli Daniel 2:44.Tugomba gukulikiza ibyo Yesu yadusabye.Burya mu ntambara ya 1990-1994 yo mu Rwanda,hali abantu banze kurwana,baremera barabafunga,ndetse barabica,nkuko YESU yasize abivuze,ati bazabanga,babafunge,babice kubera gukora ibyo nabasabye (Matayo 10:22;Matayo 24:9).Ariko yabijeje kuzabazura ku munsi w'imperuka (Yohana 6:40).Abakora ibyo YESU yatubujije,ntabwo bazabona ubuzima bw'iteka.Abarwana bose bacicwa ku munsi w'imperuka (Matayo 26:52 na Yesaya 34:2,3).Kuba umukristu nyawe biraruhije cyane nkuko YESU yasize abivuze.Yavuze ko Abakristu nyabo ali bake cyane (Matayo 7:13,14).Ni gukora imihate,tugakora ibyo imana ishaka,kugirango tuzabone ubuzima bw'iteka muli Paradizo.
Kanda hano umusubize

Charles - 20/07/2016 saa 13:43

Sha, uri ikigwari cyihisha inyuma ya bibiliya. Wasomye muri Matayo 21:12-13 Yezu arwanira ingoro y'Imana ishyaka,none weho ngo bateye igihugu wakwiyirukira? Imana se ko yafashaga abayisrayeli gutsinda ababaga babateye. Weho wakurikuye inzira izakuyobya ujye kure y'urukundo rwitangira abandi. Tekereza uri umusore igihugu kigaterwa ukagiharira abasaza ngo abe aribo bakirwaneho !!!
Kanda hano umusubize

PIERRE - 20/07/2016 saa 14:35

Erega Bible nta gisubizo yigeze itanga na rimwe ku bibazo abantu bahura nabyo kwisi. Ni yo mpamvu buri muntu agerageza inzira abona imunogeye kandi izamugeza ku ntsinzi cg inyungu ze! Ibya Bible wowe uvuga nta muntu n'umwe ndabona uzi ibyayo cyane ko buri wese ayikoresha uko ashatse. Birashoboka ko Bible itanavuye ku Mana. Ubu Imana yagiye kure cyane y'abantu ariko ntibarabimenya barirwa bayitakambira ariko wapiii!Ndahamya ko nta muntu n'umwe ubu uzi Imana. La religion est l'opium du peuple selom Karl Marx! Ibi bya politike mubona ni ibintu bibi cyane bibuza umuntu freedom n'ubwenge karemano;nta gisubizo na kimwe bizana uretse imibabaro idashira.
Kanda hano umusubize

jmv - 20/07/2016 saa 16:59

Reka reka! Imana iteka ijya mu ruhande rw'abarwanira ukuri. Witoza abandi ubugwari. Bugumane wenyine humura ntibizakubuza kuba mu mutekano bagenzi bawe barariye rwantambi. Ariko aho uribuka ko Gidiyoni yari yatinye kurwana kubera kwigaya Imana ikamusaba kubikora cyane ko yari iri mu ruhande rwe?
Kanda hano umusubize

L observateur d loin - 20/07/2016 saa 17:12

Muvandimwe RWAHAMA icyo nakubwira cyo nuko ukiboshywe namadini! Yesu ninawe wavuze ko intamabara zitazashira ku isi ataragaruka. Naho ibyo muri 94 byo wavuze nabi ngo abantu banze kurwana cg banze Kwica! Naho ibyo kwigishwa yesu nubundi imibare yerekana ko murwanda abarenga 90% ibyo barabyiga kandi ntibibabuza gusambana kwica nibindi bibi ariko kwigisha indangagaciro nigisirikare nibyo uyumunsi bitumye dufite umutekano.
Kanda hano umusubize

cyane - 20/07/2016 saa 18:09

Uvuze ukuri benshi badashaka kumva. Ushatse wansanga kuri asantebosi@gmail.com tukungurana ibitekerezo rata.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X