Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Ikibazo cy’ibura ry’akazi mu rubyiruko, kimwe mu bibangamira kwesa imihigo

Tumwe mu turere turavuga ko ikibazo cy’ibura ry’akazi mu rubyiruko ari kimwe mu bibangamira kwesa imihigo nk’uko tuba twabyiyemeje.

Ariko ibyo utu turere tuvuga, ntitubihurizaho n’inzego zifite urubyiruko mu nshingano nka minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga ivuga ko ikibazo gikomeye urubyiruko rufite ari ugukora amasaha make atanga umusaruro uri hasi.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa gatanu mu muhango wo gushyira umukono ku mihigo y’umwaka w’2016-2017 mu rwego rw’urubyiruko hanasuzumwa uko umwaka ushize mu mihigo wagenze.

PNG - 405.9 kb
Akarere ka Kamonyi gashyikirizwa igihembo cy’uko kesheje neza imihigo ku birebana n’urubyiruko

Ukurikije uko uturere twesheje imihigo mu mwaka w’2015-2016 mu rwego rw’urubyiruko, akarere kaje imbere ni Kamonyi naho Rulindo iza ku mwanya wa 30 ari nawo wa nyuma.

Amanota akarere ka Kamonyi gafite asa n’asobanura ko kesheje imihigo ku gipimo cyo hejuru ariko, abahagarariye urubyiruko muri aka karere baragaragaza ubushomeri buvugwa mu rubyiruko nk’intambamyi yatumye imwe mu mihigo bari bahize batayesa.

Minisiteri ifite mu nshingano urubyiruko, yumvikana nk’itemera koko uruhare rw’ubushomeri bivugwa mu rubyiruko mu kudindiza imihigo y’uturere mu rwego rw’urubyiruko kuko ngo ahubwo gukora amasaha make adahwanye n’umusaruro ariryo pfundo ry’ibibazo byo kutesa imihigo kurusha uko byaterwa n’ubushomeri.

Urubyiruko rukunze kugaragaza ko ubushomeri ari imbogamizi mu mibereho yabo ya buri munsi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X