Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Ikinyamakuru Rugali cyategetswe gusaba imbabazi Kaminuza ya UTAB no kwivuguruza

Urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC rwemeje ko inkuru Ikinyamakuru Rugali cyasohoye, yasebyaga Kaminuza y’ubugeni n’ikoranabuhanga UTAB. Iyi kaminuza yasobanuye ko ari inyamwuga ndetse ko ari indashyikirwa mu burezi bitandukanye n’ibyo Rugali yayanditseho.

Iri sebanya RMC itangaza ko ryasohotse mu kinyamakuru Rugali muri nomero ebyiri zikurikirana. Hari nomero 125 yo ku wa 20 Werurwe kugeza 10 Mata 2016 yari ifite umutwe wagiraga uti “ IPB Byuma: 856, 000.000 mu masoko adasobanutse, n’indi yasohotse muri nomero 126 yo kuwa 12 kugeza 26 Mata 2016 yari ifite umutwe ugira uti "Gicumbi: Leta nitabare IPB-Byumba".

Izo nkuru urwego ngenzuramikorere rw’abanyamakuru bigenga rwagaragaje ko zari zuzuyemo gusebanya, gutangaza nkana ibihuha, no gusiga isura mbi kaminuza, ndetse ko zari zuzuyemo kubeshya.

Padiri Prof. Nyombayire Faustin umuyobozi wa Kaminuza ya UTAB yagaragaje ko yarenganyijwe ndetse ko kaminuza yaharabitswe ikanambikwa isura mbi nyamara ari kaminuza y’ikitegererezo kurwego rw’igihugu ndetse no ku rwego muzamahanga.

JPEG - 135.4 kb
Padiri Prof. Nyombayire Faustin umuyobozi wa Kaminuza ya UTAB

Mu kwiregura kwa Assouman Niyonambaza umuyobozi w’ikinyamakuru Rugali avuga ko ibyo yanditse yabikuye mu ibaruwa urwego r’umuvunyi rwari rwandikiye kaminuza ya UTAB isabwa gusobanura ku bijyanye n’amakosa yaregwaga yo kugura inzu, ikirego cyatumye RMC ibaza niba byagakwiye kubazwa ugura cyagwa ugurisha kandi UTAB yaraguraga nubwo ngo nabyo byari ibinyoma bitigeze biba. Ni amakosa urwego rw’abanyamakuru bigenga bavuze ko adafite ishingiro ndetse ko nta n’ibimeneytso afite.

Komite ngengamyitwarire y’ Urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC bamaze gusuzuma iby’urega n’uregwa, banzuye ko Bwana Assouman n’ikinyamakuru cye Rugali bagomba gusaba kaminuza ya UTAB imbabazi n’abayobozi bayo , kwandika inkuru ivuguruza ibyo banditse bakabinyuza mu kinyamakuru, ndetse no kwihanangirizwa kutazongera kwandika inkuru isebya.


Ubuyobozi bwa Kaminuza butangaza ko UTAB ari kaminuza nziza kandi yizewe, itagakwiye kuvugwaho amakuru mabi nk’ariya nyamara ngo ari kaminuza irereye imiryango itari micye.

Jean Pierre TUYISENGE-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Emmanuel - 4/10/2016 saa 04:22

Ariko njye ntabwo njya menya gutandukanya Rugali ya Assoumani niyi rugali?
Kanda hano umusubize

Ally - 26/06/2016 saa 13:45

Uzi iyo avuga ngo turacyabikurikirana ukagirango ni nka mayor
Kanda hano umusubize

- 26/06/2016 saa 08:41

Ariko uyu munyamakuru ko ahora avugwaho iyo myitwarire kuki adakurikirabwa ninzego zibishinzwe koko?
Kanda hano umusubize

- 26/06/2016 saa 08:41

Ariko uyu munyamakuru ko ahora avugwaho iyo myitwarire kuki adakurikirabwa ninzego zibishinzwe koko?
Kanda hano umusubize

- 26/06/2016 saa 08:41

Ariko uyu munyamakuru ko ahora avugwaho iyo myitwarire kuki adakurikirabwa ninzego zibishinzwe koko?
Kanda hano umusubize

- 26/06/2016 saa 08:41

Ariko uyu munyamakuru ko ahora avugwaho iyo myitwarire kuki adakurikirabwa ninzego zibishinzwe koko?
Kanda hano umusubize

Claude Kabengera - 25/06/2016 saa 11:38

Ahubwo kuba abantu batangiye kumenya ko nabanyamakuru bakora amanyanga baregwa nintambwe nziza. Harabakoresha ako kazi nkintwaro yitera bwoba. Ubundi iyo ubahaye ruswa (giti)bagukorera inkuru iyariyo yose wifuza.
Kanda hano umusubize

jv - 25/06/2016 saa 09:13

Asoumani gusebanya ni ibintu bye,niwe munyamakuru wambere waka ruswa cg giti;iyo utabimuhaye ahita ahimba ibyo akwandikaho akwiye gufatirwa ingamba,agira amanyanga menshi.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X