Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Huye: Ikimoteri ngo kibangamiye abagituriye mu buryo bukabije

Abaturage batuye mu murenge wa tumba akagali ka mpare ahashyizwe ikomoteri kimenwamo imyanda ituruka mu mujyi wa Huye wose baravuga ko ubuzima bwabo buri mu kaga kubera umunuko n’amasazi bituruka muri iki kimoteri kibegere kuburyo benshi bugarijwe n’indwara.

ubuyobozi bw’akarere ka huye buvuga ko bufite gahunda yo kwimurira ahandi iki kimoteri kuko n’ubundi ngo hari ahandi harigutegurwa hazajya hatunganyirizwa iyi myanda.

Umwe mu baturage bo mu midugudu itandukanye yegereye iki kimoteri cyahoze ari umuhanda nyabagendwa asobanura uburyo nyuma y’umwaka iki kimoteri avuga ko kibangamiye abagituriye kuburyo ngo abana babo batangiye kurwara inzoka za buri m munsi kubera amasazi n’umunuko bituruka muri iki kimoteri kimenwamo im yanda hafi ya yose iva mu mujyi wa Huye.

JPEG - 75.6 kb
Ikimoteri kigiye gutuma abatari bake bicwa n’indwara baterwa n’ikimoteri

Abandi baturage twanasuye mungo tukakirwa n’amasazi ,bavuga ko bagorwa cyane mu masaha yo kurya kuko ngo amasazi abatanga ahantu hose hakiyongeraho n’umunuko bigatuma batarya neza.

Nubwo ntawe urapfa kubera iki kimoteri, aba baturage bavuga ko bafite ubwoba bwinshi kuko nk’amatungo yabo yatangiye gupfa kumpamvu batazi kandi ngo bayagaburira ubwatsi buri hafi y’iki kimoteri bityo bakongera gusaba ko niba ubuyobozi burengera ubuzima bw’abo ko iki kimoteri cyakwimurwa aha mu baturage cyangwa bo bakimurwa.

umuyobozi w’akarere ka Huye kayiranga muzuka Eugene wemera ko iki kimoteri cyegereye abaturage ahakana kuba barabatereranye mu bibazo bagaragaza kuko ngo hari ahandi habugenewe hari kubakwa ikimoteri cyigezweho.Icyakora ngo baregera aba baturage barebe icyakorwa vuba

Uyu muyobozi kandi avuga ko n’aho imyanda ikigaragara mu mujyi wa huye bagiye kubishyiramo ingufu kuburyo imyanda izajya ijyanwa ahabugenewe hakiri kare kugira ngo itagira uwo ibangamira.

Icyakora nyuma y’umwaka uwo munuko urembeje aba baturage ,uyu muyobozi ntasobanura neza igihe iki kimoteri kizaba kitakibarizwa muri aka kagari ka Mpare.

Rugano J.Pierre-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X