Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Inkambi z’impunzi mu Rwanda zugarijwe n’ibibazo byinshi

Raporo y’isesengura ry’abadepite ku bibazo byugarije impunzi mu nkambi igihugu gifite irerekana ko zibayeho nabi ndetse zugarijwe n’urusobe rw’ingorane zikeneye gukorwaho byihuse.

Abadepite basuye inkambi zinyuranye mu gihugu berekana ko muri rusange impunzi zitabona ibiryo n’inkwi bihagije, abana batiga n’urubyiruko rudafite akazi kandi rwishora mu biyobyabwenge.

Kuri ibi haniyongeraho kuba impunzi zangiza ibidukikije by’aho zituye zikaba zitanafite amarimbi aboneye.

Umuyobozi wa komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano Zeno Mutimura, yerekana ko inkambi ya Kigeme yo ifite umwihariko.

Ati: "Ni inkambi iteye ubwoba, no kugira ngo irimbi aho riri abantu bahagere bajye no guhamba bagira impungenge ko batemba nabo. Twari dufite n’impungenge ko imvura nigwa izamanura abantu n’amarimbi byose bikajya mu kabande.”

Indi nkambi ifite umwihariko ni iya Mahama. Raporo y’abadepite igaragaza ko abagore bayirimo bahohoterwa bikomeye n’impunzi bagenzi babo.

Abadepite basaba ko ibi bibazo bishakirwa umuti ku buryo bwihuse, kandi hagategurwa inama y’akarere ku kibazo cy’impunzi yakigira hamwe uko zatahuka.
Abadepite bavuga ko uyu ariwo waba umuti urambye ushobora gukemura ibibazo by’impunzi.

Mu Rwanda ubu habarurwa impunzi zisaga ibihumbi 160 ziganjemo iz’abanye Congo zihamaze imyaka isahga 10 n’Iz’Abarundi zihamaze umwaka.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X