Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Ikibazo cy’abifuza kujya kwiga mu Bushinwa cyabonewe igisubizo

Nyuma yo kubona ko Abanyarwanda bashaka kujya kwiga mu Bushinwa batamenya inzira nyakuri banyuramo, abajyayo nabo bamwe bagahura n’abatekamutwe bakabaca amafaranga menshi kandi ntibabahe serivisi bakeneye, iki kibazo cyavugutiwe umuti kuko hari abiyemeje kubibafashamo.

Uburezi nkuko bitangazwa n’abatari bake ku isi, ni inkingi y’iterambere ndetse no gusobanuka bifatika. Gusa hari ibihugu byagiye bigaragara ko bifite iterambere rifatika mu burezi.

Ubushinwa rero ni kimwe mu bihugu bikomeje gukataza mu iterambere bityo ikaba ari yo mpamvu abatuye isi muri iyi minsi ariho bari kwerekeza amaso by’umwihariko mu bijyanye n’uburezi, n’ikoranabuhanga.

Kimwe n’abandi banyamahanga berekeza mu bushinwa, u Rwanda na rwo ntirwasigaye inyuma kuko hari ishami rifasha abanyarwanda bose babyifuza kujya kwiga mu bushinwa rizwi nka ‘Bright Education Recruitment Agency’ rigizwe n’abanyarwanda baharangirije ndetse nabakihiga.

Donghua University iri mu Mujyi wa Shanghai

Abize n’abageze mu Bushinwa bahatangira ubuhamya ko ugezeyo udafite uwawe utongera kumenya ibiri kukubaho ndetse no kwikura ku kibuga cy’indege ujya gushaka ibyakujyanye utazi Igishinwa bishobora kutakorohera.

Ubuyobozi bwa Bright Education Recruitment Agency butangaza ko bagize iki gitekerezo nyuma yo kubona ko hari umubare munini w’Abanyarwanda bashaka kujya kwiga mu Bushinwa bakeneye kuyoborwa no kurindwa abatekamutwe babizeza kubafasha ariko ntibabikore kandi bakaca amafaranga y’umurengera.

North China University of Technolgy iherereye mu murwa mukuru Beijing

Uretse kubarangira amahuri bazajya kwigamo mu Bushinwa , Bright Education Recruitment Agency Study in China”, ivuga ko inabafasha ibi bikurikira;
Gufashwa guhitamo kaminuza ikubereye, gutegura ibyagombwa byose bisabwa ndetse ikanabibagereza kuri kaminuza (University Application and Documents Delivery Services).

Gufashwa kubona icyangobwa kikwemerera kwiga kuri kaminuza wahisemo ( Admission letter) ndetse n’icyangobwa kikwemerera kwiga mu bushinwa gitangwa na Ministeri y’ Uburezi mu Bushinwa ( JW202).

Nyuma yo kugushyikirizwa impapuro zose zikwemerera kwiga mu Bushinwa banagufasha kubona Visa ikwemerera kwinjira mu Bushinwa (Visa Process Service)
Gufasha umunyeshuri mu rugendo rwe kuva ahagurutse mu Rwanda kugeza yerekeje mu Bushinwa aho asanganirwa n’itsinda rya Bright Education Recruitment Agency rikamugeza kw’ ishuri.(Airport/Train Station Pick Up Service).

Zhejiang university of science and technology ikaba iri mumugi wa hangzhou

Bright Education Recruitment Agency ifasha hafi ya byose umunyeshuri ugiye kwiga mu Bushinwa

Bright Education Recruitment Agency ifitiwe icyizere kuko yemewe n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse ikaba ikorana na za kaminuza zirega 20 zitandukanye zo mu Bushinwa.

Iyi sosete yaboneyeho kwibutsa abashaka kujya kwiga mu Bushinwa muri uyu mwaka w’amashuri wa 2016-2017 ko kwiyandikisha bishigaje ukwezi kumwe gusa, aho amasomo azatangira mu kwezi kwa cyenda k’uyu mwaka 2016.

JW202 icyangombwa kikwemerera kwiga gitangwa na minisiteri y’uburezi mu Bushinwa

Kubifuza serivisi za Bright Education Recruitment Agency mwayisanga mu nyubako nshya ya T2000, mu igorofa rya 4 mu muryango wa 509.

Ku bindi bisobanuro mwabahamagara kuri +250788352843 (WhatsApp: +250737049368) cyangwa mukabandikira kuri Email: brighteducation450@gmail.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

MIKEKE Lando - 2/08/2016 saa 17:26

Ni byiza KWIGA kaminuza kuko bituma ujijuka cyane.Ukaba wabona akazi keza.Gusa hali ikintu abantu batajya batekereza,nyamara YESU buli gihe yarakivugaga.Ati mushake ubutegetsi bw'imana (Matayo 6:33),kugirango muzabone ubuzima bw'iteka.Buli gihe yaravugaga ati,niyo waba umuntu ukomeye,ubuzima bwawe ntabwo buturuka ku bwenge cyangwa umutungo ufite.Niyo waba Doctor,ntabwo bikubuza gupfa cyangwa kurwara no gusaza ugeze ku myaka 50 gusa.Imbaraga abantu bashyira mu gushaka ubukire n'amashuli,birenze ukwemera.Jye ubandikira,nanjye nalize cyane,ndetse mba umuntu ukomeye mu byisi.Ariko ubu nahagaritse akazi kugirango nkorere imana.Nibyo YESU yise gushaka ubwami bw'imana.Ubu nirirwa mbwiriza mu mihanda kimwe n'abandi dusengana. Ntabwo amafranga,amashuli no gukomera byaduha ubuzima bw'iteka.Nimwige ariko mushake n'imana.Nimwanga,ejo muzapfa kandi ntimuzazuka ku munsi w'imperuka.Soma Yohana 6:40.Ubuzima bwacu ni bugufi cyane.Ariko abantu bitanga mu gukorera imana kandi ku buntu,imana izabahemba kubaho iteka muli Paradizo.
Kanda hano umusubize

Jado - 2/08/2016 saa 22:45

Ni byiza ko ubwiriza mu muhanda pe. Ariko n'abashaka kwiga ntabwo ugomba kubaca intege
Kanda hano umusubize

SEMANA Job - 3/08/2016 saa 13:50

Ntabwo yabaciye intege.Soma neza.Ahubwo yavuze ko KWIGA ali byiza cyane,ariko tugomba no GUKORERA IMANA.
Kanda hano umusubize

Radjab Nsabiyumva - 2/08/2016 saa 11:12

Murakoze kuduha aya makuru ku mahirewe yo kwiga mu bushinwa. Mwanaduha amakuru y'ukuntu umuntu yabona umuterankunga wamufasha kwishyura cyane cyane ku bashaka kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza (PhD) mu Bushinwa? Murakoze cyane. Radjab
Kanda hano umusubize

Athanase - 3/08/2016 saa 19:04

Twishimiye ibyo byiza bitugezeho mugihe nkiki!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X