Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

IBUKA yashimiye urukiko rwo mu Bufaransa inatunga agatoki abatarafatwa

Umuryango w’Abaharanira inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’ 1994 IBUKA bashimishijwe n’umwanzuro w’urukiko rwo mu Bufaransa rwakatiye Tito Barahira na Octavie Ngenzi igifungo cya burundu.

Ku mugoroba wo ku wa gatatu, Octavie Ngenzi w’imyaka 58 na Tito barahira w’imyaka 64 bakatiwe igifungo cya burundu n’urukiko rwa Paris. Aba bombi ababaye abategetsi ba Komini Kabarondo mu cyahoze ari perefegitura ya Kibungo mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi.

JPEG - 26.1 kb
Prof.Dusingizemungu Jean Pierre, Perezida wa IBUKA

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, Profeseur Jean Pierre Dusingizemungu umuyobozi wa Ibuka yashimiye urukiko rwo mu bufaransa ku kazi rwakoze kugeza rugejeje abashinjwaga jenoside mu butabera.

Professeur Dusingizemungu yagize ati “ Igihano ni byo rwose gihuye n’ibyaha bakoze. Turashimira byimazeyo urukiko rwo mu bufaransa ndetse n’abandi bantu bose bagize uruhare mu kugirango aba bombi bagezwe imbere y’ubutabera.”

Prof. Dusingizemungu yaboneyeho gusaba guverinoma y’U Bufaransa kugeza mu butabera n’abandi bose bakidegembya mu Bufaransa.

Ngenzi na Barahira bahamijwe ko bagize uruhare rukomeye muri jenoside yabereye cyane cyane muri Kiliziya ya Kabarondo aho abatutsi benshi bari bihishe.

Ngenzi we by’umwihariko ashinjwa guhagarikira ubwicanyi bw’abantu 1200 bari bihishe mu rusengero rw’abagatulika. Yafashwe mu mwaka wa 2010 aho yari yarahungiye mu birwa bya Mayotte.

JPEG - 45.9 kb
Tito Barahirwa, na Octavien Ngenzi bakatiwe igifungo cya burundu

Tito Barahira we yafatiwe mu Bufaransa mu mujyi wa Toulouse uherereye mu burengerazuba bw’Ubufaransa mu mwaka wa 2013.

Johnston Busingye Minisitiri w’ubutabera mu Rwanda yavuze ko noneho Ubufaransa bwubahirije amategeko mpuzamahanga agenga ibyaha bya Jenoside.

Nkuko abashinzwe gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi babitangaza, ngo mu Bufaransa haracyari umubare munini w’abakurikiranwa barimo Agatha Kanziga wari umufasha wa Perezida Habyarimana, Manasse Bigwenzare wahoze ari umucamanza, Sosthene Munyemana na Dr Eugene Rwamucyo bose bashinjwa kugira uruhare ruziguye n’urutaziguye muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Jean Pierre TUYISENGE-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mico - 11/07/2016 saa 12:01

Urubanza rw'uwatsinzwe intambara niko rugenda ugomba guhumbahumba abantu bose warwanaga nabo.Iyo Bagbo Atsinda urugamba ubu Wattara abayarahindutse impunzi kwa Sarkozy we numugorewe bakurikiranyweho ibyaha biregwa Bagbo ubu.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X