Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Imvura n’umuyaga mwinshi byibasiye tumwe mu tugari tw’akarere ka Rwamagana

Muri iki cyumweru hagati tumwe mu tugari tw’umurenge wa Muyumbu mu karere ka Rwamagana twibasiwe n’ibiza byatewe n’imvura n’umuyaga mwinshi, byangije amazu yo guturamo 62, ndetse bikomeretsa abantu batatu barimo umwana muto.

Utwo tugari twibasiwe nibi biza, harimo bujyujyu na Murehe duherereye mu murenge wa muyumbu, ni hejuru y’ umusozi wa muyumbu.

PNG - 369.7 kb
Imwe mu mazu ya Muyumbu yibasiwe n’ibiza

Abaturage bo muri aka gace bakaba bavuga ko iyi mvura ndetse n’umuyaga byatangiye mu masaha ya saa tanu.

Usibye gusenya amazu uyu muyaga n’imvura ngo bitamaze igihe kinini hari nabo byakomerekeje, Usibye abakomeretse, harimo nibyangiritse birimo urutoki, rwangiritse ari rwinshi, ndetse ninyubako aba baturage bari batuyemo. Aha niho aba baturage bahera basaba ubufasha.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Muyumbu buvuga ko iki kiza gifatwa nka kimwe mu bikomeye bibaye muri aka gace.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge kandi avuga ko kuri ubu hari gutangwa ubufasha bw’ibanze burimo no gushakira abo amazu yabo yasenyutse aho bacumbika.

Mu bufasha bw’ igihe kirekire umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge avuga ko bari gukorana n’inzego zose bireba, harimo na minisiteri ishinzwe gucyura impunzi no gukumira ibiza ngo aba baturage babe bafashwa kuburyo burambye, ariko aba baturage nabo basabwa kubaka mu buryo bwiza bukomeza inzu kandi bibuka guhambira neza ibisenge.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X