Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Ingabo z’u Burundi zongerewe hafi y’agasozi ka Sabanegwa u Rwanda n’u Burundi biburana

Intwaro zikomeye z’umubare munini w’ingabo z’u Burundi byongerewe ku nkengero z’agasozi ka Sabanegwa mu rwego rwo gukaza umutekano. Ibi bije nyuma y’aho mu minsi ishize igisirikare cy’u Rwanda cyashin\jwe n’abayobozi b’u Burundi kwinjira ku gasozi ka Sabanerwa gakunze gushyamiranya u Rwanda n’u Burundi.

Ibinyamakuru bitandukanye byandikirwa mu gihugu cy’u Burundi byanditse ko umwe baturage wo muri Zone Gatsinda yegereye umupaka muri Komini Mwumba mu Ntara ya Ngozi aka gasozi gaherereyemo, yavuze ko Ingabo z’u Burundi zakajije ibirindiro byazo. Ni nyinshi kurusha mbere.”

Biravugwa ko mu birometero bicye uvuye Sabanerwa, hari ingabo nyinshi z’u Burundi, ndetse ngo hakaba hari no kugaragara urujya n’uruza rw’abakozi b’inzego z’iperereza z’u Burundi nk’uko uwo muturage yakomeje abitangaza.

JPEG - 30.7 kb
Ingabo z’u Burundi zongerewe ku bwinshi n’ibikoresho bya gisirikare kuri Sabanengwa

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Col. Gaspard Baratuza, avuga ko nyuma y’ibiherutse kuba kuri aka gasozi, bongereye umubare w’abasirikare mu rwego rwo kurushaho gukaza umutekano aha hantu.

Abaturage bo muri Zone Gatsinda bakaba banavuga ko igisirikare cy’u Burundi gishobora kuba gishaka kuhashinga ikigo cya gisirikare mu rwego ngo rwo kurinda abaturage ba Sabanengwa, ibintu uyu muvugizi w’ingabo yahakanye avuga ko aka gasozi ari ikirwa nta mpamvu hashyirwa ingabo nyinshi cyane.

Agasozi ka Sabanegwa gaherereye mu gishanga cy’Akanyaru mu Karere ka Gisagara aho u Rwanda ruhurira n’u Burundi; hakaba hashize igihe Abanyarwanda bemeranyije ko bagiye kwiga kuri iki kibazo.

Sabanegwa Abarundi bita Sabanerwa ni agasozi umuntu agereranyije gafite ubuso bwa kilometero kare hafi 2, uruzi rw’Akanyaru rukaba rukanyura inyuma.

Aka gasozi kari gatuweho n’umuturage umwe w’umurundi kugeza ubwo kuwa 15 Gicurasi 2014 hatangiye kubakwa andi mazu abiri y’Abarundi ariko abasirikare b’u Rwanda bahagarika iki gikorwa kuko Abanyarwanda bavuga ko ikibazo cy’aka gasozi kikiri kwigwaho na komisiyo ibishinzwe bityo hakaba ntawemerewe kuhubaka.

JPEG - 72.5 kb
Col Gaspard Baratuza umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi

Aba baturage b’i Burundi babujijwe kubaka nabo bahuruje ingabo zabo ziraza zihagarara ku nkiko z’igihugu cyazo ku ruhande rw’u Rwanda narwo abasirikare bagumye mu birindiro byabo.

Abarundi bafite ubwoba ko aka gasozi kabaho imirwano

Nyuma y’aho kuwa 04 Ukwakira bitangajwe ko ingabo z’u Rwanda ziri kumwe na bamwe mu baturage b’u Rwanda bagiye kuri aka gasozi bagasenya amazu 2 yari arimo arubakwa n’Abarundi, ibintu igisirikare cy’u Rwanda cyahakanye, aba baturage ngo bafite impungenge z’ibizaba igihe ngo ingabo zabateye zizafata icyemezo cyo gusubirayo, aho bagira bati: “Turatinya imirwano hagati y’ibihugu byombi”, uwo akaba ari uwitwa Claver wo ku gasozi ka Rukurazo muri Komini Mwumba.

Umuyobozi wa Komini Mwumba, Emmanuel Ndayizeye ariko akaba yahumurije abaturage agira ati: “Izi ngabo ntizishobora kugaruka kuko zizi ko bakoze ikosa”.

Ikinyamakuru Iwacu-Burundi kivuga avuga ko kuri ubu amahoro ari yose abaturage basura imirima yabo y’imiceri ikikije iki kirwa. Yakomeje ahumuriza abaturage ababwira ko aganira kenshi n’abayobozi bagenzi be bo ku ruhande rw’u Rwanda kuri iki kibazo. Yagize ati: “Dutegereje imyanzuro ya komisiyo yashyizweho ngo ikemure ayo makimbirane,”

Naho umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Gaspard Baratuza, we ngo ntasobanura neza icyo igisirikare cyiteguye gukora mu kurinda abaturage ba Sabanerwa mu gihe Abanyarwanda ngo bahagaruka, aho avuga ko igisirikare kizagira icyo gikora kigendeye ku bizaba.

Intandaro y’ubwumvikane buke hagati y’u Burundi n’u Rwanda kubera iki kirwa.
Aka gasozi bivugwa ko kera cyane kakomeje guteza umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi, aho Abanyarwanda bavuga ko ari akabo. Umusaza w’Umunyarwanda uri mu kigero cy’imyaka 80 yagize ati: “Sabanegwa yari ishyamba. Nitwe twayirimye. Abarundi baje mu nyuma.”

Ibi ariko Abarundi ntibabyumva na gato, bo bakaba bagira bati: “Kiriya kirwa ni icy’u Burundi kandi cyahoze ari icy’u Burundi”, uwo akaba ari Jean Nahimana, umuturage wo muri Zone Gatsinda. Ibi bikaba bishimangirwa na guverineri wa Ngozi ugira uti: “Abanyarwanda nta burenganzira bafite kuri Sabanerwa kuko ari teritwari y’u Burundi.”

JPEG - 44.9 kb
Alain Gullaume Bunyoni

Nubwo bimeze gutyo, minisitiri w’umutekano w’u Burundi, Alain Guillaume Bunyoni ntiyemeza niba iki kirwa ari icy’u Burundi cyangwa ngo abihakane. “Ni ikibazo kimaze igihe kirekire. Imipaka dufite uyu munsi ntabwo ari iyo twashyizeho, ni iyaturutse ku bakoloni”, uwo ni Bunyoni wongeyeho ko hari komisiyo yashyizweho ngo yige ikibazo cy’imipaka y’u Burundi n’ibindi bihugu. Iyi komisiyo ngo ikaba yarakemuye ikibazo nk’iki cyari hagati ya Tanzania n’u Burundi.

Ku kijyanye na Sabanerwa, ubusanzwe ibihugu byombi byari byemeranyije ko nta gikorwa kigomba kuhakorwa nko kuhubaka mu gihe hari hagitegerejwe umwanzuro wa komisiyo yashyizweho ngo ikemure iki kibazo. “Umuryango w’Abarundi uri kuri kariya gasozi urabizi neza ko nta nzu ishobora kuhubakwa. Kubw’urwango cyangwa kutabimenya, abaturage bashobora kurema amakimbirane hagati y’ibihugu bibiri.”

Uwo akaba ari minisitiri Bunyoni wibutsaga Abarundi ko ikibazo cya kiriya kirwa kitaracyemuka, ndetse anabibutsa ko hari ibibazo bafitanye n’u Rwanda.

Yavuze ko u Rwanda rutoza rukanaha imbunda impunzi z’Abarundi ngo zijye kubatera. Yagize ati: “Ntitwashatse gusubiza, ariko twatanze ikirego muri EAC, AU na Loni none dutegereje icyo bazabikoraho. Dushobora kubyihanganira ariko tuzirwanaho nihagira udutera kandi turi kumwe n’Imana tuzatsinda.”

Minisitiri Bunyoni akaba yasabye abayobozi n’abashinzwe umutekano gufatanya na komite zihuriweho z’umutekano bakigisha abaturage uko bakwiye kwitwara ku mipaka mu rwego rwo kwirinda amakimbirane hagati y’ibihugu byombi.

Abakurikiranira hafi ibintu bakaba basanga ikibazo cya Sabanegwa gishobora kumara indi myaka myinshi kitarabonerwa umuti bitenewe n’umwuka usanzwe utifashe neza hagati y’ibihugu byombi kuva mu 2015.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nzabandora - 4/11/2016 saa 15:42

icyo nzi ni uko mwese muri abanyamagambo ntawuzi intambara icyo ari cyo! muzayibaze abanya Libyia, Somalia, Iraq Mubone uko muyiha karibu. Nta muntu numwe ujya muntambara azi ko azatsindwa, ariko bose mu ntambara si ko batsinda. usibye n'ibyo kandi n'utsinda ntabura imfubyi, abapfakazi, za Kajorite ( abamugariye kurugamba) asigarana ndetse n'ubukungu buhangirikira. kandi yanatsinze. None se ibyo mushaka gucyura nyuma y'uko mwatsinda iyo ntambara numva mushyogagiza? (NDABAZA ABARUNI N'ABANYARWANDA BUMVA ARIBO BAZATSINDA IYO NTAMBARA.)
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 22/10/2016 saa 13:47

Yesu yaravuzengo Muminsi yanyuma hazabaho Intambara nimpuhwa zayo So iramutse ibaye nibyahanuwe kdi itabaye igihuha cyayo nacyo nibyahanuwe Abemera Yesu mubemaso araje
Kanda hano umusubize

mugwanashaka - 22/10/2016 saa 09:51

mubisanzwe izi coments nizinzavumba zibona isasu muri tv gusa zitazi intambara icarico.intambara zibihugu kubihugu kenshi zizana ibibazo vyinshi kuko ibindi bihugu bibashigikiye bica vyitambika intambara igakomera abanyagihugu bagapfa abandi bagahunga ubuzima bugahagarara. igikuru nhkumvikana nayo intambara iririmbwa nutayizi.Imana iturinde intambara mukarere
Kanda hano umusubize

ndwanyi - 22/10/2016 saa 12:12

hari umuntu wavuze ngo " ushaka amahoro ategura intamba " !!!! Ntawamenya gahu nda iriho
Kanda hano umusubize

Kwizera Aaron - 26/10/2016 saa 20:59

Reka Turindire Ikizova Muriyo Commissio Ariko U Rwanda Abasirikare Bagwo Baravyifashemwo Nabi Mukuza Gusambura Izonzu 2 Guko Birabonekana Neza Kwari Politike Sivyiza Gusotorana
Kanda hano umusubize

ALEXIS - 22/10/2016 saa 04:34

Ntagishimishije gihari kuko utazi cyihishe inyuma yibi,intambara nimbi cyane iyigihugu ku kindi barwanye batabaza ababashigikiye,intambara irasenya ntiyubaka.
Kanda hano umusubize

- 21/10/2016 saa 18:32

A barundi ntimuziyahure mubona Nkurunziza aragirango a bone UKo abarangiza neza ntashaka kwiyahura wenyine aziyahura yabashoye mwashize ntabwo as haka kugenda wenyine ntimureba kure mwe mwabonye he he President w igihugu udashobora kurira indege NGO ajye mu nama nkabandi yishyize prison ubwo se uba utaniyehe nimpunzi !!nawe nimpunzi yo mu gihugu hagati mujye mureba kure barundi barundikazi
Kanda hano umusubize

Samantha lindsay - 22/10/2016 saa 09:49

Uri ikijuju wewe yurira indege se urasanze aribyo bimuraje inshinga ese ko wowe umuhatira gusohoka igihugu ukeka ko arubwoba??!!!abaye afise ubwoba ahubwo ntiyajya akiraramo Nkurunziza ni umugabo ushoboye muhengwe aze ace aba umwami mweho mpfubyi za Niyombare mwiyahure mwumvise urupfu nkurwimbwa Bosse wanyu yapfuye nkimbwa yo kumuhanda(Niyombare) Naweho Isasu ryomumutwe rirakubikiwe uzoze
Kanda hano umusubize

kamari - 21/10/2016 saa 17:35

Kariya gasozi name k uRwanda tuzabarasa nimupime Gators murebe,ariko nabo barabizi nugufata Bujumbura nkurunziza tukamufata matekwa atariyahura nibagende game batazikoraho bagashirira kw icumu barakina ningwe ingwe iyo utayikoze my jisho irakureka wakwibeshya ikakurangiza
Kanda hano umusubize

Batigol - 21/10/2016 saa 16:20

Intambara irasenya ntiyubaka gusa ikinsekeje ese buriya Kariya Ka burende nizo ntwaro zikomeye NGO bazanye ibyo nukwibeshya nabo barabizi ko iriya ari injyamani barashaka ko tweseya imbunda zacu zari zigiye kuzamo umugese! Barundi bavandimwe mwitonde murashaka ko ikibazo tugishyiraho akadomo?Intambara nimbi tuyirinde.
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 21/10/2016 saa 09:49

Mbabajwe bikomeye n'izi Commentaire z'insoresore zitazi intambara icyaricyo. Nkurunziza na Kagame bo intambara barayizi ntibakora ikosa nk'izi nsoresore ziri kwivuga ibigwi zitagira. Si kenshi abantu bashakira igisubizo muntambara bibahira. Niyo mpamvu Amerika ishotorwa n'abarusiya ikabyitwaramo neza.Agasozi gatuyeho umuntu umwe koko kagatuma ibihugu birwana?
Kanda hano umusubize

Natus - 22/10/2016 saa 07:54

Emmanuel,uri imfura cyane kuko uvugishije ukuri. Aha hari insoresore ziha kwivugisha amagambo y'ubushotoranyi,ntizizi isasu uko rivuga baribona muri Filime bakagirango ni umupira w'amaguru cg volleyball. Nyamara Abakuru b'ibibihugu byacu banyuze mu ntambara barabizi niyo mpamvu badahubuka . Ushobora kubona urugamba rutangira ariko uko ruzarangira ntabyo wamenya !! Imana ibarinde,mbifuriza mahoro mwese.
Kanda hano umusubize

Makanzu Benjamin - 21/10/2016 saa 07:44

Eeee,utu'nitwo,turinda,igihugu,cyanyu,yayaya,utu`tuburende,ndatwibuka,kera,cyane,mzee-kadhafi.Adu,twerera,nyakwigendera.Mzee-bagaza..Abo,bategetsi,birigwa,bajya,uburobe,ni'mikeke,kobatagura,imbunda,zigezweho
Kanda hano umusubize

Lucky - 21/10/2016 saa 08:59

Wamugani abarundi bariyemera bagira ,umudomogusa !.
Kanda hano umusubize

Avril Burundi - 25/10/2016 saa 13:34

Jw Ndi Umurundi Arko Jw N'abandi Barundi Benshi Dushigikiy Urwanda Kubera Rwarakiriy Abarundi Bariko Batotezwa N'iyintwaro Ya Nkurunziza!
Kanda hano umusubize

Harelimana Fidele - 21/10/2016 saa 07:05

Banyarwanda,barundi burya intambara irasenya ntiyubaka!
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 21/10/2016 saa 06:20

Intambara irasenya ntiyubaka. Mushikiwabo akwiye kuganira n'u Burundi bigakemuka mumahoro. Singombwa KO abayobozi b'ibihugu byacu bumvikana ngo intambara itarota gusa, ahubwo kubw'ineza y'abanyagihugu n'ubusugire bwa buri gihugu habayeho ibiganiro nibyo byaba bibereye impande zose.
Kanda hano umusubize

john - 21/10/2016 saa 05:56

Jyewe numva hakoreshwa Map yashyizweho nabakoloni. Wowe ushyigikiye intambara ..ntana rimwe intambara ijya iba the best solution at all..reba nyuma y intambara uko IRAQ..LIBYA...bibyiraga ko bakijije ibibazo barwana ariko siko byagenze...kweli ingaruka twatewe intambara iwacu ubwo urabona tukiyikeneye kweli..??!!
Kanda hano umusubize

Rugali Remy Rwagasabo - 21/10/2016 saa 02:47

Nimugomba muzoze n'imbonerakure zose n'interahamwe, ntimuzomenya ikibakubise, mw'icokoza intambwe ngo nuko isinziriye! Le Rwanda est petit mais grand !
Kanda hano umusubize

- 21/10/2016 saa 13:32

Shamwabonye Abazugu Babirukaniye Abahutu Muhitamwibeshyako Muzikurwana? Abarundi Urababarirwa Kagamewe Arabazi Igiheyazagufasha Bikomagu Mukamege Ninayomamvu Byamunaniye Gutera Uburundi Yahora Avugago Urwanda Ruratera Ntiruterwa Arikoubu Yasunnye Ahita Ahindurimvugongo Harumurogo Ntaregwa Niyibeshyese? Uburundi Si Zayire!
Kanda hano umusubize

- 20/10/2016 saa 21:09

Ntivyoduterubwoba nimupime musubire murenge akokarongo mwavuze hanyuma murabe 5minite tuzoba turikigari
Kanda hano umusubize

fk - 21/10/2016 saa 09:28

Banza mukemure ibibazo mufite ngaho iwanyu mugihugu mbere yo kuza ikigali! ivongonyo ntacyo ripfana na realite ! kandi kwitonda bikomeza igihonyi
Kanda hano umusubize

fk - 21/10/2016 saa 09:33

Banza mukemure ibibazo mufite ngaho iwanyu mugihugu mbere yo kuza ikigali! ivongonyo ntacyo ripfana na realite ! kandi kwitonda bikomeza igihonyi
Kanda hano umusubize

- 20/10/2016 saa 20:28

hhhhhhhanibise??
Kanda hano umusubize

Peter - 20/10/2016 saa 19:54

Rwose mwa barundi mwe gushotorana si byiza, ko wumva hari commission ishimwe kwiga iki kibazo izo nabo niziki? Mwategereje umwanzuro uzafatwa niyo commission mukareka kubohoza, twebwe turangariye mu kwiteza imbere twiyubakira imishinga izamura abanyarda twese none mwe mwashyize imbere intambara, amacakubiri nubushotoranyi! Si byiza rero.
Kanda hano umusubize

nyamara - 20/10/2016 saa 19:04

ariko tuvugishije ukuri kariya gasozi na ki burundi kuko gatuyeho abarundi na munyarwanda ugatuyeho kandi mwumve niryo zina ryako nabwo ari kinyarwanda ni kirundi mu byukuri ni gisirikare cyu Rwanda cyavuze ko ibyo bavuga babeshya ko na musirikare wu Rwanda wigeze ajya kuri kariya gasozi ... icyo kirerekana ko ari agasozi ki Burundi ...
Kanda hano umusubize

mamina - 20/10/2016 saa 17:08

Bazane nizigiye kwirukanwa Somalie na CAR zose bazishire kumupaka nu Rwanda the game will be very fantastic and finally the main Capital will be Kigali.
Kanda hano umusubize

RUDAKEMWA Peter - 20/10/2016 saa 16:29

Rwanda na Burundi kuva na kera ntabwo bumvikana.Biba bibi cyane iyo aba Presidents badahuje ubwoko.Mwibuke ibyabaye hagati ya Kayibanda na Micombero hamwe n'ibyabaye igihe FPR yafataga ubutegetsi.Sinzi niba mwibuka igihe Dr Minani w'i Burundi akoresha amaradiyo y'u Rwanda igihe president Ndadaye yapfaga muli 1993.Usanga ahanini bapfa amoko.Nubu bashobora kurwana.
Kanda hano umusubize

jey - 20/10/2016 saa 23:40

Sibyamoko abarundi ubwonko bwabo ntiwamenya ikilimo !!! None se minani ubu siwe uvugira ubwoko bwabatutsi ngo budakorerwa GENOCIDE biburundi ?? None se Micombero wakundanaga na Habyalimana ntiyali umututsi ??cg Pierre buyoya ?? Abarundi bakeneye a real fight !! niba twarabatinye uzareba uko bo bazatugenza , umwanzi umukumilira iwabo
Kanda hano umusubize

Hamadi - 21/10/2016 saa 08:14

Aho uvuze ibyavuba gusa wibagirwako Micombero yabanye na Habyarimana neza.
Kanda hano umusubize

mamina - 20/10/2016 saa 16:20

Aaaaaaaaaaaaaahhh Burundi Barundi,muracakoresha izo burende,muzizane zose tuzabereka uko SPG9 izisamburana nabarimo bose. Muracarinyuma pe peeee.
Kanda hano umusubize

muhmed kadafi - 20/10/2016 saa 19:21

muze muhasubire tuze turabe ko muziturira .natwe turi kuri vola.
Kanda hano umusubize

- 21/10/2016 saa 05:47

Mwebwe murabana nta Burundi mwoshobora ndabarahiye na namahanga yonyene Arabutinye Mwebwe nimwe Mwobwitambika imbere? Imana Basenga Irabumvira
Kanda hano umusubize

- 21/10/2016 saa 17:46

Nagira nkumenyesheko vyose imana izobizibira bibspfekubusa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X