Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Ikiryabarezi cyongeye gufungurirwa imiryango mu Rwanda

Sosiyeti 3 mu 9 zari zahagaritswe gucuruza service z’imikino y’amahirwe izwi ku izina ry’abarezi nizo zemerewe gukomeza ubu bucuruzi naho izindi 6 zirahagarikwa nk’uko byemejwe na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yari yahagaritse iyi mikino.

Hari hashize ibyumweru bisaga bibiri imikino y’amahirwe ikoresha imashini (Slot machines) ihagaritswe by’agateganyo kubera kutubahiriza amategeko n’amabwiriza.

Ku itariki 27 Nyakanga 2016 nibwo Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda(Minicom) yasohoye itangazo rihagarika by’agateganyo mu gihugu hose iyi mikino y’amahirwe benshi mu banyarwanda bazi nk’Ikiryabarezi maze imashini zisubizwa ba nyirazo.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minicom ku itariki ya 14 Kanama rivuga ko muri sosiyete icyenda zari zahagaritswe eshatu ari zo zongeye kwemererwa gusubukura ibikorwa bijyanye n’imikino y’amahirwe ikoresha imashini, enye zirafungwa kubera gukora nta ruhushya naho izindi ebyiri zihagarikwa by’agateganyo kuko nubwo zifite impushya zitubahiriza amategeko n’amabwiriza uko bikwiye.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri François Kanimba rivuga ko hashingiwe ku itegeko N°58/2011 ryo ku wa 31/12/2011 rigenga imikino y’amahirwe mu Rwanda, Sosiyete ya Rwanda Gaming Corporation (RGC), Ludic Eastafrica Limited na Baron Bet arizo zonyine zemerewe kongera gukora.

Jongli Ltd, Long Hui Ltd, Be Ongly Ltd na Hongda Ltd zafunzwe kuko zakoraga nta ruhushya zifite n’aho Play 2Win Ltd na Ende Company Ltd zikomeza gufungwa by’agateganyo kugira ngo zibanze zuzuze ibisabwa.

JPEG - 126.1 kb
Itangazo rya Minicom rikomorera ibiryabarezi

Agaruka ku bijyanye n’ifungwa ry’izi sosiyete ziganjemo iz’Abashinwa, Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Pan Hejun yabwiye The Newtimes ko igihugu cye kidashobora gushyigikira ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko mu mahanga.

Yongeyeho ko ari ibyo kwishimirwa kuba leta y’u Rwanda ishyira imbaraga mu iyubahirizwa ry’amategeko kuko ari ingenzi cyane mu bijyanye n’ishoramari mu rwego rwo kwirinda akajagari.

Iyi mikino y’amahirwe benshi bazi nk’Ikiryabarezi yongeye kwemerwa mu gihe hari abari barashimishijwe n’ihagarikwa ryayo kubera ibibazo yagiye iteza birimo gusenya ingo, guteza umwiryane wanaviriyemo bamwe urupfu ndetse n’umuco wo kwizigama kuri bamwe ukaba wari utangiye gucyendera.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Anaclet Bimenyimana - 16/08/2016 saa 18:54

ni ikiryabarezi.nyabarongo yica uyizaniye.babikure hafi y"ibigo by'amashuri ababyeyi babirinde abana ubundi abarezi kibarye nkuko izina ribivuga.
Kanda hano umusubize

BJ - 15/08/2016 saa 21:38

ntacyo bakoze kuko ibyo bibagiwe guca nibyo bibi cyane(indaya) niba nibya ba china birasora!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X