Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

IGP Gasana Emmanuel arasaba abapolisi bayobora za sitasiyo kugira umuvuduko mu iterambere

Kuri uyu wa 1 ukuboza 2016 hashojwe amahugurwa y’abayobozi ba za sitasiyo za Polisi I cyiciro cya kabiri cyari kigizwe n’aba Polisi 60 mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC)rihereye mu karere ka Musanze.

Ayo mahugurwa yari yitabiriwe n’abapolisi bavuye kuri za sitasiyo za Polisi zitandukanye akaba yari amaze amezi atatu n’igice ayo mahugurwa akaba yari ayo kubongerera ubumenyi bwa gipolisi bujyanye n’ubuyobozi ndetse no gutanga serivisi nziza, kumenya imiterere y’agace bakoreramo.

JPEG - 23.3 kb
IGP Emmanuel Gasana umuyobozi mukuru wa polisi y’u Rwanda

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’uRwanda IGP Emmanueli Gasana, asoza uwo muhango wayo mahugurwa y’ibanze ku bugenzuzi n’ubuyobozi mu kazi kabo ka buri munsi.

IGP yagize ati” kwitabira aya mahugurwa ntabwo bihagije gushyira mu bikorwa ibyayatangiwemo ni cyo cy’ingenzi.

Isi yose by’umwihariko u Rwanda birihuta mu muvuduko mu iterambere bityo natwe tugomba kugira uwo muvuduko turwanya ibyaha bivuka buri munsi, aya mahugurwa akaba igisubizo”.

IGP Gasan yasabye abo bapolisi kutijandika mu ngeso mbi zirimo iz’ubusinzi, Ruswa, gufata nabi ibikoresho by’akazi no kutumva ibihuha

Nyuma yo gusoza ayo mahugurwa IGP Gasana yaboneyeho no gutaha ku mugaragaro icyicaro gishya cya Polisi mu ntara y’Amajyaruguru ndetse na sitsiyo ya Muhoza N’inyumabako y’amagorofa abiri ikaba yaruzuye itwaye akayabo kamafaranga asaga miliyoni 332 z’amafaranga y’u Rwanda.


John Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ndungutse leonard - 2/12/2016 saa 19:12

tuziko munzego zose zo mu Rwanda ruswa imaze kwibagirana, ariko aho isigariye ni mubakozi bamwe na bamwe ba REG aho umuturage ajya kwaka kash power bamuha umukozi wo kujya kuyitera murugo yahagera agashakisha impamvu yatuma atayitera urugero : ati ipoto iri kure, nta connecteur,.... kuberako umuturage aba atabisobanukiwe umu technitien ati cash power nyisubijeyo rero ! cg se unshakire akantu niyaranje ariko ubone umuriro. bitsyo rero police yacu icyo kibazo ikidukurikiranire. ahonzi icyo kibazo ni kuri REG i Rubavu.
Kanda hano umusubize

Habineza Athanase - 2/12/2016 saa 16:25

Turasaba umuyobozi wa polisi y'u Rwanda guhagarika akajagari n'ubwambuzi bikorwa na KVCS mu kwishyuza parikingi. Biteye isoni kubona umupolisi uhembwa na Leta afata ibyangombwa by'imodoka y'umuntu akaba biha umukozi w'ishyirahamwe KVCS. Birababaje kubona KVCS ica amande umuntu badafitanye amasezereno polisi y'u Rwanda ikabishigikira kandi hari amategeko agenga amande .
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X