Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Icyemezo cyo kubuza imodoka zitwara abantu kugera mu mujyi cyatangiye gushyirwa mu bikorwa

Imodokoka zitwara abantu baturuka mu ntara y’iburasirazuba zatangiye kubuzwa kwinjiya mu mujyi wa Kigali nkuko byari byaratangajwe, ngo mu rwego rwo kwirinda akajagari mu mujyi.

Imodoko zigana mu duce dutandukanye tw’ akarere ka Bugesera twa Nyamata n’ahandi nizo zatangiriweho n’icyo cyemezo kuko kuva ejo ku wa mbere, abashaka kujya cyagwa kuva muri akao karere ntibakijya gutegera muri Gare ya Nyabugogo cyangwaI Remera nk’ibisanzwe ahubwo bibasaba kujya muri gare ya Nyanza ya Kicukiro.

JPEG - 240.8 kb
Imodoka ziva mu burasirazuba ntizizongera gukandagira Nyabugogo

Umuyobozi ushinzwe ibikorwaremezo mu mujyi wa Kigali, Reuben Ahimbisibwe yatangaje ko iyi gahunda nta kindi igamije usinye guca akajagari no kugabanya impanuka za hato na hato zigaragara mu mujyi wa Kigali.

Iyi gahunda yatumye abagenzi batari bake kuri uyu wa mbere bagaragara nk’abatari bayizi kuko wasangaga bagiye gutegera Nyabugogo batabizi bibasaba kujya gutegera Kicukiro.

Ahimbisibwe yavuze ko biri muri gahunda yatangijwe yo kunoza itwara rusange ry’abantu mu mujyi irimo kunozwa harebwa uko imodoka zivuye mu Ntara zitakwinjira mu mujyi rwagati ahubwo zikagarukira mu nkengero zawo.

Uyu muyobozi kandi avuga ko nyuma ya Bugesera abandi bagenzi bajya mu bindi byerekezo by’intara y’iburasirazuba bazajya bajya gufatira Imodoka muri Gare ya Kabuga.

Yagize ati " Gare ya Nyabugogo izakomeza kwakira izi modoka. Hari gahunda yo kuyagura ikongererwa ubushobozi ku buryo iba gare na parikingi y’imodoka nto igakomeza no gutanga zerivisi z’ubucuruzi."

Abagenzi bakoresha iyi mihanda bavuga ko babangamiwe n’icyo cyemezo kuko bafite impungenge ko bazajya basabwa kwishyura amafaranga menshi arenze ayo bazajya baba bateganyije.

Jean Pierre TUYISENGE-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

duck - 21/07/2016 saa 12:01

Ibi nabyo ndabigaye cyane kabisa, dore icyo bisaba gushaka imodoka nini cyane izajya ihurizwamo abaturutse mubice bitandukanye hanyuma bakagenda mu modoka imwe, nimba ari ugusubira muri Coaster nta tandukaniro kabisa.!!!!
Kanda hano umusubize

kabisa - 20/07/2016 saa 18:26

Amafaranga aba yayabonye iyo agiye gutangaza gahunda nk'iriya. Baba bamuhaye aguze imodoka 10 ntacyamubuza kubivuga rero. Muzehe wacu azajya abaryoza ibyo mukora mubabaza rubanda rugufi kubera inda nini. Nzaba mbarirwa
Kanda hano umusubize

emmanuel - 20/07/2016 saa 17:53

Ndumva banyakabyizi ntangingo nimwe iturengera
Kanda hano umusubize

emmanuel - 20/07/2016 saa 17:52

Ndumva banyakabyizi ntangingo nimwe iturengera
Kanda hano umusubize

- 20/07/2016 saa 16:42

Ariko rwose ntibagakabye!nigute waba utuye i Rwamagana ukorera mu mujyi ugategera i kabuga?na nyabugogo turazibura ugasanga ugeze mu rugo23h00 uribubyukire mu kazi.Kereka ziriya bus niba zizavaho?kombona zigenda nk'utunyamashyo se.Nibyiganwe ubushishozi kdi rubanda rugufi ntirubigwemo.
Kanda hano umusubize

- 20/07/2016 saa 16:16

birababaje kubona abaturage baturwa ibyemezo batabanje kureba ingaruka zizabaho
Kanda hano umusubize

Rukundo Ben - 20/07/2016 saa 08:54

Mwaramutse neza, gahunda ni nziza ubwo igisigaye ni ukugabanya ibiciro, kuko kuva kicukiro ujya Nyamata ntago bikwiye ko umuntu yishyura 500, ayo mafaranga ni menshi, cyane ko hari bamwe baba batari bugere i Nyamata neza.
Kanda hano umusubize

jbizagwira - 20/07/2016 saa 07:33

Nibyiza ko habaho igenamigambi ariko hari hakwiye no kureba ingaruka byagirira abaturage iryo genamigambi rigakorwana ubushishozi. Urugero: Nk'ubu umuntu ukorera kimihurura mu bice byo ku kabindi uvuye kimironko bimusaba kuviramo kimicanga ukazamuka n'amaguru kuko taxi zica la colombiere. Mu byukuri hari urugendo rurerure kandi umuntu aba acungana n'amasaha ngo adakererwa nabyo bikamugiraho ingaruka. Byadufasha hashaswe uburyo zakongera zikajya zisiga abantu ahahoze umurenge wa kimihurura nk'uko byahoze.
Kanda hano umusubize

cyane - 19/07/2016 saa 19:38

Uzi ko umuntu muto asa n'aho nta cyo avuze i Rwanda? Ndibuka ubwo bacaga ngo utwo tugari, utumoto n'udutagisi! Nyakubahwa iyo adatabara simbizi. N'ibi na byo nzaba ndeba!
Kanda hano umusubize

cyane - 19/07/2016 saa 19:34

Ariko ubundi icyemezo nk'icyo gifatwa gutyo gusa? Nta tegeko rishyiraho cg ngo rikureho ibigo nk'ibyo biba bikora ku buzima bwa benshi ra? Hakurikizwa iki buriya? Caguwa yo hagombye kamarampaka pe!
Kanda hano umusubize

alias - 20/07/2016 saa 14:36

nonese ko uwabyanzuriye adatega nkatwe reka tuzubahirize ibyifuzo bye. ese we abona tutabangamiwe!???
Kanda hano umusubize

cyane - 19/07/2016 saa 19:19

Ubwo se abandi bo bite? Iyi gahunda iteye ite? Byatangajwe na nde, ryari? Nimujya mukora inkuru, mujye mukora ubushakashatsi kugira ngo muduhe iby'ingenzi (basic and factual info). Naho ubundi iyo byemejwe nta kundi nyine.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X