Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Icukumbura: Impanuka ya mbere y’ubumara bwa bombe atomic yahitanye abantu ndetse bakaba bagikomeje gupfa muri iyi myaka 30

Bitewe n’ubumara bwacitse abakozi b’uruganda rwakoraga umuriro hifashishijwe ubutare bwa Nucleaire butanga amashanyarazi bukanakorwamo bombe atomique. Kuri ubu hashize imyaka 30 iyo mpanuka ibaye ariko nanubu abantu baracyapfa bayizize

Ni impanuka yakoze ku buzima bw’abantu ibihumbi n’ibihumbi,kuko hari bamwe yahitanye ndetse n’abandi bakagirwaho ingaruka n’ubumara yateje kugeza naho abana bavukanaga ubumuga nyamara bataragezweho n’iyi mpanuka. Aha byari mu mwaka w’1986 n’indi myaka yakurikiye iyo nsanganya.

Kugira ngo wumve neza uburemere bw’iyi mpanuka ya Cherinobil, biragusaba kwemera ko abagezweho n’ubumara bw’uyu butare batabashaga kuvurwa , ndetse ubumara bukaba butaragarukiye ku muntu ku giti cye, ahubwo bwinjiye no mu turemangingo tw’uwagezweho n’umwuka uhumanya urimo roentgens.

JPEG - 53 kb
impanuka ya Cherinobil yatumye inyubako z’uru ruganda zitongera gukora,

Iyi mpanuka yasize amateka ijya kuba, yabereye mu mujyi wa Cherinobil ahari uruganda rukora umuriro hifashishijwe ubutare bwa Nucleaire.

Byari mu masaha y’igicuku , ubwo abakozi bo muri urwo ruganda rwa Cherinobil ho muri Ukraine, barimo bakora isuzuma ry’ibyuma byifashishwaga bitunganya ubutare bwabyazwagamo umuriro.

Iryo suzuma iyo riramuka rikunze, byari gufasha mu gucunga neza umuriro iyo mashini ya block 4 yari isanzwe itwara. Aha byari tariki ya 26 z’ukwezi kwa kane mu mwaka w’1986.

Ku isaha y’isasita zirenzeho iminota 28 nibwo bivugwa ko habayeho kwibeshya, bigatuma ahagombaga gusohokera umuriro wo ku kigero cya 30% bigera kuri 1%.

12:54 impuruza muri uru ruganda zaratabaje, ziburira abakozi ko hari ikitagenda neza.Kuburyo bwihuse bahise bihutira kuzimya izo mashini.

Bivugwa ko insinga muri iyo mashini zitari zashyizwe aho byari bikwiye,akaba ari nacyo cyateje umuriro uri ku kigero cyo hejuru muri urwo ruganda.Ku isaha ya 01:09 z’igicuku, iyo mashini yafunguriweho amazi ku buryo bw’impanuka ariko harebwa uko hagabanwa icyo kigero cy’umuriro cyari hejuru.

Ni amazi yaje kuvubura gutuma habaho umuriro urimo icyo twakwita uburozi wanamaze iminsi 9 waka.

Muri Icyo gihe abakozi b’urwo ruganda uko ari 500.000 bahise bamenya ko iryo suzuma rishobora guteza ibibazo.bitari kuri bo gusa ahubwo no kuri rubanda nyamwinshi. Ari nako byaje kugenda.

Bivugwa ko umuriro wari usanzwe ukoreshwa n’imashini yo muri urwo ruganda wikubye incuro 100 ,mu gihe buri mashini yari iri muri uru ruganda rwa Cherinobil,yari ifite ubushobozi bwo gutanga umuriro ungana na Mega Watt 1000.

Bitewe n’imbaraga z’uyu muriro zabashije guturitsa ibyari bitwikiriye aho izi mashini zari (bivuga ko hapimaga toni 1000).Guhera ako kanya umwuka uhumanya cyangwa se radiation utangira gukwira mu kirere.

Mu ma sasaba na 28 nibwo abashinzwe kuziya umuriro batangiye kugera ahabereye impanuka.Uko bamenaga umucanga aharimo gushya niko wabagarukiraga waka umuriro;ndetse ukanatwika n’ibindi bintu.

Icyo gihe bari birinze gukoresha amazi,dore ko ngo yashoboraga ubwayo kwangiza ibirenze 10 z’ubumara bw’igisasu cya Bombe ATOMIC.

Ni impanuka yahise ikura benshi imitima bitewe n’uburemere yari ifite.Abakora ubutabazi ntibari borohewe na gato n’ubutabazi bari boherejwe gukora bitewe n’ubumara bwavaga muri uru rugomero.

Impanuka ya Cherinobil yavuburiraga ubumara bwa roentgens mu kirere bungana n’30.000 mu isaha ,kandi ubusanzwe ahakorerwa ibikorwa nk’ibi hohereza mu kirere ubungana na kabiri gusa. Abahanga bakaba bavuga ko iyo bugeze kuri 400 bwica ikiremwamuntu.

Ubwo iyi mpanuka yabaga bamwe mu bakozi b’uru ruganda ndetse n’abaje gukora ubutabazi babashije guhumeka roentgens 1,500 mu isaha imwe gusa.

Nubwo Iyi mpanuka yabereye ku gice kimwe cy’uru ruganda,ku ikubitiro yahise ihitana abakozi bo muri uru ruganda 2 , Gusa nyuma abantu 237 bahuye n’uburwayi buturutse kuri ubu bumara burimo na kanseri ,aho 31 muri bo bapfuye mu byumweru bike byayikurikiye.

Aba barimo abakoze ubutabazi ndetse n’abakozi b’uru ruganda.ndetse abandi bantu ibihumbi n’ibihumbi bagizweho ingaruka n’iyi mpanuka.

Gusa abandi bagera mu 135.000 babashije guhungishwa bavanwa muri muri uyu mujyi ku buryo hatongewe guturwa kugeza na nubu.

Abimuwe muri uyu mujyi bose basabwe gusiga ibyari biwurimo byose kuko byavugwaga ko byagiyeho ubumara.

Nk’ingaruka z’iyi mpanuka, hatangiye kuvuka abana bafite ubumuga buturuka ku bumara ababyeyi babo bahumetse. kugeza ubu, aho yabereye hameze ishyamba ryiswe iry’umutuku cyangwa se red forest rikaba rizwiho kuba ariho hantu hambere ku isi hahumanye.

Bivugwa ko iri turika ritagize ingaruka ku mwuka gusa ngo ahubwo no mu mazi yakoreshwaga muri ako gace. Ibi byateye igihombo gikomeye ku rwego rw’ubukungu ndetse yagize ingaruka ku batuye mu cyahoze ari leta zunze z’aba sovietes ndetse no mu bihugu by’uburayi bitandukanye.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Tuyishime Elie - 22/11/2016 saa 14:08

Kuba Ibi Byara Bayeho Iki Ni Ikintu Gikwiye Kubera Isomo Kubayo Bozi Bayo Bora Ibi Hugu Byibihangange Kuba Bakumira Ibyo Bitwaro, Murakoze.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X