Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri idasanzwe yo ku wa kabiri tariki ya 13 Nzeli 2016


Inama y’Abaminisitiri Idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME ku wa Kabiri, tariki ya 13 Nzeri 2016.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 10 Kanama 2016.

2. Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe aho ingamba na gahunda byo guteza imbere Inganda z’imyenda n’iz’inkweto n’ibikomoka ku mpu zo mu Rwanda bigeze, yishimira ko biri gutera imbere ku ntambwe ishimishije.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje gahunda y’ubufatanye hagati ya Guverinoma n’Imiryango Itari iya Leta mu rwego rwo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zisanzweho zo kwita ku mibereho y’abatishoboye mu Rwanda.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje ingamba zo gukoresha Ikoranabuhanga mu gushyira mu bikorwa Gahunda z’Ubuhinzi n’Ubworozi.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje uburyo bushya bwo kugeza inyongeramusaruro ku Bahinzi-Borozi binyuze muri Gahunda ya Leta ya Nkunganire.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje uburyo bwo gukoresha igice kimwe cy’umutungo ukomoka ku mabuye y’agaciro mu guteza imbere abaturage baturiye ahacukurwa amabuye y’agaciro.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje Ivugururwa ry’Imiterere y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), imaze kurikorera ubugororangingo.

8. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amasezerano yo gukodesha n’Umushoramari AQUAHORT EXPORT LTD/AEL Centre yo muri Kigali Special Economic Zone igenewe guteza imbere ibikomoka ku burobyi, mu rwego rwo kuyicunga neza no kuyibyaza umusaruro utubutse.

9. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:

• Umushinga w’Itegeko rishyiraho ubwizigame bw’igihe kirekire rikanagenga imitunganyirize yabwo;

• Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’i Paris ashamikiye ku Masezerano y’Umuryango w’Abibumbye yerekeye imihindagurikire y’ibihe, yemerejwe i Paris kuwa 12/12/2015;

• Umushinga w’ltegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano ya MINAMATA yerekeranye na Merikire yemerejwe i KUMAMOTO mu Gihugu cy’Ubuyapani ku itariki ya 10 Ukwakira 2013;

• Umushinga w’ltegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba agamije kongera ubushobozi bw’Urukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba yemerejwe i Nairobi muri Kenya, ku wa 20 Gashyantare 2015;

• Umushinga w’Itegeko rishyiraho “Rwanda Law Enforcement Academy”(RLEA) rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byayo;

• Umushinga w’Itegeko rishyiraho Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iperereza (RIB) rikanagena inshingano, ububasha, imiterere n’imikorere byacyo;

• Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko n° 46/2010 ryo ku wa 14/12/2010 rigena ububasha, inshingano, imitunganyirize n’imikorere bya Polisi y’u Rwanda.

10. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

• Iteka rya Minisitiri w’Intebe ritanga ubutaka bwa Leta buri mu kibanza Nº 5714 kingana na metero kare 292,768, giherereye mu Kagari ka Uwingugu, Umurenge wa Kitabi, Akarere ka Nyamagabe, Intara y’Amajyepfo, bugahabwa “KITABI TEA COMPANY Ltd”, mu rwego rw’ishoramari;

• Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana Richard Clive MWESIGWA NKUNDA, wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubumenyi bw’inigwahabiri bwifashishwa mu buvuzi mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), gusezera burundu ku kazi.

• Iteka rya Minisitiri rishyiraho Abagenzuzi b’Imiti n’Ifumbire Mvaruganda bikoreshwa mu Buhinzi n’Ubworozi kandi, rikagena ububasha n’inshingano zabo: Abo ni:

1. Madamu INGABIRE Jeanne Priscille,
2. Bwana Leon HAKIZAMUNGU,
3. Bwana Joseph MUDAHERANWA
4. Madamu Claudine BERABABYEYI
5. Madamu Marie Goretti MUJYAWAMARIYA
11. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amabwiriza ya Minisitiri agena ibigenerwa Abakozi ba Leta n’Abahagarariye Abaturage, mu rwego rwa Politiki yo kuborohereza kuva no kujya ku kazi.

12. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira Ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi:

• Dr. PETER WOESTE, w’Ubudage, afite icyicaro i Kigali;

• Madamu JENNY OHLSSON, wa Suwede, afite icyicaro i Kigali;

• Bwana PEKKA JUHANI HUKKA, wa Finilandi, afite icyicaro i Dar es Salaam,
Tanzania;

• Bwana ABDULLAH MOHAMMED ABDULLAH AL-TAKKAWI, wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, afite icyicaro i Kampala, Uganda.

13. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi ku buryo bukurikira:

Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane/MINAFFET

• Bwana NIKOBISANZWE Claude: Umunyamabanga Uhoraho/Permanent Secretary

• Madamu RUGEMA Faith: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Bilateral Relations/Director General in charge of Bilateral Relations

• Madamu GITERA Diane: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Multilateral Relations/ Director General in charge of Multilateral Relations

• Col. BUTERA Gerard: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Protocole ya Leta/Chief of State Protocol.

Mu Nteko Ishinga Amategeko/Umutwe w’Abadepite
• Amb. KAMBANDA Jeanine: Umunyamabanga Mukuru/Clerk
Muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Amatora/NEC

• Madamu MUKARURANGWA Immaculée: Umunyamabanga Nshingwabikorwa Wungirije/ Deputy Executive Secretary
Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije/REMA

• Madamu Colette RUHAMYA: Umuyobozi Mukuru
Muri Minisiteri y’Ubutabera/MINIJUST

• Bwana MUHIRE Yves: Umuyobozi ushinzwe icungwa ry’imitungo yasizwe na beneyo.
Muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge/NURC

• Bwana SEMPUNDU Pierre: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutegetsi n’Imari.
Mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe kubahiriza Uburinganire bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’Igihugu/GMO

• Madamu ASSIMWE Rebecca: Umuyobozi ushinzwe gukurikirana no kwinjiza ihame ry’uburinganire mu iterambere ry’Igihugu.

14. Mu Bindi:

a) Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro uzizihizwa ku itariki ya 21 Nzeri 2016 ku nsanganyamatsiko igira iti,“Twubake inkuta z’amahoro: uruhare rw’urubyiruko mu guteza imbere amahoro n’amajyambere arambye.”

b) Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Ukwezi kw’Imiyoborere ku nshuro ya 7 kuzatangizwa ku itariki ya 14 Nzeri 2016 mu Turere twose tw’Igihugu, asaba abayobozi bose gushishikariza Abanyarwanda gutura mu midugudu kugira ngo byorohe kubagezaho amashanyarazi no kugira ishema ryo kwigira, bakareka ingeso yo gushaka kubeshwaho n’abandi.

c) Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ikoreshwa ry’indege zidafite abaderevu (drones) mu kugeza amaraso kwa muganga rizatangira mu buryo bw’igerageza ku itariki ya 20 Nzeri 2016, mu Karere ka Muhanga.

d) Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 21 kugeza ku ya 26 Nzeri 2016 muri Kigali Conference & Exhibition Village hazabera Inama Mpuzamahanga n’Imurikabikorwa ku bikomoka ku nzuki muri Afurika yose ku nshuro ya 5.

e) Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 28 kugeza ku ya 29 Nzeri 2016 mu Rwanda hazabera Inama ya Kabiri y’Ihuriro Njyanama ku butabera no ku mahame y’Igihugu kigendera ku mategeko, ihuza Abayobozi b’Inzego z’Ubutabera bo mu Bihugu by’Ubuholandi n’u Rwanda.

f) Minisitiri ushinzwe Imicungire y’Ibiza no Gucyura Impunzi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 8 n’iya 9 Nzeri 2016, i Brazzaville muri Congo habereye Inama yahuje Intumwa z’u Rwanda, Iza Repubulika ya Congo Brazzaville n’Iz’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe Impunzi hagamijwe kureba aho icyemezo cyo gukuraho sitati y’ubuhunzi (cessation clause) ku Banyarwanda bahungiyeyo kigeze gishyirwa mu bikorwa.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na
Stella Ford MUGABO
Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

GAFARANGA Cosma - 14/09/2016 saa 16:49

Ese muzi ko ku munsi wa nyuma imana izakuraho Governments zose zo ku isi,ikazisimbuza UBUTEGETSI bwayo?Bisome muli Daniel 2:44.Imana izaha ubutegetsi bwose bwo ku isi umwana wayo YESU (Ibyahishuwe 11:15).Azayobora isi afatanyije n'abantu bake bazajya mu ijuru (Daniel 7:27),bahindure isi Paradizo,ku buryo abazarokoka ku munsi wa nyuma,ubwo imana izica abantu bose badashaka imana ahubwo bahera mu byisi gusa.Muli Yakobo 4:4,havuga ko abantu bose bibera mu byisi gusa ari ABANZI b'imana.Abo bazarokoka (bisome muli Yeremiya 25:33 na Zaburi 91:7),bazabaho iteka mu isi ya Paradizo (2 Pete 3:13;Ibyahishuwe 21:4).Billions nyinshi z'abantu zizicwa nta kongera kubaho.Bizagenda nkuko imana yabigenje ku gihe cya NOWA.Imana yishe abantu bose bali batuye isi ibahora kwibera mu byisi gusa,ntibita kubyo NOWA yababwirizaga byerekeye imana (soma Matayo 24:37-37).Imana yashigaje gusa NOWA n'abantu 7 bakoreraga imana.
Kanda hano umusubize

Nkusi - 15/09/2016 saa 07:36

Mwagiye mureka gukoresha uburyarya bwabazungu mutera ubwoba abo Imana yiremeye! Utekereza ko Imana na Yesu barwanira icyubahiro cy isi kowabivuze nkaho abategetsi nabayoboka ubutegetsi bahanganye N imana. Imana si umwicanyi rwose kandi ikunda abatuye isi kimwe nkuko umubyeyi akunda abana adatoranyije abamwitaho, namwe banyamadini mwibwira ko muri beza arimwe mukundwa gusa namwe Imana irabakunda nubwo yesu yavuze ko yazanywe n abarwayi namwe mwibeshya ko muri bazima mukirirwa mubeshya intama zimana ko muziyoboye neza nyamara muzirya imitsi muzibuza gukora ngo ziteze mbere ngo nibyisi namwe Imana irabakunda. Nta kiba kwisi Imana itazi impamvu abayobozi nabayoborwa muri iyi isi imana irabazi kandi irabakunda. Mwige kubana nabantu bose amahoro abafite ingufu mwikuzikoresha mubangamira abanyantege nke. YESU NIYEREKANWA twese tuzasa na we kuko uko tusaza ntikurahishurwa. Mugire amahoro Y imana bwoko bw Imana ( inyoko muntu iiyo iva ikagera muri ab Imana) urubanza rwari rubariho Imana yarurangije Ihana yesu mukimbo cyacu. 2Abakor 5:19,21; Abaroma 5:17-18 ; Yohana 10:11-12,28
Kanda hano umusubize

CYEMAYIRE Agathon - 15/09/2016 saa 13:35

Yewe NKUSI we,Bible ivuga ko imana izica abanyabyaha banga kwihana.Soma Yeremiya 25:33.Naho YESU uvuga,soma muli Yohana 3:16.Yaje gucungura abamwizera kandi bakora ibyo yadusabye bonyine.Nawe uzi ko abantu batuye iyi si,abenshi ni abakora ibyo YESU yatubujije.Abo nibo bazarimbuka ku munsi wa nyuma (Imigani 2:21,22).Ibyuvuga ko abiyita abakozi b'imana barya imitsi y'abayoboke babo binyuze ku cyacumi,ababikora bose nabo bazarimbuka ku munsi wa nyuma kuko YESU yadusabye kumwigana tukabwiriza ku buntu (Matayo 10:8).
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X