Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Igisirikare cya RDF cyamaganye u Burundi

Abarundi bakorera uburobyi mu kiyaga cya Rweru gihuje u Rwanda n’u Burundi baratangaza ko hari umurobyi wishwe arashwe n’ingabo z’u Rwanda. Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda Lt Col Rene Ngendahimana arahakana aya makuru ahubwo agashinja igisirikare cy’u Burundi kwendereza u Rwanda kandi ko bibaye inshuro nyinshi.

Abarobyi b’abarundi barobera mu kiyaga cya Rweru ku munsi w’ejo kuwa gatandatu babwiye Radio Ijwi rya Amerika ko hari mugenzi wabo warashwe arimo kuroba kandi bakemeza ko yarasiwe mu mazi y’u Burundi. Abayobozi b’u Burundi kandi bageze aho bivugwa ko ibi byabereye, bavuga ko bategereje ko umurambo w’uwo bivugwa ko yishwe ubanza ukaboneka bakabona kugira icyo babivugaho.

JPEG - 94.5 kb
Umuvugizi wa RDF LT Col Rene Ngendahimana arashinja ubushotoranyi u Burundi

Ku ruhande rw’u Rwanda ariko ibi ngo ni ukubeshya, ndetse ni poropaganda no guharabika kuko ntawigeze yicwa ahubwo isasu ryarashwe mu kirere.

Aganira na kimwe mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Lt Col René Ngendahimana, yasobanuye uko byagenze ndetse anavuga uburyo Abarundi bakunze gushotora u Rwanda ku mipaka y’ibihugu byombi.

Lt Col René Ngendahimana ati: "Nibyo hari aka incident (akantu kadasanzwe) kabayeho kuko n’ubundi hariya hasigaye hari ibibazo bihoraho, hari some kind of provocations (hari utuntu tw’ubushotoranyi)... inyinshi ahubwo usanga n’abasirikare bacu bazihorera, izo bihorera nizo nyinshi. Hanyuma rero ejo ibyabaye, koko mu rukerera hari abantu baje mu mato atatu ngirango, baza bagana ku mazi yegereye inkombe z’u Rwanda, hanyuma umusirikare wacu arasa isasu rimwe hejuru rya warning (ryo kubaburira) ashaka kugirango arebe, ababaze abo ari bo, umwe muri bo ava mu bwato araza arabasanga, abandi bari mu mato abiri yandi bahitamo kwibira mu mazi basiga n’ubwato bwabo mu mazi bagenda boga basubira iwabo. Nta muntu rero warashwe ngo bamurase bamwice uwo ari we wese, uwo mugabo waje ku ruhande rwacu, yaraje baramubaza basanga yari arimo gukora uburobyi butemewe, ubundi ku ruhande rwacu ntabwo abantu bajya kurobamo. Abo rero bari baje mu mazi y’u Rwanda barimo kuroba mu buryo butemewe n’amategeko, kuburyo bamufatanye n’amafi nk’ibiro bingahe... ariko rero igikuru ni uko nta muntu bigeze barasa, ibyo byose ni poropaganda nta musirikare wacu wigeze arasa umuntu uwo ari we wese."

Lt Col René Ngendahimana, yakomeje avuga ko ubu uwo mugabo w’imyaka 60 w’i Burundi yamaze no gusubizwa igihugu cye. Abajijwe amaherezo y’ubwo bushotoranyi bw’Abarundi ku gice cy’u Rwanda gicungirwa umutekano n’abasirikare b’u Rwanda, yavuze ko amaherezo ari ababikora bashobora kuyamenya.

Yagize ati: "Amaherezo ni ababikora kuko twebwe nta kibazo dufitanye n’u Burundi, Abarundi nibo babikora kenshi ku mupaka wabo ariko ahegereye uwacu, ntabwo rero wakwempoza (wagena) imyitwarire y’ikindi gihugu gifite ubwigenge, ubwo icyangombwa ni uko bo ubwabo basubiza agatima impembero bakabona ko ntacyo bimaze mu mibanire y’ibihugu byombi, ariko simbona ikinini u Rwanda rwakora ngo rugene uko izo provocations (ubwo bushotoranyi) zahagarara. Igikuru ni uko twebwe tumenya imipaka yacu, ntawe dushotora, ubwo rero nabo ngirango bazashyira babone ko ibyiza ari ukubana neza n’abaturanyi babo."

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi watangiye kuzamo agatotsi mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2015, ubwo Perezida Kagame yahuraga na Perezida Nkurunziza w’u Burundi bakaganira ku by’impunzi zari zitangiye guhungira mu Rwanda ariko bakaba batarabyumvise kimwe kuko Nkurunziza yifuzaga ko zirukanwa mu Rwanda, Kagame akabona hakwiye gushakirwa umuti icyatumye zihunga.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kijana - 1/11/2016 saa 08:29

Fata Ivyo Bisuma
Kanda hano umusubize

o. n - 1/11/2016 saa 06:42

oya uburndi si conngo knd mumenyeko. tutari aba congomani bibashokera muraza karibuuu bizobagora gusubira inyuma
Kanda hano umusubize

Mahoro - 1/11/2016 saa 02:13

Mufite umwanya nigihe cyo gupfusha ubusa.izo mbaraga muzijyane mumushike.
Kanda hano umusubize

Eric Burundi - 31/10/2016 saa 21:45

Muraz bash mubon ay'Imbw yaboney kumugez.Akakany muribagiy tubafatir kigali 1994 yabananiy?Ntah turaj mwabana mwe!ziry handaki mwiyimbir tuzofuririray na BM21 canke Grand-pain.
Kanda hano umusubize

jay - 31/10/2016 saa 19:16

Izombenera kure zanyu mwibaza koharico zokora twabasanze muri Congo mufasha mobutu turabahondagura murahunga murongyera mufasha kabila nabwo turabahondagura nonengo uburundi muribande komwirirwa mwiba inka za banyamurenge ntakindi mushoboye umunsi numwe tuzabasubiza murukoko nuwo nkurumbi wanyu
Kanda hano umusubize

Ben - 31/10/2016 saa 18:30

barashaka ko tubaha ikosora bihorere, amaraso y'abatutsi yashoje ayagombaga kumeneka
Kanda hano umusubize

Mubemaso - 31/10/2016 saa 17:53

Mubareka ntacyo bazageraho. Ntabwo wapfa kurwana n' umuntu udafite icyo atakaza! Mubareke mubasengere gusa bakire bamere neza, icyo gihe ntabwo bazifuza intambara kuko bazaba batinya guhomba
Kanda hano umusubize

kaka - 31/10/2016 saa 08:04

birarambiranye
Kanda hano umusubize

- 31/10/2016 saa 11:22

Birashika bikaba vyageze ukutariko hakabamwo kwihenda
Kanda hano umusubize

joma - 31/10/2016 saa 07:12

Kuki mwifuza intambara zidasobanutse? Zidafite impamvu? Abana b'urwanda igihe bahereye bapfa ku nyungu z'abanyapolitique, turarambiwe!
Kanda hano umusubize

Rugali Remy Rwagasabo - 31/10/2016 saa 07:01

Abarundi ibyo barimo ntibabiyobewe nubwo harimo ubujuju bwinshi, barashaka ukuntu ingorane zabo zahindura isura zikava mukwitwa IKIRINGO CA 3, Zikitwa intambara y'u Burundi n'u Rwanda, ariko bibagiwe ko U Rwanda ntaho duhuriye kuri siasa, twabimenye kare, gusa hari umupaka ntarengwa cyangwa urukuta. Reka bakomeze gukora ku ntare isinziriye umugani w'abaswahili ngo nikugusa kumatako ya Kobe ''akanyamasyo''. Rimwe bazagirango ni inkuba ikubise, babure irengero rya kagasigo ka Peter ngo ni JONATHAN NKURUNZIZA. Bazabaze ibyabaye kuri Tripoli kugihe ca Reagan
Kanda hano umusubize

inkotanyi - 31/10/2016 saa 05:20

Turaje du dukubite nkurumbi na cndd binywamaraso
Kanda hano umusubize

frida - 31/10/2016 saa 03:59

Aba Burundi bashaki koko? Kd muzarakaza Rdf mutume umunsumwe turara tunywereye icyayi Bujumbura kuko mwe muragahugu gato katarinzweubihagije mwebwe n umunsumwe tugafata uburundi bwose, mwitonde
Kanda hano umusubize

- 31/10/2016 saa 11:19

intambara umenya uko itangira, uko irangira ntawubimenya. uburundi buruta urwanda, kdi abibuka 1990, ngo urwanda ngo Byari biteguye Ko rwafatwa mu minsi itatu gusa kuko ngo inzirabwoba zari aba scouts!!! Ariko uko byaje kugenda Paka April 1994 Ntawe utabizi uwari urenjeje 15 years. Bizimana gusa, niyo ihindura amateka
Kanda hano umusubize

Gasopo - 30/10/2016 saa 20:02

Sherif reka intambara y'amagambo ntacyo ikugezaho. Ariko ushaka intambara nya kuri, wayibaza babyara banyu ba Ex FAR n'Interahamwe muri kumwe.
Kanda hano umusubize

DJ NEM-G - 30/10/2016 saa 19:05

ariko mureke uburundi bukore ibyo bifuza gusa bazatungurwa kbs mpamya ko bazi neza igihugu bakinisha kd ndakeka kudukinisha bifite iherezo kuko hari umurongo ntarengwa they know aho bigeze nugutegereza ko baduha ikaze bakarenga wa murongo none se twakora iki mureke nyinetuze tubahondagure none se tuzabareke mukomeze mutwogwere hejuru shaaa
Kanda hano umusubize

japhet - 31/10/2016 saa 08:14

Urugamba rutanguye ntawumenya uko rurangira!!ubu nu Uburundi bwa Ntare Rugamba.namwe murapima mwinjire tubereke
Kanda hano umusubize

Marmaris - 30/10/2016 saa 19:03

Abarundi bari maso nta ntambwe inkozi zikibi zizotera, baraza ku butaka bw'abarundi bagahita biruka.
Kanda hano umusubize

- 31/10/2016 saa 20:00

abarundi murinjiji mugomye mudushotore mudutera urubwa
Kanda hano umusubize

nzabanavenuste - 30/10/2016 saa 18:19

Inama nagira abaturanyi bacu n uko bagakwiye kwicara bakabanza bagakemura ikibazo kiri mugihugu cyabo bagatahiriza umugozi umwe bakajya babona gushotora uRwanda Gusa uRwanda twishyize hamwe ntawe uzaduca murihumye.
Kanda hano umusubize

nzabanavenuste - 30/10/2016 saa 18:16

Inama nagira abaturanyi bacu n uko bagakwiye kwicara bakabanza bagakemura ikibazo kiri mugihugu cyabo bagatahiriza umugozi umwe bakajya babona gushotora uRwanda Gusa uRwanda twishyize hamwe ntawe uzaduca murihumye.
Kanda hano umusubize

JYPOLO - 30/10/2016 saa 16:11

Sh mwabanyarwandamw mwokwitonz ntimubon komur abana vrt,menyak igtugu gikur kidasumba izosi mushak mwokwitond kuk urwanda nakanyagato tukab twarusambuy.
Kanda hano umusubize

Bagabo - 30/10/2016 saa 16:00

Abarundi bibeshye ko uko birukanye impunzi z'abanyarwanda zabahungiyeho muri 2006 n'u Rwanda ruzakora ubwo bujuju! Burya ntawe uhunga adafite ikibazo!
Kanda hano umusubize

k.fabius - 30/10/2016 saa 15:49

abarundi bareke kwanduranya bamenyeko nta kiza kintambara.gusa nyine nibakomeza bakarenga umupaka ntakundi iza R.d.f zishinzwe kuturinda nka ba nyarwanda zizabasubizeyo ku ngufu.bashaka kwiyenza ngo amahanga areke kuguma kubabuza ibyo bakora amaso amahanga ayerekeze ku rwanda.nkurunziza urakora ibya bana witonde utazasanga bagufatanye ikigobe wicaye ingozi
Kanda hano umusubize

kay - 30/10/2016 saa 14:29

Barashaka intambara ngo maze byose byitwe ko ari Urwanda sha murabeshya muzijyaho mwabaye imisega gusa
Kanda hano umusubize

bitwenge - 30/10/2016 saa 14:16

ARIKO ABO BARUNDI BAKOMEZA KUDUSHOTORA IMBARAGA TWAKORESHEJE TWINJIRA MURWANDA ZAGIYEHE KOKO? IZO TWAKORESHEJE TWINJIRA CONGO ZIRIHE????? NTAGO TWATEGEREZAGA KO BADUSHOTORA TWABASANGAGA IWABO!!!
Kanda hano umusubize

Sherif - 30/10/2016 saa 15:55

Hewe wiyise BITWENGE, Nagire ndakubwire ko ushobora gutagura ingwano mugabo ntumenya iyo ngwano igene ihera, Ishobora guhera nabi igutwaye agatwe kandi ibihugu sibimye: Uburundi ntabwo ari Congo. Ivyo navyo babesha ngo Abarundi bariko barasotora ntabwo arivyo.
Kanda hano umusubize

Hat - 30/10/2016 saa 13:57

Birababaje
Kanda hano umusubize

Kijana - 1/11/2016 saa 08:27

ahubwo muricunge babamazeko inka, amamoto nibindi je ndabona mwihangana gose kand muragumane ako gatima naho ubund mwobamara
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X