Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Ingaruka icyemezo cy’Ubwongereza kizagira ku mugabane wa Afurika

Akarere ka Afurika yo munsi y’Utayu bwa Sahara kazahura n’ingaruka mu rwego rw’ubukungu biturutse ku cyemezo cy’Ubwongereza cyo kuva mu muryango w’ubumwe bw’Ubulayi. Ibi ni ibyakomeje gutangazwa n’abahanga mu bijyanye n’imibanire y’ibihugu ndetse n’ubukungu.

Aly-Khan Satchu impuguke mu by’imibanire y’ibihugu yatangaje ko Akarere k’Afrika y’iburasirazuba ariko kazahura n’ingaruka zikomeye ziturutse ku cyemezo cy’u Bwongereza. Ibi abishingira ku kuba ariho hari ibihugu byinshi Ubwongereza bwakoloneje.

Uyu muhanga avuga ko ari ibyumvikana ko icyo cyemezo cy’Ubwongereza kizatuma imirimo y’ubucuruzi igabanuka, cyane cyane ku isoko ry’imigabane.

Ubwongereza ni kimwe mu bihugu bishora imari ikomeye mu gihugu cya Kenya. Ubwongereza butangaza ko ubucuruzi bukorana n’igihugu cya Kenya burenga miliyari na miliyoni Magana arindwi y’amadolari.

Ibihugu bya Kenya na Afurika y’epfo byatangiye guhumuriza abaturage babyo cyane cyane abafite ubucuruzi bakorana n’abongereza.

Abategetsi b’ibyo bihugu batangaje ko biteguye guhagana n’ingaruka z’umwanzuro y’Ubwongereza wo kuva mu muryango w’ubumwe bw’Ubulayi.

Afrika y’epfo nicyo gihugu gifitanye imigenderanire ikomeye cyane mu by’ubucuruzi n’Ubwongereza hamwe n’umuryango w’ubumwe bw’Ubulayi.

U Rwanda narwo rushobora kugerwaho n’ingaruka z’iki cyemezo kuko abahanga bavuzeko mu gihe Ubukungu bw’Ubwongereza bwasubira inyuma bizagira ingaruka no ku bihugu byose bwateraga inkunga n’u Rwanda rurimo.

Jean Pierre TUYISENGE

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

uwase evelyne - 27/06/2016 saa 13:47

ntuzatege ubufasha mumaboko yumuntu uwaturemye numwe kandi uduha numwe nta mpavu yo kwizera umwana wumuntu aho tugeze niho heza kuruta iyo tuvuye amaso tuyahanze uwiteka gusa ubundi bakomeze imigambi yabo twababwira iki
Kanda hano umusubize

Dj nem-G - 26/06/2016 saa 15:30

ark kuki mukunda gufashwa namahanga cyaneeee???? Ubu U.K niyo igejeje URwanda aha??? yes bavuyemo kandi natwe nkurwanda haraho twigejeje ntampamvu yo gukomeza kuririra amahanga vive Kagame Vive les Rwandais amennn
Kanda hano umusubize

Ally - 26/06/2016 saa 13:34

Erega abantu bagomba guhumuka isi irashira tuyireba
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X