Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Impanuka y’indege yari itwaye abakinyi b’ikipe ya Brazil yakoze impanuka 25 bahasiga ubuzima.

Indege yari itwaye abagenzi basaga 81,harimo abakinyi b’ikipe ya Brazil yakoreye impanuka mu gihugu cya Colombia.

Radio BBC ivuga ko abantu 25 aribo bamaze kumenyekana ko baguye muri iyo mpanuka naho abandi 6 barakomereka.icyateye iyo mpanuka bikaba bikekwa ko yaba yagize ikibazo cy’umuriro.

Iyo ndege yakoze impanuka yari ivuye Bolivia hakaba harimo abakinyi b’ikipe ya Chapecoense,abo bakinyi bakaba baribagiye gukina umukino wanyuma wa Copa Sudamericana, n’ikipe ya Medellin, Atletico Nacional.

Amakuru aremezako iyo ndege yo mu bwoko bwa British Aerospace 146 yakoreshwaga n’ishyirahamwe ry’indege ryo muri Bolivia yari fite abagenzi 72 n’abakozi bayo 9.

Abayobozi bakuru ndetse n’abanyamakuru bari baherekeje iyo kipe bari muri bamwe barokotse iyo mpanuka

Abayobozi b’ikibuga kindege kitiriwe Jose Maria Cordova de Rionegro kiri ahitwa Medellin, bavuzeko hariho hakorwa uburyo bwose bushoboka ngo barebe ko hari abo babasha kurokora nubwo hari amakuru avugako kubera ikirere kimeze nabi bikaba bitoroshye ko ubutabazi bukorwa.

JOHN Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kubwimana wrison - 30/11/2016 saa 22:47

icyogihugu iyokipe itahamo cyiraho mbyepe!?
Kanda hano umusubize

didier makomborenga - 30/11/2016 saa 18:15

abobakinnyi ntawe batababaje gusa imana ibahe iruhuko ridashira
Kanda hano umusubize

Noa - 30/11/2016 saa 14:20

Ariko se title zanyu zagiye zisobanura ibiri mu nkuru? Aba bakinnyi ni ab'ikipe ya Brazil koko?
Kanda hano umusubize

HakizImana theogene - 30/11/2016 saa 07:24

iyicyipe yambabaje kukoyarishuwadiru.ntiyaburaga ku ipare yajye.murakoze.
Kanda hano umusubize

twahirwa orivier - 30/11/2016 saa 06:00

nibakore ubutabazi byihuse kuko football idufitiye runini
Kanda hano umusubize

s’yashua - 29/11/2016 saa 16:42

birababaje cyane gusa Aerospace 146 ijye ikora kotrore mbereyogushyira abagenzimundege
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X