Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere ziri mu butumwa bw’amahoro muri UNMISS bambitswe imidari

Ingabo z’u Rwanda, Umutwe urwanira mu kirere bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo i Juba ku itariki 11 Kanama 2016, bambitswe imidari y’ishimwe ya Loni bashimirwa gukora akazi kinyamwuga mu butumwa bw’amahoro muri UNMISS. Imidairi y’ishimwe bayambitswe n’intumwa ihagarariye Umunyamabanga mukuru wa Loni muri Sudani y’Epfo, Nyakubahwa Ellen Margrethe Loej.

Madamu Ellen Margrethe Loej yashimye ingabo z’u Rwanda uburyo bakora akazi kabo neza mu gufasha UNMISS kuzuza inshingano zayo, haba gutwara abasirikare bajya mu kazi, gushaka amakuru bakoresheje indege zabugenewe, kugeza imiti n’abakozi ndetse n’ibikoresho aho bikenewe.

Yakomeje ashimangira cyane ubwitange ingabo za RDF zirwanira mu kirere zigaragaza, atanga urugero rw’uburyo mu mwaka ushize bashoboye kurokora abakozi 18 ba UNMISS hamwe n’abandi bakozi batanu bakorera muri Loni, abo bose bari bafashwe bugwate mu gace kitwa Kaka kari hejuru y’umugezi wa Nili, agace gafatwa nk’ahantu harangwa umutekano muke.

Yongeyeho ko ingabo z’u Rwanda zatanze umusanzu ukomeye ubwo bafashaga UNMISS kurokora abana b’abanya Etiyopiya bari bafashwe bugwate mu gace ka Likuangole.

Madamu Ellen yagize ati: “Nabwiwe ko mu Rwanda hari imvugo ivuga ngo ?MUKOMEZE IMIHIGO? namwe mukomeze ubwitange kandi mbashimiye uburyo mwatunganije akazi kanyu murimo musoza”.

JPEG - 149.9 kb
Madamu Ellen Margrethe Loej yashimye ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda

Umugaba w’ingabo za RDF umutwe w’ingabo zirwanira mu kirere icyiciro cya kane bari mu butumwa bw’amahoro muri UNMISS, Lt Col Bernard NIYOMUGABO, yashimye cyane ubufatanye bugaragara hagati y’ubuyobozi mu nzego zose zikorera muri UNMISS.

JPEG - 174.3 kb
Umugaba w’ingabo za RDF umutwe w’ingabo zirwanira mu kirere icyiciro cya kane bari mu butumwa bw’amahoro muri UNMISS, Lt Col Bernard NIYOMUGABO

Mu gihe cy’amezi 11 bari mu butumwa, Umutwe w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere bakoze ingendo z’indege 741, zatwaye abagenzi 11,933 n’imizigo ingana n’ibiro 1,227,000.

JPEG - 173.3 kb
Umugaba w’Ingabo za UNMISS ushinzwe akarere k’Amajyepfo, Brig Gen Andrew KAGAME

Umugaba w’Ingabo za UNMISS ushinzwe akarere k’Amajyepfo, Brig Gen Andrew KAGAME, yashimiye abagize umutwe w’ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere, haba abatekinisiye b’indege n’abandi bose bafatanyije mu kazi, mu kubumbatira indangagaciro z’u Rwanda n’umutima wo gukunda igihugu no gufatanya bahesha ishema u Rwanda.

Jean Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

SOSO ANDREW - 15/08/2016 saa 09:15

Ibyo ZIRUGURU yavuze nibyo.Kuki wowe KARENZI EMMY ubyita amatiku?Kuki utabona ko UN yananiwe kuzana amahoro ku isi?Tanga urugero nibuze rumwe aho UN yazanye amahoro.Aho abasirikare bayo bali hose,hahora intambara.None se niba hahora intambara,bagiye gukora iki?Iyo midari ni iyiki?Ni Publicity UN iba yikorera gusa,yanga kwerekana FAILURE (echec) yayo.Mujye muvugisha ukuri.Amahoro azazanwa n'imana gusa,umunsi yategetse isi.Nanjye ndi mu bantu bake bemera UBWAMI bw'imana ko buzaza bugategeka iyi si bubanje kurimbura abantu bakora ibyo imana yanga.Ibyo bizaba ku munsi w'imperuka.Imana izahera ku bantu barwana,aho gukundana.Imbere ya Head Office ya UN iba i New York,handitse amagambo dusanga muli Yesaya avuga ngo "Inkota zabo bazazicuramo amasuka".Iyo nyandiko bayanditse muli 1945.Kuva UN yandika ayo magambo,intambara ahubwo zariyongereye.Byerekana ko ntacyo ishoboye uretse gutanga imidali no guhemba ibifaranga byinshi gusa.Wivuga ngo ni amatiku kuko ni ukuri buli wese abona,keretse ababifitemo inyungu nkawe.
Kanda hano umusubize

nsengpro - 15/08/2016 saa 13:12

urumunyamatiku ,umunyeshyari,ahubwo abantu muturanye baragowe?nabagira inama yokukwirida.
Kanda hano umusubize

nsengpro - 15/08/2016 saa 13:14

urumunyamatiku ,umunyeshyari,ahubwo abantu muturanye baragowe?nabagira inama yokukwirida.
Kanda hano umusubize

ndayiragije jules - 16/08/2016 saa 17:18

uko ni ukuri kwigendera,niyumvira kandi nemera ko ONU yananiwe no kuzana amahoro n'umutekano,aho kugenda mu butumwa bwa onu ataco yashitseko vyoba vyiza bitavye akamo nyabuna twese hamwe twitabiriye ubutumwa bw'umutegetsi w'ikirenga dutangaza ivyiza ubwami bw'imana bugira butuzanire bumaze kujanjagura izi ntwaro z'abantu zishaje zananiwe no gutorera umuti ingorane zihanze ikibano muri rusangi!
Kanda hano umusubize

Karenzi Emmy - 15/08/2016 saa 08:24

Ibihembo n'imidari ingabo z'j Rwanda zirabikwiriye wowe ziruguru Epa niba ubona batabikwieiye uzajyeyo ubarushe ugarureyo umutekano %100,maze baguhembe,wowe uri Bangamwabo reka ishyali n'amatiku ingabo zacu zirashoboye Imana ibahe umugisha.
Kanda hano umusubize

- 15/08/2016 saa 07:57

Iun igira amategeko igenderaho ntabwo aruko byabananiye ariya amategeko n iyo abangamira ubutabazi kandi UN ihagarara hagati yabarwana ntabwo ibayagiye muntambara
Kanda hano umusubize

- 15/08/2016 saa 07:56

Iun igira amategeko igenderaho ntabwo aruko byabananiye ariya amategeko n iyo abangamira ubutabazi kandi UN ihagarara hagati yabarwana ntabwo ibayagiye muntambara
Kanda hano umusubize

Byumviro - 14/08/2016 saa 23:05

Zirwanira mukirere zirwanayo nande?
Kanda hano umusubize

- 14/08/2016 saa 18:22

Iby'iyi midari ku Ngabo z'u Rwanda gusa ninjya mbisobanukirwa, harimo urujijo!! Iyi midari ihatse iki ka basesenguzi babizi? Hari izindi ngabo zijya ziyihabwa atari iz' u Rwanda? Wasanga haba hapakiyemo Zika cg Ebola!!! RDF urabe maso! Wumve nkome!!
Kanda hano umusubize

Rukundo - 16/08/2016 saa 11:29

Bro ntago aringabo z'urwanda gusa zihabwa iriya midari nizindi zose ziri mubutumwa bwakazi ka UN zirayihabwa yemwe na Piloce ihabwa iriya midari nkishimwe ryuko murangije ubutumwa mwahamagariwe
Kanda hano umusubize

- 14/08/2016 saa 15:56

umuyobozi wingabo zirwanira mukirere zurwana zingaragaza imbaraga nyishi mukazi zikora mukubunga bunga umutekano mumahanga ziritanga nizi umusaruro mukubungabunga umutekano wabaturage
Kanda hano umusubize

ZIRUGURU EPA - 14/08/2016 saa 15:48

Ingabo za UNMISS nibyo zirakora.Ariko simbumva neza.Kuki babahemba kandi barananiwe kuzana amahoro muli South Sudan kandi ali cyo cyabajyanye?Abaturage baho abenshi ni impunzi.Abatahunze birirwa babica.Ndetse igisirikare cyaho kirirwa gisambanya abagore n'abakobwa iruhande rwa barracks za UNMISS.None balimo kubahemba !!!Nta hantu na hamwe ku isi abasirikare ba UN bali bazana amahoro. Reba muli DRC,Rwanda muli 1994,Darfour,Mali,Central African Republic,Lebanon,Somalia,etc...UN niyo guhemba gusa ibifaranga byinshi no gusambanya abagore n'abakobwa.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X