Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Ingabo 165 zigiye kwerekeza muri Sudani y’amajyepfo mu butumwa bw’amahoro

Ku itariki 22 Kanama 2016, i Busanza mu kigo cy’ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere, Brig Gen Charles Karamba yahaye impanuro umutwe w’abasirikare b’u Rwanda barwanira mu kirere bitegura kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo.

Aba basirikare bakaba bitegura kujya gusimbura bagenzi babo bakorera ubutumwa bw’ amahoro muri UNMISS muri Sudani y’Epfo. Abasirikare bitegura kugenda ni ba Ofisiye hamwe n’abasirikare bato bagera kuri 165, bakaba bagizwe n’abapilote b’indege, abatekinisiye hamwe n’abandi bashinzwe imirimo itandukanye, bazaba bayobowe na Lt Col Innocent Munyengango. Biteganyijwe ko bazava i Kigali berekeza i Juba tariki 31 Kanama 2016 aho biteganyijwe ko bazamara umwaka umwe mu butumwa bwa UNMISS.

JPEG - 146 kb
Umugaba mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere aganira n’abayobozi b’Ingabo zigiye mu butumwa

Brig Gen Karamba atanga ubutumwa ku bitegura kujya m’ubutumwa bw’amahoro, yagize ati: “Mumaze igihe gihagije mwitegura muhabwa n’amahugurwa abategurira akazi, iki n’igihe cyo koherezwa mu butumwa kuri mwe. Ndabagira inama yo gushyira umutima ku butumwa bw’amahoro mwoherejwemo no gukora akazi kanyu kinyamwuga kandi mukarangwa n’ikinyabupfura”.

Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere yakomeje abibutsa ko ibyo bagenzi babo bagiye gusimbura bakoze bigomba kubabera icyitegererezo. Agira ati: “Bagenzi banyu mugiye gusimbura bashoje neza inshingano zabo zo kubungabunga amahoro muri Loni, mugomba kubakira kubyo bagezeho ndetse mukarenzaho”. Yakomeje yibutsa itsinda ry’abasirikare bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Loni ko bagomba gukomeza gusigasira indangagaciro za RDF no kuba intumwa nziza z’u Rwanda.


Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere zifite kajugujugu 6 muri UNMISS, bakaba bafite ibirindiro mu Mujyi wa Juba hamwe n’i Malakal muri Leta ya Upper Nile, muri Sudani y’Epfo.

Mu nshingano z’akazi ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere zifite harimo gutwara abakozi ba UNMISS, abasirikare n’ibikoresho. Nanone bafite inshingano zo gushaka amakuru bakoresheje indege no gutabara abagize ibibazo mu karere bakoreramo.

Jean Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ndiho - 24/08/2016 saa 22:09

nibaze tubahaye ikaze ariko je mbona ari bake cane kuko abantu bangaha South sudani mbona aribikoko gusa ntamategeko mpuza mahahanga yubahiriza uburangnzira bwa kiremwa muntu bazi turibaza namba hubuyobozi cangwa atabuhari bikadusiga iconzi nanabanesheje amaso yanye nuko nizo ngabo za UN batazitinya barazazisahura nabahungiye baratera mwa bombe nahuwiteka gusa
Kanda hano umusubize

G - 24/08/2016 saa 14:59

Yewe ibyiyisi ntawabivuga ngo abirangize
Kanda hano umusubize

SAKINDI Isaac - 24/08/2016 saa 12:31

Ariko se iyi si yacu izahora imeze gutya koko?Inka nizo buli gihe uragiza inkoni,iyonnye ukayikubita.Ntabwo abarwana muli South Sudan bashaka kwikiza.UN nayo iti ndatabaye,ariko ntishobore guhagarika intambara.Imana yaduhaye ubwonko ngo dutekereze dukore ibyiza.None ahubwo ibibi nibyo dushyira imbere.Isi yose ni intambara gusa.Nta bindi tubona kuli TV uretse intambara ku isi hose (South Sudan,Syria,Afghanistan,Yemen,Libya,Irak,Nigeria,Burundi,DRC,Afghanistan,Israel,etc...) North Korea iti reka nohereze Missiles mu mazi ya Japan.Russia iti reka njye kurwana muli Syria,USA iti nanjye turahurirayo!! Turkey iti natanzwe.IRAN na Hezbollah ziti natwe tugiye kurwana.Ubu koko ntimubona ko tuli mu minsi y'imperuka?Harabura gato ngo rwambikane.Intambara ya 3 y'isi ishobora guterwa na president PUTIN cyangwa North Korea,kandi bagakoresha atomic bombs twese tugashira.Gusa Bible yerekana ko imana yaturemye,idashobora kwemera ko abantu bashiraho.Nkuko Bible ibivuga,imana izatwika intwaro zose zo ku isi (Zabuli 46:9) kandi yice n'abantu bose barwana (Matayo 26:52;Yesaya 34:2,3).Rwose mwishidikanya,imperuka ili hafi.Kugirango abantu bubaha imana barokoke kandi babeho mu mahoro muli Paradizo.Wibipinga,ahubwo soma Yeremiya 25:33.Ntabwo imana izahora yinginga abantu.Yashyizeho umunsi w'imperuka.Soma Ibyakozwe 17:31.Menya ko Bible yandikishijwe n'imana kandi itajya ibeshya na limwe.Niba uhakana ibyo Bible ivuga,wowe urabona ibibera mu isi kandi bitahozeho bitujyana hehe?Ntabwo ubona iyi Climate Change na Atomic Bombs zirenga 17 000 kandi zirimo kwiyongera cyane?Atomic Bomb imwe ifite imbaraga zikubye inshuro 1000 Bomb yakoreshejwe Hiroshima muli 1945.
Kanda hano umusubize

yoramu bonifase - 25/08/2016 saa 10:10

Kwizera nibwo bwenge kandi kuva mubyaha niko kujijuka. Ibyanditswe byera bitwereka igihe cy'imbabazi kirimo krangira dukurikije ibyahanuwe bigaragaza uko mubihe biheruka bizaba bimeze, ibimenyetso hafi yabyose byaragaragaye. ahasigaye nahaburi muntu kugiti cye kumenya neza uko ahagaze.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X