Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

“Intego igihugu gifite zo gucika ku nkunga z’amahanga zishobora guhera mu magambo” TIR

Leta y’u Rwanda iragirwa inama ko mu gihe itakaza ingamba zo guhana ababa banyereje umutungo wa Leta, gahunda yihaye zo gucika ku nkunga z’amahanga mugihe gito zazahera mu magambo gusa aho kugerwaho nkuko byifuzwa.

Ibi byatangajwe na Ingabire Marie Immaculee uhagarariye Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda Transparence International Rwanda.

Ni nyuma yaho mu minsi yashize hakomeje kugenda havugwa inyerezwa ry’umutungo wa Leta ku kigero kiri hejuri nyamara n’abawunyereje bikagaragara ko batahanwe by’intangarugero.

Nko mu mwaka wa 2012, Obadiah Biraro Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, yagaragarije Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko iteranye ko: frw 5.483.707.461 n’amadolari 119.980 Leta igomba kwishyura atanditswe mu bitabo by’ibaruramari, kimwe n’umwenda Leta yari ifitiwe ungana na frw 4.805.022.899 na wo utagira aho uboneka muri bene ibyo bitabo.

Ni nyuma kandi y’uko hagiye hagaragara amafaranga yagiye ashorwa mu mishinga isa n’itarizwe neza ndetse ikaza guhomba nkuko byagiye bitangazwa n’umugenzuzi mukuru yw’imali ya Leta.

Umuryango urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda, uvuga ko Leta y’u Rwanda ikwiye guhindura imyitwarire niba koko igamije kwigira ihora ivuga.
Ingabire Marie Immaculée yagize ati “Leta igomba guca umuco wo kudahana mbese ugacika rwose kuko uracyahari mu Rwanda, burya erega aho ayo mafaranga aba yaburiye haba hazwi, ubishatse wayabona.”

Leta y’u Rwanda yatangaje ko ifite gahunda yo kuzaba itakegamiye ku nkunga zo hanze mu minsi iri imbere, nyamara abasesenguzi bavuga ko bishobora kuzagorana mu gihe abaturage batari bake bakomeje kunyereza imisoro, ndetse n’abayobozi benshi bakaba bakomeje kunyereza umutungo wa Leta mu buryo butandukanye.

JPEG - 53.1 kb
Ingabire Marie Immaculee uhagarariye Transparence International Rwanda

Jean Pierre TUYISENGE

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

tom - 26/08/2016 saa 06:46

Gukingirana ikibaba Ku banyereza imitungo nibyo bizadukoraho Muri GS Kabusunzu havuzwe inyerezwa ry'umutungo ariko umwe mu baje gukora odit/umugenzuzi (umugore waje muri iyo odit)w'akarere Ni mwene wabo na Directeur w'ikigo.ubwose urumva azamukorera rapport mbi? ikindi ibyavuyemo ntibabitangaje .
Kanda hano umusubize

BOSCO - 25/08/2016 saa 17:17

Umuco wo kwirarira guhibirana ndavuga kubeshyerana, kuberiki abantu bitinya twavugisha ukuri,niyo tutavuga rumwe tuba turwubaka hari nibyo twahuriraho, tukarwanya amazina mabi;ibipinga ,adui,kugambanira igihugu,ese umuntu yagambanira igihugu ate gifite ingufu nku rwanda,ngife perezida twatijwe na rurema utagira amaranga muti ukunda abaturage,uvangirwa nibisambo bidakemura ibibazo byabaturage,kandi bakimira abo baturage ngo bativugira ibibazo,umuco woguhakirizwa kwa banyarwanda sinzi igihe uzacikira,aho kuvuga ibibazo byabo baba bakora ingerance,bavuga ibyabayobozi bagombye kuvuga,kandi ibyiza birahari bizivugira,u rwanda rurakennye,nta nubwo dutuye ku nyanja,ntampamvu nimwe yatuma tutasaba inkunga,mwibuke za ntambara za baturanyi aho zarizitugeze,ba dufungira inkunga tugatabaza.Ubu umukuru wigihugu cyacu,ari gukora diplomatie neza,yageze na Tanzanie mambo ni sawa sawa, nahandi henshi muzi,ni murwanye akarengane naruswa mwogutuma bikura.
Kanda hano umusubize

Jonas - 25/08/2016 saa 15:12

Hari abakozi babanyamururumba ,b'indashima bavangira perezida wa Repubuka
Kanda hano umusubize

Jonas - 25/08/2016 saa 15:11

Hari abakozi babanyamururumba ,b'indashima bavangira perezida wa Repubuka
Kanda hano umusubize

Wright - 25/08/2016 saa 15:08

Rwose ibyo uyu Muyobozi avuga nibyo. Imbaraga zishyirwa mu kwinjiza amafaranga ya Leta, nizishyirwe no mu kuyakoresha. Birababaje kumva amapfa, hari za miliyari zapfuye ubuse mu mushinga wo kuhira za Kirehe. Amategeko nakurikizwe, ndetse abahanwa bahanwe. Birababaje kubona raporo za OAG zisohoka buri mwaka, amakosa akomeza agaruka. Ntihagire ababibazw? AbAbayobozi bakuru bafashe. Ntaho twaba tugana
Kanda hano umusubize

RWEMA - 25/08/2016 saa 14:40

Uravuga ukuri rwose ntabwo ubeshya Maria we gusa nyine tekinike ni insazi
Kanda hano umusubize

SUBIZA - 25/08/2016 saa 13:22

MWICECEKERE NTABYO MUZI,AKARENGANE NI LETA YA GASHOBORA KUKO ARIYO IFITE INGUFU.KANDI ABAKOZI BAYO NABO BAGATERA.
Kanda hano umusubize

- 25/08/2016 saa 15:06

uvuze ukuri pe! perezida baramuvangira
Kanda hano umusubize

- 25/08/2016 saa 15:06

uvuze ukuri pe! perezida baramuvangira
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X