Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Icyihishe inyuma y’ibura ry’utsinda amatora y’uzasimbura Dr Dlamini Zuma

Ku munsi w’ejo kuwa mbere mu nama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika ya 27 yaberaga I Kigali, hagombaga gutorwa umuyobozi mukuru wa Komisiyo ya AU ugomba gusimbura Dr Dlamini Zuma ariko aya matora ntiyabashije kugera ku musaruro kuko umubare munini w’abagomba gutora wifashe naho umubare muto w’abatora utora yego.

Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko icyaba cyabiteye kitazwi ariko bamwe bavuga ko byaba byaratewe n’abakuru b’ibihugu bagombaga gukora icengezamatwara rihagije ku mukandida bifuzaga ariko ntibabikora abandi bakavuga ko hari umukino wa politiki wahakiniwe kuko umukandida wageze ku cyiciro cya nyuma Atari akunzwe n’abakuru b’ibihugu bya Afurika ari nayo mpamvu umubare w’abifashe wabaye munini kurusha abatoye yego.

Muri iyi nama yari iteraniye i Kigali, habuze umukandida n’umwe muri batatu bari bahanganye, wuzuza bibiri bya gatatu by’amajwi y’ibihugu bigize AU kugira ngo yemererwe kuyobora Komisiyo y’uyu muryango mu myaka ine iri imbere.

Aya matora yaberaga mu muhezo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, agamije gusimbuza Dr Nkosazana Dlamini Zuma wasoje manda ya mbere ariko ntashake kwiyamamariza iya kabiri n’ubwo yabyemererwaga n’amategeko.

Batatu bari bahanganye ni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Botswana Dr Pelonomi Venson-Moitoi w’imyaka 64; Dr Specioza Naigaga Wandira Kazibwe wigeze kuba Visi Perezida wa Uganda ubu ufite imyaka 61, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Guinee Equatoriale,Agapito Mba Mokuy w’imyaka 51.

JPEG - 67.2 kb
Dr Nkozasana Dlamini Zuma azakomeza kuyobora kugera muri Mutarama 2017

Amategeko avuga ko kugira ngo umukandida ahigike abandi bisaba amajwi angana na bibiri bya gatatu by’ibihugu 54 bigize AU, bivuze ko utorwa agomba kubona nibura 36, ariko mu nshuro abakuru b’ibihugu bagerageje kuri uyu wa Mbere habuze n’umwe mu bakandida uyagezaho.

Uko amatora yagenze

Umuyobozi wa Komisiyo ya AU n’umwungirije batorwa n’abakuru b’ibihugu, abakomiseri basigaye uko ari umunani bagatorwa na ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga, mu bubasha bahabwa n’abakuru b’ibihugu.

Amatora yatangiye hatorwa Perezida wa Komisiyo, maze ibihugu byari byitabiriye byose bihabwa umwanya wo kwihitiramo ugomba guhuza ibikorwa by’umuryango bihuriyemo, mu myaka ine iri imbere.

Ibihugu byitabiriye amatora byari 52, bigeze mu matora hatora 51. Abakandida bagiye bakuranwamo haherewe ku wagendaga agira amajwi make kugeza ubwo hari hasigayemo Dr Pelonomi Venson-Moitoi w’imyaka 64 wenyine, maze ibihugu 28 birifata naho 23 bitora yego, abura bibiri bya gatatu yasabwaga.

Komiseri ushinzwe abakozi, ubumenyi n’ikoranabuhanga muri AU, Dr Martial De-Paul Ikounga, yavuze ko amatora yabaye akurikije amategeko, n’ubwo intego yayo itagezweho.

Ati “Nubwo waba uri umukandida rukumbi usigayemo, ugomba kugeza kuri bibiri bya gatatu. Gusa ikibazo ni uko uyu munsi nta mukandida wayagize. Ubwo hari hasigayemo umukandida umwe, byagaragaye ko nawe atagize bibiri bya gatatu, Perezida wa AU yanzura ko amatora asubikwa akazakomeza mu nama itaha, komisiyo isanzweho igakomeza imirimo yayo.”

Aha niho bamwe mu basesenguzi mu bya politiki ya Afurika bahera bavugako habuze icengezamatwara (Lobbying) rihagije.

JPEG - 54.3 kb
Dr Pelonomi Venson-Moitoi ntiyabashije gutambuka kubera lobbying nke

Ngo ni gute abantu bakomeye ku rwego rwa Afurika batishimira uwo bagiye gutora niba baramubwiwe mbere y’uko amatora aba.

Ngo gusobanura umukandida urata ibyiza bye mbere y’icyumweru kimwe cyangwa byinshi ngo amatora abe nicyo cyabuze gituma ibihugu bitora yego biba bike ugereranije n’ibyifashe.

Ku rundi ruhande, abandi nabo bavuga ko ahubwo abakandida bifuzwaga mbere batabashije gutsinda ibyiciro bya mbere uwasigaye abitsinze bigaragara ko adakunzwe.

Ngo abenshi bifuzaga Dr Specioza Kazibwe wamenyekanye cyane muri Uganda ubwo yari Vice Perezida wa Uganda ariko amahirwe ntiyamusekera bigaragara ko Uganda igihugu akomokamo kitamukoreye lobbying mu bindi bihugu cyane cyane mu bihugu by’inshuti na Uganda nabyo byagombaga kuyimukorera mu bindi bihugu bicuditse nabyo ariko bidacuditse na Uganda.

Nanone kandi umukandida Dr Pelonomi Venson-Moitoi w’imyaka 64 nawe ntiyakunzwe n’ubwo yatsinze icyiciro cya nyuma cy’amatora kuko iyo aza kuba akunzwe nta mpamvu yari gutuma adatsinda amatora.

Uyu mukandida gusa bivugwa ko atazwi ku rwego mpuzamahanga no kugira ngo abashe gutambuka habaye imbaraga za lobbying zishingiye ku bihugu bicuti n’igihugu akomokamo.

Gusa igihugu cye nacyo ngo ntabwo cyakozwe lobbying mu bihugu bidacuditse n’igihugu cye.

Biteganyijwe ko amatora ataha azaba muri Mutarama 2017, akazabera i Addis Ababa muri Ethiopie ku cyicaro gikuru cya AU, bivuze ko abandi bakandida bashobora gutanga kandidatire zabo.

Mu minsi yashize hagiye humvikana ko ibihugu byo mu Muryango w’ubukungu bw’ibihugu bya Afurika y’Uburengerazuba, ECOWAS, byandikiye komisiyo ya AU bisaba ko amatora asubikwa kuko mu bakandida nta n’umwe mu bahari wujuje ibisabwa.

Gusa komiseri Dr. Ikounga avuga ko ukunanirwa kw’amatora kutakwitirirwa uruhande urwo ari rwo rwose, kuko buri gihugu gifite uburenganzira busesuye bwo guhitamo uko cyifuza.

Muri Mutarama umwaka utaha ubwo aya matora azaba asubukuwe, bivugwako ECOWAS izatanga umukandida, Prof. Abdoulaye Bathily ukomoka muri Senegal.

Biravugwa nanone ko na Algeria izatanga Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wayo, Ramtane Lamamra nk’umukandida, uyu wayoboye akanama ka AU gashinzwe umutekano akazaba uwa mbere uhataniye uwo mwanya aturuka muri Afurika ya Ruguru.

Havugwa kandi Jakaya Kikwete uheruka kurangiza manda nka Perezida wa Tanzania, ndetse amakuru yavuze ko uyu mwaka yari yatanze kandidatire nubwo komisiyo ya AU yaje kubihakana.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

roro - 20/07/2016 saa 11:54

BAWUHAYE MUSHIKIWABO SE
Kanda hano umusubize

Kagabo - 20/07/2016 saa 10:56

Amatora byari biteganijwe gusubukwa habaye kurangiza umuhango gusa. Kuva ECOWAS yavuga ko abacandidats badashyitse byaragaragaraga ko 2/3 bisabwa bitaboneka. Rwanda yari ishyigikiye Spéciose wo muri Uganda ariko nta chances.Zuma ntabwo yashatse kwiyamamaza kuko ashaka kuba perezida wa ANC bityo agasimbura umugabo we nka perezida wa SA. Blocs francophones na anglophones nazo zirahanganye utibagiwe ko n’abarabu nabo bajya bakora bloc yabo. Ikindi inama yari iyobowe n’umunyagitugu Idriss Derby. Biravugwa ko Perezida Macky Sall wa Senegal yanze kujya muri Dinner. Nkurunziza ntiyaje birumvikana. Ibiytumvikana ni ibya wa wundi ufunga inzugi witwa Pombe Magufuli utarigeze akandagira muri iriya nama.Twizere ko azajya muri Ethiopie gushyigikira Kikwete.
Kanda hano umusubize

mbegeti bobori - 19/07/2016 saa 18:03

KABERUKA Donald yayiyobora neza kabisa.
Kanda hano umusubize

mbegeti bobori - 19/07/2016 saa 18:01

Ndifuza ko Donald KABERUKA yatanga kandidatire kuri uriya mwanya.
Kanda hano umusubize

Jojo - 20/07/2016 saa 07:15

Kaberuka kuva yadutaba mumasinde muri 2017 kandi twaritumurinyuma ntimuzongere kumumbwira
Kanda hano umusubize

Mahoro - 19/07/2016 saa 13:20

Alpha we wari ugerageje mu isesengura ariko wibagiwe kimwe cy`ingenzi gihatse ibindi cyatumye amatora atagenda neza. Ururimi kuko abo muro block 'Francophonie' nabo bakeneye uyobora avuye muri bloc yabo kuko hamaze igihe hayobora abava muri bloc 'Aglophone'
Kanda hano umusubize

cyane - 19/07/2016 saa 12:22

Dore inkuru ikoze neza ahubwo, n'ubwo hatagaragaramo aho u Rwanda ruherereye muri ayo matora, ndetse n'akanunu ku mpamvu Zuma yanze manda ya kabiri.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X