Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

IRDP: Kuba amakimbirane yo mu miryango ataranduka biradindizwa n’ubujiji

Ibi ni ibiri kugaragazwa n’ubushakashatsi buri gukorwa n’ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bugamije amahoro IRDP, bukaba ari ubushakashatsi buri gukorwa mu turere icumi tw’u Rwanda hagamijwe kurandura amakimbirane yo mu miryango.

Ubu bushakashatsi bwatangiye mu mwaka ushize, aho inzego zitandukanye, zirimo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze,inzego z’umutekano, abanyamadini, abikorera n’abahagarariye Abaturage mu ngeri zose hamwe n’abaturage, bagaragaza ikiri gutera amakimbirane n’umuti wo kuyarandura.

JPEG - 79.8 kb
Ihame ry’uburinganire ryacyiriwe nabi cyane ku ruhande rw’Abagore

Benshi mu baganirijwe, baremeza ko ku isonga hari ubujiji no kudasobanukirwa amategeko, ari na byo byatumye ihame ry’uburinganire ryakirwa nabi hagati y’Abagabo n’Abagore.

Umwe mu baturage bo mu karere ka Bugesera agira ati “ Abagore bibwiye ko ari umwanya wo kwihimura ku Bagabo, dore nk’ubu n’iyo abashinzwe umutekano basanze mu rugo hari intonganya ntibita kuwaziteje, ahubwo bahita bajya gufunga Umugabo, iyo rero afunguwe aza ahita yihimura bityo amakimbirane agatangira ubwo”

Aba baturage kimwe n’abavuga rikijyana bashyigikira ko Umugabo ari we ugomba kuba Umutware w’urugo, gusa kandi ntacyo yakwishoboza adafite Umugore.

Aba bose barabona igisubizo cyabonekera mu biganiro hagati y’abashakanye buzuzanya, ariko kandi bagasaba inzego zifite gucyemura amakimbirane mu nshingano kugira iki kibazo icyazo.

Felix Wungunuza agira ati “Leta nirebe uko yashyiraho itorero mu midugudu ryigisha Imiryango, tubona aho gukumira ibintu bitaraba ah’ubwi nk’umugoroba w’Ababyeyi wabaye uwo gucyemura ibibazo aho kubikumira”.

RUZIMA Aimable ushinzwe gukurikirana ibikorwa mu kigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bugamije amahoro IRDP, avuga ko nyuma yo kurangiza ubu bushakashatsi, buzakurikirwa n’ubuvugizi “ tuzakora ubuvugizi mu nzego za Leta zifite mu nshingano kwirinda no gucyemura amakimbirane, bityo imirongo migari izaba yavuyemo izashyirwe mu bikorwa, cyane ko iri gutangwa n’Abaturage ubwabo”.

JPEG - 80.3 kb
Ruzima avuga ko hari ubuvugizi mu nzego zifite umuryango mu nshingano

RUZIMA akomeza avuga ko ikigo IRDP cyizeye ko n’ubwo amakimbirane ataranduka burundu, azagabanuka ku kigero gishimishije, kuko bakurikije ibitekerezo Abaturage bari gutanga ku mpamvu ziyatera, bigaragara ko ahanini ari ubujiji no kudasobanukirwa, bityo rero inzego zose nizinjira mu kibazo neza, hakabamo kwigisha Abana bakiri bato, no kwigisha Abaturage muri Rusange , u Rwanda ruzaba rufite umuryango utagaragaramo amakimbirane.

Ubu bushakashatsi ku makimbirane yo mu miryango mu Rwanda, ikigo IRDP cyabutangiye mu mwaka ushize, aho bugomba gusozwa muru uyu mwaka wa 2016 bukorewe mu turere icumi mu Rwanda hose.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X