Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Iby’umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi ni agatereranzamba


Ubujura bwa moto, gushimuta amatungo ibibazo by’amavuta y’imodoka n’amashanyarazi ni bimwe mu bibazo byugarije umupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi mu karere ka Bugesera.

Ibi bibazo ni bimwe mu byahuruhe abadepite b’u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bagiye gusuzuma impamvu abakozi b’Uyu mupaka, badafite aho gukorera habakwiriye n’ibikoresho bihagije.

JPEG - 36 kb
Hon Dr James Ndahiro

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo abadepite basuye umupaka uhuriweho wa Nemba mu Karere ka Bugesera (One Stop Border Post) watangiye kubakwa mu 2010 ku nkunga ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere aho yashoyemo miliyoni $45, ariko abakozi bawo bagaragaza ibibazo by’aho gukorera habi n’ibindi bitandukanye.

Depite Dr James Ndahiro wari uyoboye iryo tsinda, nyuma y’uru rugendo yabwiye The New Times ati “Ibihari uyu munsi bituma bakora; mu bimeze nk’ibiro, ariko nta bikoresho by’ingenzi bihagije bihari n’aho gukorera hafatika,’’
“Umuntu aribaza ni nde wagennye ko ibintu bigenda gutyo cyangwa kuki byakozwe gutyo? Hari abantu bagakwiye gusubiza ibyo bibazo.’’

Aba badepite banamenyeshejwe ko ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwahungabanye nyuma y’umutekano muke uri mu Burundi, n’uko ubuyobozi bwa Bujumbura budakurikiza ibyemeranyijwe birimo gufatanya ku kiguzi cyo gusana ibyangiritse, kugura amavuta y’ibinyabiziga no kwishyura inyemezabwishyu z’amazi n’amashanyarazi bikenerwa mu bikorwa remezo basangiye ku mupaka.

Abakozi bo ku mupaka kandi bamenyesheje abo badepite ibikorwa by’ubushotoranyi buturuka mu Burundi harimo ubujura busanzwe no gushimuta amatungo.

Imbogamizi ikomeye ngo ni uko ibyibwe bitanabasha kugaruzwa kuko ubuyobozi bwaho budafatanya n’ubw’u Rwanda mu gukurikirana no guhana abajura, ahubwo bikavugwa ko n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu Burundi babigiramo uruhare.

Umuyobozi w’Umupaka wa Nemba ku ruhande rw’u Rwanda, Aime Gaspard Sindahabi, yabwiye abo badepite ati “Inka na moto byibwa mu bufatanye busa n’ubwateguwe kandi bugakurikiranwa n’inzego z’ibanze.’’

Intumwa ya Polisi y’u Rwanda yabagaragarije ko nko mu mezi atatu ashize yonyine, Abanyarwanda bibwe inka 25 n’abajura baturutse mu Burundi.

Depite Ndahiro yijeje abayobozi b’uwo mupaka ati “Tuzaganira n’ubuyobozi bw’u Rwanda ibibazo byose biduhangayikishije nk’Abanyarwanda, ariko ku bibazo bikomeye bireba EAC muri rusange, tuzabishyikiriza Inteko yose hamwe.’’

EALA nayo izashyikiriza imyanzuro yayo Inama y’Abaminisitiri bashinzwe ibikorwa bya EAC, ubundi izagire icyemezo iyifataho.

U Rwanda n’u Burundi bafitanye umubano utari mwiza, nyuma y’imvururu za Politiki zavutse mu 2015 zishingiye ku matora, aho Perezida uriho uyu munsi Pierre Nkurunziza yiyamamariza manda bamwe bafashe nk’iya gatatu itemewe bakagerageza no kumuhirika ku butegetsi, bigakurikirwa n’ihunga ry’abasaga ibihumbi 300, abenshi bakerekeza mu Rwanda.

Nyuma u Burundi bwagiye bushinja u Rwanda kwinjiza izo mpunzi mu gisirikare ngo zizasubire guhungabanya umutekano w’u Burundi, ibirego u Rwanda rutahwemye kwamaganira kure.


Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nate - 8/11/2016 saa 09:45

Uburundi ni nk'urugo rw'umugabo witwaga NGANGO wari utuye hepfo ya hariya hari isoko ryo mu mugi wa Kigali. Buri kanya BENENGANGO babaga bashikuje umuntu ikintu bakamanuka umugi biruka bajya iwabo. Nta muntu ku giti cye wabakurikiraga!
Kanda hano umusubize

Ndayegamiye Protais - 7/11/2016 saa 19:36

Ntanka Abarundi Biba Reka Kubabeshera Inka 25 None Mwebwe Abanyarwanda Muba Muri Hehe?Baza Kumanywa Ncanke Mwijoro?
Kanda hano umusubize

bitwenge - 7/11/2016 saa 14:36

NARABIVUZE. MURABINYONGA ARIKO MUBA MWABISOMYE NIBURA NDABONA IZAMARERE ZARAHINDUTSE IZAMAGAMBO GUSA KOKO? DUSUBIYINYUMA MURI 1998. 1999. 2000. ABARUNDI BASHOBORAGA KUZA GUTWARA INKA MURWANDA MAZE BIGAHERERA AHO? cg. IZAMARERE ZARI KUBASANGA MUBURUNDI ZIKAGARUZA INKA ZACU NDETSE NIZABARUNDI???? Ngaho nimunyonge ibyo munyonga!!! Ariko ukuri kuratinda ntago guhera.
Kanda hano umusubize

mugisha - 7/11/2016 saa 15:36

babinyongeriki se simbona aribyawe bihibereye gusa? ariko uvuzubusa wikosore mumivugire yawe nibantawagutumye cg niba nawe ntakindi ugamije kwerekana.
Kanda hano umusubize

munezero - 8/11/2016 saa 08:25

muvandimwe bitwenge reka tubyitondere kuko iyo witegereje neza usanga amaherezo abarundi bazamenagura abasoda bacu kuko bafite technique militaire idasanzwe kandi barashyigikiwe abashinwa,abarusiya ,abongereza,abafaransa, twebwe icyo twagombye gukora n,ugusenga gusa nuko nabyo byatunaniye.
Kanda hano umusubize

bugeserarweru@gmail - 8/11/2016 saa 09:03

Technique uvuga nizihe sha? uzagende ubabaze bazakwibwirira ubwoba abasoda babo bafite. Uretse mwebwe imbonerakure mutazi igihugu kirwana nikindi mwirwa mwidedembya mubihuru gusa mwiba uduhene n'inka zabaturage kubera inzara.
Kanda hano umusubize

- 8/11/2016 saa 09:44

Technique bafite ni iyihe? Ubugegera? Ibya gisirikare byihorere biragaragara ko ntacyo ubiziho. Gushyigikirwa nabyo simbona aho ubikura n'uko ubyumva. Mubo wavuze bose ntanumwe ushyigikiye uburundi ku buryo yabuhagarikira ngo burwanye ikindi gihugu. Uburundi ni nk'urugo rw'umugabo witwaga NGANGO wari utuye hepfo ya hariya hari isoko ryo mu mugi wa Kigali. Buri kanya Benengango babaga bashikuje umuntu ikintu bakamanuka umugi biruka bajya iwabo. Nta muntu ku giti cye wabakurikiraga!
Kanda hano umusubize

mupenzi K - 9/11/2016 saa 09:42

WA MUTURAGE WE MUNEZERO UZISENGERE UREKE INGABO Z'URWANDA NTABWO ZIKORA ZIHAWE AMATEGEKO NAWE CYANGWA NAWE UZAGENDE UBE UMU RUNDI GUHUBUKA SIBWO BUTWARI KDI KWITONDA SI UBUGORYI INGABO ZACU NUKO ZIZI UBUBI N'INYUNGU Z'INTAMBARA
Kanda hano umusubize

bitwenge - 7/11/2016 saa 14:36

NARABIVUZE. MURABINYONGA ARIKO MUBA MWABISOMYE NIBURA NDABONA IZAMARERE ZARAHINDUTSE IZAMAGAMBO GUSA KOKO? DUSUBIYINYUMA MURI 1998. 1999. 2000. ABARUNDI BASHOBORAGA KUZA GUTWARA INKA MURWANDA MAZE BIGAHERERA AHO? cg. IZAMARERE ZARI KUBASANGA MUBURUNDI ZIKAGARUZA INKA ZACU NDETSE NIZABARUNDI???? Ngaho nimunyonge ibyo munyonga!!! Ariko ukuri kuratinda ntago guhera.
Kanda hano umusubize

bitwenge - 7/11/2016 saa 14:35

NARABIVUZE. MURABINYONGA ARIKO MUBA MWABISOMYE NIBURA NDABONA IZAMARERE ZARAHINDUTSE IZAMAGAMBO GUSA KOKO? DUSUBIYINYUMA MURI 1998. 1999. 2000. ABARUNDI BASHOBORAGA KUZA GUTWARA INKA MURWANDA MAZE BIGAHERERA AHO? cg. IZAMARERE ZARI KUBASANGA MUBURUNDI ZIKAGARUZA INKA ZACU NDETSE NIZABARUNDI???? Ngaho nimunyonge ibyo munyonga!!! Ariko ukuri kuratinda ntago guhera.
Kanda hano umusubize

NIYONZIMA - 7/11/2016 saa 11:26

PORISI YURWANDA NIGERAGEZE UKWISHOBOYE MUGUCUNGA IMBIBE ,IVYO BISAMBO BITURUKA MUBURUNDI MUBIFATIRUMWANZURO ,MUBIHASHE.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X