Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Icyo Minisitiri Binagwaho yazize yubikirwa imbehe cyatangiye kunugwanugwa

Uwari Minisitiri w’ubuzima Dr Binagwaho Agnes yaraye yirukanywe ku mwanya we nyuma y’imyaka itanu amaze ayobora iyi Minisiteri. Ibyaha bya ruswa n’imiyoborere mibi ni bimwe mu bikekwa ko byaba bitumye uyu mugore wabaye umwalimu muri kaminuza zitandukanye zikomeye ku isi yirukanwa ku mwanya wa Minisiteri y’ubuzima.

Umugenzuzi mukuru w’imali ya leta Obadiah Biraro muri raporo ye ya 2015 yavuze ko bimwe mu bigo bicungwa na Minisiteri y’ubuzima byagaragaje ikoreshwa nabi ry’umutungo ndetse na ruswa.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga ni bimwe mu byo Minisitiri Binagwaho yakoreshaga atanga amabwiriza y’akazi’ yirukana abakozi yifashishije izi mbuga cyane cyane urubuga rwa Twitter. Ibi byamugaragazaga nk’umuntu w’indakoreka urangwa n’igitugu cyane.

JPEG - 41.9 kb
Dr Agnes Binagwaho ngo yaba yarazize ibyaha bya ruswa no kunyereza imitungo ya Minisante

Mu byo yirukaniwe harimo ibibazo bitandukanye byagaragaye mu rwego rw’ubuzima birimo kuba icyorezo cya malariya gikomeje kwiyongera ubutitsa ndetse no gucunga nabi ibigo bishamikiye kuri iyi minisiteri kandi bifite uruhare mu kongera umutungo we.

Minisante mu micungire mibi no kunyereza umutungo

Inyerezwa ry’amafaranga yo kugura inzitaramubu aho kuza iziteye umuti hakaza izitagira umuti namba. Isoko uburyo ryatanzwe harakekwamo ruswa y’ikigugu. Inzitiramubu miliyoni 3 zatumijwe ku kayabo ka miliyoni 15 z’amadolari ya Amerika.

Aya mafaranga ni menshi ugereranije n’agaciro k’inzitiramubu yujuje ubuziranenge ariko bikarushaho gukekwamo ruswa muri iri soko mu gihe byibura ugereranije n’agaciro kazo n’umuti warimo zitagombaga kurenza miliyoni imwe y’amadorali.

Muri raporo yavuzwe hejuru y’umugenzuzi mukuru w’imali ya leta yatangaje ko mu kigo cya RBC gishamikiye kuri iyi minisiteri havuzwemo ibyaha bya ruswa ndetse n’imicungire mibi y’umutungo wa leta bituma bamwe mu bakozi b’iki kigo bakurikiranwa n’ubutabera.

Nanone kandi muri iki kigo havuzwemo ko bamwe muri aba bakozi mu kwezi gushize baranzwemo n’ibyaha bya ruswa bituma inama ya guverinoma ibirukana burundu mu kazi ka leta.

Mu byo Dr Binagwaho yazize nanone harimo kuba yarashatse gukingira ikibaba bamwe mu bakozi ba RBC bakurikiranwagaho ibyaha bya ruswa. Abo yashatse gukingira ikibaba ni Dr Connie Karema wayoboraga ishami ryo kurwanya malariya muri Minisante na Nathan Mugume wari umuvugizi w’iyi minisiteri.

Ku itariki ya 24 Kamena Nathan Mugume na Dr Connie Karema inama ya guverinoma yabirukanye mu kazi ka leta nabo bakomeza gukurikiranwaho ibi byaha bya ruswa bavugwagaho.

Ikindi nanone Dr Binagwaho yaba yazize harimo imicungire mibi y’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bivugwaho kuba bitaragera ku nyungu byifuzwagaho.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

emmy - 9/11/2016 saa 15:15

bantu bacu ntimwiga amateka? mumenyeko umuntu agira failures,collaplse na objectives,achievements kubuyobozi. umubyeyi wacu agnes yarakoz mwibanz kubib musiga ibyiza arko birahar nko kwihutisha gahuza(policy) zubuzima muzko yahawe igihembo na university yo muri amerca cya 100000$ kubwo guzamura urwego rubuzima yazany ubwisungane mukwivuza azana kuboneza urubyaro kuki mubyirengagiza mukamuvugamabi n'ameza agira? ahubwo yaragerageje gusa imana imushoboze ahazaza mukandi kazi.
Kanda hano umusubize

Ndumiwe - 15/07/2016 saa 22:02

nabazwe impamvu yagurishije ibitaro by a police.
Kanda hano umusubize

Gashobero - 15/07/2016 saa 16:33

Ubu se koko ntabavuga icyo Kinyarwanda bazambije ibintu bikadogera?
Kanda hano umusubize

sisi - 15/07/2016 saa 10:33

minister binagwaho moi je t'apprecie tellement pendant tout le temps au travail.laissez les gens dire n'importe quoi parceque ils ne savent pas. please send to me twoo mitzing pour dire 2000 kuri airtel money twifatanye mu kababaro.merci. my number phone is 0739455288 merci minister.
Kanda hano umusubize

sisi - 15/07/2016 saa 10:31

my number 0739455288.merci minister.
Kanda hano umusubize

sisi - 15/07/2016 saa 10:29

minister binagwaho moi je t'apprecie tellement pendant tout le temps au travail.laissez les gens dire n'importe quoi parceque ils ne savent pas. please send to me twoo mitzing pour dire 2000 kuri airtel money twifatanye mu kababaro.merci.
Kanda hano umusubize

MUKUNZI - 14/07/2016 saa 16:02

Byatangiye kuvugwa cyera ndavuga Ruswa .Nyamara se ntiyaramazeho imyaka myinshi nzabashima ni mumujyana mu nkiko .Ibikoresho byo mu Bitaro byose yabanzaga akuramo aye .Ayo boherezaga ku ma Account y'i Bitaro nyuma akamugarukira haye abo bamwe bakorana ayo manyanga icya cumi .Ese umuntu wize Normale Primaire mu makuru akiga igiforomo .ikinyuranyo kirimo ni ikihe ?
Kanda hano umusubize

- 14/07/2016 saa 10:52

Ko prezida wacu atubwira ko ikipe itsinda ntawe iyitsimbuza police ikaba yakoraga neza mu kuvura abanyarwanda mwatubariza impanvu bayambura service mode z'ubuvuzi?like abanyarwanda Yuri mugihirahiro kuri ibyo navuze haruguru
Kanda hano umusubize

- 14/07/2016 saa 10:46

Agiye ajambije ubuvuzi cyane cyane ibitaro byahoze ari ibya police abyegurira akarere ka gasabo
Kanda hano umusubize

runogeza - 13/07/2016 saa 15:42

nakurikira nwekuko inzitiramibu twarazibuze ikindi itegeko yashizeho riti abaforomo Bose bagombakuba barize igiforomo secondaire nibo bazabona license ESE ko murwanda mubiziko cyabayeho mumyaka yavuba; abarangije mbere 2007 hanyuma bakiga igiforomo murikaminuza baraziriki? nkaba nasaba nyakubahwa president wa repuburika kurenganura abatarize igiforomo muri secondaire ko bahabwa agaciro bakabona license murakoze kubarenganura

- 13/07/2016 saa 12:27

kabisa. twabu. supaneti. turasaba uzamusimbura. ko yakwita kucyorezo cya malariya cyiratwugarije
Kanda hano umusubize

MANIRIHO - 13/07/2016 saa 10:44

Ahubwo se izo zivugwa zatanzwe zo ziri he ko abanyarwanda babuze inzitiramibu. Mwari muzi ko kuyibona ari ukuyigura ibihumbi icumi 10000frw muri pharmacie nabwo pharmacie zizifite ari nkeya cyane.Nta kuntu malariya itakwiyongera abaturage nta nzitiramibu bafite.Kdi urebye iziri kuborera muri za stock zitandukanye ntizigira ingano.njye narumiwe kabisa.
Kanda hano umusubize

PAPINE - 13/07/2016 saa 10:11

Nibyo koko niba ibi bivuzwe arukuri nawe yaba yarakabije. Reka twisabire uzamusimbura nabandi bireba, kuzafasha ubuvuzi bwa Reflexology (Iyakuramyakura) kubona ibyangombwa, gukorana namasosiyete yubwishingizi no guca akajagari kaburimo bugakorwa nababufitiye ububasha nubumenyi, kuko byagaragaye ko harimo ababyinjiyemo bishakira amaramuko batarabyize. Kandi ubu buvuzi bwagaragaje ubushobozi bwo guhangana nindwara nyinshi. Kuba rero abanyarwanda babwifashisha cyane leta nidufashe kuko igihe bumaze mu Rwanda ukuri kwabwo kwarasobanutse.twabonye kenshi minisante ku ma television namaradiyo bavuga ngo turikubitegura, none imyaka irahita indi igataha twarahebye. Burya ikirebana nubuvuzi kiba kihutirwa.burya koko amagara mazima nibwo butunzi nka cya kiganiro njya mbona kuri Tv1 kitwako cya Health is Wealth. Nahubundi muzehe wacu komera ntukemerere abakuvangira basubiza inyuma igihugu

ruku - 13/07/2016 saa 09:49

nagende nagasuzuguroke
Kanda hano umusubize

ruku - 13/07/2016 saa 09:49

nagende nagasuzuguroke
Kanda hano umusubize

Samantha lindsay - 13/07/2016 saa 08:19

Mwaramuhatirije ntiyigeze akunda abanyarwanda bigaragarira mukwanga kuvuga ikinyarwanda uriya niwo musaruro yagombaga gutanga gusa ngaya abatumye ageza 5ans yose uwo mugore rwose su munyarwandakazi ahubwo guhoza amarira abantu anakurikiranwe afungwe
Kanda hano umusubize

Homba - 13/07/2016 saa 06:07

Umusaza wacu areba kure kbs. uriya mugore nge namye mbona ko ntamiyoborere ye! nawe c ngo ntiyavuga ikinyarwanda ayobora abanyarda! hhhh!!!! bamukurikiraneho afungwe kuko gutanga supernet zibicupuri nukuoga abanyarda uriya numurozi
Kanda hano umusubize

Akimana Esperance - 13/07/2016 saa 02:41

Ndagira ngo nisabire uzasimbura Binagwaho ko yagerageza kureba ikibazo cy'aba Psychologues Cliniciens Binagwaho yahejeje inyuma.Koko imyanya yabo irahari n'ibyo bagombaga gukora birahari arangize aruce arumire nk'aho atazi akamaro kabo? Kubona hari nka Hospital nzima itagira un psychologue clinicien mu gihe haba hakenewe nibura 2,3.... Binagwaho igendere rwose ntabwo His excellence akurenganyije ahubwo uzize "Kutumva kwawe".
Kanda hano umusubize

Akimana Esperance - 13/07/2016 saa 02:40

ihozo anaclet - 13/07/2016 saa 11:34

Njye ndeba ukuntu aba psychologues ngo badahabwa imyanya mu mavuriro kandi hari ibaruwa ibashyiramo ndetse n' inshingano zabo kuri uwo mwanya yo kuwa 26/02/2016. Mudufashe barenganurwe bashobore gutabara abanyarwanda kuko bakeneye inkunga yabo. Ndabaza Binagwaho niba azi neza uruhare rwabo MU buvuzi arinda kubaheza muri ministeri yari yaragize akarima ke! Nanjye ndasaba uzamusimbura guha agaciro uruhare rw'aba psychologues mu buvuzi kuko bakenewe henshi. Binagwaho gerageza ukore introspection uzatubwire kabisa.Bye bye.

ihozo anaclet - 13/07/2016 saa 11:40

mukeshimana alphonse - 12/07/2016 saa 21:43

Ahubwo bari baratine kumukuraho ubundi umuntu utazi gusobanura ibijyanye na akazi akora mwabonaga amaze iki?
Kanda hano umusubize

HABYARIMANA ERIC - 12/07/2016 saa 19:49

Ese ubwo iyubakwa ryibitaro byanshyira ntirihagaza kwaribo bari babishize ngo babyubake bo ningabo zigihugu muzatubwire amaherezo nimba bizubakwa
Kanda hano umusubize

HATARI AUGUSTIN - 12/07/2016 saa 18:53

Muli Ecclesiates 8:9,havuga ko abantu bayobora abandi bishakira inyungu zabo gusa (man dominates man to his harm).Niyo mpamvu mubona abayobozi bakira cyane ariko abo bayobora bagakena cyane.Reba umushahara wa mwarimu n'uwa minister.Abantu bazareshya umunsi imana yakuyeho ubutegetsi bw'abantu ikabusimbuza ubwayo nkuko tubisoma muli Daniel 2:44.YESU yadusabye ko dushaka ubutegetsi bw'imana,aho kwiringira ubutegetsi bw'abantu (Matayo 6:33).Ntabwo ali Binagwaho urya ruswa wenyine.
Kanda hano umusubize

louise - 13/07/2016 saa 10:42

Igihe umuntu babonye ko nta mpano yo kuyobora afite ababishinzwe bajye bashyira ho undi hatarapfa byinshi
Kanda hano umusubize

- 13/07/2016 saa 19:20

binagwaho jyenda ntabwo ushoboye kuyobora ujye kwigisha
Kanda hano umusubize

innocent - 13/07/2016 saa 19:22

binagwaho jyenda ntabwo ushoboye kuyobora ujye kwigisha muri kaminuza gusa ufite ubugome burenze.
Kanda hano umusubize

Gashobero - 15/07/2016 saa 16:27

August in ngushimiye ukuri uvuze.
Kanda hano umusubize

Gashobero - 15/07/2016 saa 16:28

August in ngushimiye ukuri uvuze.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X