Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Impunzi ziri mu nkambi ya Mahama zitewe impungenge n’imvura ikabije kwiyongera

Impunzi zo mu nkambi ya Mahama zibangamiwe n’imvura kandi ziravuga ko iri kugwa muri iyi minsi iziteye impungenge kuko ishobora kugera aho yibasira amahema ashaje zibamo.

Inkambi ya Mahama igizwe n’ibice bibiri byubatse kuburyo butandukanye, aho igice kinini kigizwe n’amazu ikindi kikaba kigizwe n’amahema.

Zimwe mu mpunzi ziba mu mahema ziravuga ko zifite impungenge zo kuba muri iki gihe imvura iri kugwa, kandi amahema babamo ashaje ashobora kubavira cyangwa akaba yaguruka bitewe n’umuyaga mwinshi.

Ikibazo cyo kuvirwa, baba ababa mu mazu cyangwa mu mahema bose bagihuriyeho.
Izi mpunzi zemeza ko ikibazo cyazo kizwi n’abashinzwe kuzitaho kuko zakibagejejeho,bakizezwa ko kiri gushakirwa umuti.

Azam saber, uhagarariye ishami ry’umuryango w’abinbumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda, avuga ko bari gukorana na bimwe mu bigo by’ubwubatsi kugira ngo bashakire umuti iki kibazo hubakwa amazu meza ashobora kuzatuzwamo impunzi zose ziri mu nkambi ya Mahama.

Azam, akomeza avuga ko bagiranye ikiganiniro na bimwe mu bigo nyarwanda bikora ubwubatsi bigiye kububakira andi mazu agera ku gihumbi bitarenze uyu mwaka; hanyuma izindi nyubako 2200 zikazubakwa n’ibindi bigo by’abikorera.

Uyu muyobozi yongeraho ko igihe cy’ibikorwa byose byo kubaka kizarangirana n’ukwezi kwa 12, kuko bifuza ko imvura yo mu kwambere yazagwa ayo amazu yose yaruzuye kuburyo ntabazahura n’ikibazo cy’imvura.

Inkambi ya Mahama kugeza ubu ibarurirwamo impunzi z’abarundi zigera ku bihumbi 50. Muri zo, imiryango isaga ibihumbi bitatu niyo kugeza ubu byitezwe ko igomba kwimurirwa muri aya mazu ari kubakwa muri iyi nkambi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X