Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Icyaro kigiye kugezwaho umuriro w’amashanyarazi ufite ingufu

Mu gihe cya vuba bimwe mu bice by’icyaro ,bishobora kugezwamo umuriro w’amashanyarazi ufite ingufu zakwifashishwa n’abahatuye mu bikorwa bitari ukubona urumuri gusa.

Ibi ni mu gihe zimwe muri campany zabikorera mu rwego rw’ ingufu cyane cyane izikoresha zakunze kunengwa gutanga umuriro ngo ufite ingufu nke.

JPEG - 66.1 kb
Icyaro ahataragezwa amashanyarazi mu minsi ya vuba azaba yahasesekaye

Zimwe muri Kampani zitanga umuriro w’ amashanyarazi ,cyane cyane izikoresha imirasire y’ izuba, zikunze kunengwa ku gutanga Umuriro ufite ingufu nkeya, zitakwifashishwa mu bikorwa bigamije iterambere ry’ umuturage ,aho byibura umuturage yawifashisha yikorera.

Icyi kibazo ariko gishobora kuba kigiye kubona umuti, nkuko Dr Ivan TWAGIRISHEMA uyobora ihuriro ryabikorera bakora mu rwego rw’ ingufu yabivuze.

Ubundi zimwe mu mbogamizi zakunze kugaragazwa n’abikorera, mu rwego rw’ ingufu harimo kubona amafaranga yo gukoresha gusa, ngo iki kibazo gishobora kuba kiri kubonerwa umuti.

Emmanuel KAMANZI ,ukuriye ikigo kigihugu gishinzwe kongera ingufu z’amashanyarazi avuga ko hari ibyakozwe ,ngo aba bikorera bafashe Leta kugeza umuriro w’amashanyarazi ufite ingufu zihagije kubaturage cyane cyane abari mu gace k’icyaro.

Leta y’ u Rwanda ivuga ko isanzwe yorohereza abashoramari ,bityo ko iri gukorana neza n’abikorera bari mu rwego rw’ ingufu, hagamijwe gufasha Leta kugera ku ntego yayo yo gukwirakwiza amashanyarazi.

Kugeza ubu u Rwanda rufite umuriro w’amashanyarazi ungana na Megawati 193, ukoreshwa n’abaturage bangana na 24%.

Intego ihari ni uko mu 2018, abaturage bazaba bafite umuriro w’amashanyarazi bagomba kuba ari 48%, n’aho abandi 22%, bakazaba bakoresha ubundi buryo bubyara ingufu, Leta ikaba ivuga ko yiteguye gukorana n’abikorera ngo iyo ntego igerweho.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Emm - 2/12/2016 saa 17:14

Iyaba inzego zo hasi (z'ibanze) zose zakoraga we mbese zigakora nka MUZEHE WACU bagenzi mwe twese twahita tuwubona naho si rimwe ngo nta transfo ubundi ngo konteri mbese ukibaza niba nta genamugambi ababishinzwe baba barapanze !
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X