Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Inzitizi mu muganura w’uyu mwaka

Bamwe mu baturage baravuga ko bafite ikibazo cy’imyitegurire y’umunsi w’umuganura uzaba mu ntangiriro z’ukwa munani kuko bafite inzara yatewe no kurumbya imyaka.

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi w’umuganura mu ntangiriro z’ukwezi kwa munani bamwe mu bahinzi bavuga ko kuri iyi nshuro ntacyo kuganura bafite bitewe n’umusaruro wabaye muke cyane mu bice hafi ya byose by’igihugu.

Bamwe mu baturage bavuga ko bigoye kuba bakwizihiza uyu munsi mu gihe iwabo rukinga babiri iwe.

Umugore witwa Godeliva wo mu karere ka Kayonza yabwiye Imirasire.com ko yumva ari ikibazo gikomeye kwizihiza umuganura umuganura atunzwe no guca inshuro nyuma y’aho arumbije imyaka yahinze.

JPEG - 51.7 kb
Uyu muganura uje mugihe mu gihugu havugwamo inzara yatewe no kurumbya imyaka

Yakomeje avuga ko yumva bidashoboka kuba yakwizihiza uyu munsi ukomeye mu mateka y’igihugu atari kumwe n’umutware we wasuhutse agiye gushakira umuryango icyo kurya.

Mu karere ka Bugesera abaturage batatu banze kwivuga amazina babwiye Imirasire.com ko batumva uburyo bazizihiza umunsi w’umuganura inzara inuma.
Bati “ Ese tuzajyana iki mu muganura? Ese aba bayobozi batubwira umuganura bazaza kuduha ibyo tuganura?

Ku rundi ruhande , Minisiteri y’umuco na siporo ifite mu nshingano gutegura Umuganura yo iravuga ko kuba hari ibice bitandukanye by’igihugu bikomeje kugaragaramo umusaruro muke w’ibikomoka k’ubuhinzi bitazabuza kwizihiza umunsi w’umuganura.

Ibi iyi minisiteri ibishingira ku kuba ngo usibye kwishimira umusaruro,kwizihiza umuganura ngo ni n’umwanya wo gufata ingamba zo kongera uwo musaruro .

N’ubwo inzego zishinzwe umuco mu Rwanda kuri ubu zisa n’izigaragaza umuganura nk’igikorwa cyo kwishimira umusaruro uturuka ku rwunge rw’ibikorwa bitari ibiva mu buhinzi n’ubworozi gusa.

Amateka agaragaza ko umuhango w’umuganura ushingiye ku musaruro w’ubuhinzi.
Kuri iyi nshuro uyu muganura uraza uje mu bihe bisa n’ibidasanzwe aho ibice byinshi by’igihugu bivugwamo kugabanuka k’umusaruro w’ibiva mu buhinzi nk’uko byemezwa n’abahinzi cyane cyane abo ntara y’U Burasirazuba.

Ikibazo cy’umusaruro muke ahanini watewe n’izuba rikabije ryavuye mu gihugu by’umwihariko mu bice by’intara y’uburasirazuba cyabaye intandaro y’inzara ivugwa mu turere tw’iyo ntara nka Kayonza na Nyagatare ndetse n’ahandi.

Ibi kandi byanatumye hari n’abaturage bo muri utwo duce bivugwa ko bahungiye inzara mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Ku bwa minisiteri y’umuco na siporo ngo ibi byose ntibyabuza umuganura kuba nk’uko minisitiri Madame UWACU Julienne uyobora iyi minisiteri yabibwiye abanyamakuru kuri uyu gatatu.

Minisiteri y’umuco na sport ntigaragaza niba hari uburyo bwo guha abaturage bari mu bice byibasiwe n’inzara ibyo baganura ariko ngo ihame n’uko abafite ibyo bejeje bagomba gusangira n’abadafite na kimwe..

Umuganura ku rwego rw’igihugu uzizihizwa tariki 5 ariko uzabanzirizwa n’ibikorwa bitandukanye byerekeye umuco bizakorewa mu bice bitandukanye by’igihugu.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mwamamare - 29/07/2016 saa 16:02

umuganura ntagobivuze niba wejeje ibiro icumi bya masaka ngo ubiterure ubizane hoya munyarwanda umuganura bivuze guhurira hamwe mukungurana ibitecyerezo muribike mpfite nawe bike ufite tugahuza tugasangira tuganira nahubundi ntabyera ngode uyumunsi wahobye ejo uzunguka sawa mubitekerezeho abaturange nange byaratumbyepeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee arilko nkeneye inama zanyu murakoze
Kanda hano umusubize

tity - 29/07/2016 saa 08:05

Ariko ntimugace igikuba, Umunsi w'umuganura abantu barahura buri wese akazana icyo yabone bakagihuriza hamwe hanyuma bagakora ubsabane, ubwo niko baganira ku muco cyane bakwiriye kugaruka ku bukungu bw'umuryango maze aho twahuye n'ingorane ubukungu bugahungabana abantu tugafata ingamba. Nibyo izuba ryaracanye kandi bamwe ntabwo biboroheye ariko reka twe kwiheba Imana irahari
Kanda hano umusubize

Pingpong - 28/07/2016 saa 20:08

Igabanuka ry'umusaruro??? Harya ubwo si uburyo buziguye bwo kuvuga ko hari inzara? Bene izo mvugo zikunze gukoreshwa kugira ngo boroshye ikintu nymara gikomeye kandi kibangamiye rubanda.. Ntibavuga kwiba bavuga kunyereza Ntibavuga gufunga bavuga gucumbikira Ntibavuga.......bavuga. Mushake izindi ngero. Ese inteko y'umuco irabishyigikiye/
Kanda hano umusubize

RUHARABU - 28/07/2016 saa 15:11

Yewe, ndabona umuganura w'uyu mwaka ari hatari kabisa ! Ko bamwe rukinga batatu se ubwo murabona bazaganura iki babuze n'icyo bararira ?
Kanda hano umusubize

- 11/10/2016 saa 19:18

nukuganura ibiryo cg nikigage bitewe namasaka yabaga yeze muruko kwezi ntamuganura ukiri mu rda uzaganura waburaye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X