Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Irindi perereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ritumye Perezida Kagame yongera kwikoma u Bufaransa

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa 10 Ukwakira 2016, yasabye abacamanza bo mu Rwanda, guharanira ko agasuzuguro k’ibihugu bikomeye cyane cyane u Bufaransa gacika burundu.

Mu ijambo yavuze afungura umwaka mushya w’ubucamanza, Kagame yibukije abacamanza ko badahangana n’ibirego bisanzwe gusa, kuko hari abitwaza ubutabera ku mpamvu za politiki bagira ngo basuzugure u Rwanda n’ibindi bihugu bimwe bya Afurika.

Yababwiye ko u Rwanda rutazatezuka guhangana nabo kandi rukabatsinda kuko hashize igihe kinini barushotora bikabananira.

Ati “ Igihugu cyacu twafashe umwanzuro wo kudatezuka ku nshingano zacu z’ibanze zo guha Abanyarwanda ubutabera, imibereho myiza n’agaciro bakwiriye. Ibi byabayeho kuva kera mu ntangiriro, ariko twahanganye nabyo tugeze aho kwishimira.”

Perezida Kagame yasobanuye ko igihugu cy’u Bufaransa cyakoresheje nabi ubucamanza bwacyo gishaka kurwanya u Rwanda.

Yavuze ko nubwo Leta y’u Bufaransa yagize uruhare muri Jenoside, yongeye gusonga u Rwanda ngo irashaka kumenya uwahanuye indege ya Juvenal Habyarimana wayoboye Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside .

Ati “ Nk’u Rwanda twashakaga kugirana umubano ukomeye, turabareka tuti nimuze murebe icyo mushaka cyose, tubaha byose, baje hano bagera aho bashaka, bamara imyaka ibiri baperereza ariko bamaze kubona ntacyo babonye ubu ngo barashaka kongera kugaruka.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko kuba u Bufaransa bugiye kongera guperereza ku ihanurwa ry’iyo ndege ntacyo bimutwaye.

Ariko ati “Ndabibutsa ko ubucamanza u Rwanda rugenderaho, butari munsi y’ubw’u Bufaransa cyangwa ngo bubereho inyungu z’u Bufaransa, ntitwiyumva nk’abakoloni babo. Ikindi, nubwo hari ababa bahiye ubwoba nibahumure, nta kibazo bateye.

Ni ikibazo kizakemuka mu buryo bumwe cyangwa ubundi kandi nta ngaruka kizagira k’u Rwanda.”

Perezida Kagame yongeyeho ko Abafaransa ubwabo n’abandi bihishe inyuma y’ibyo birego bidafite ishingiro ntacyo bazageraho kuko u Rwanda ruharanira ukuri, kandi kuguharanira bikaba bidasaba gutanga ibya Mirenge.

Ati “Nubwo hari Abanyafurika bamwe babyihishe inyuma ntacyo bizabagezeho uretse kuguma mu bukene, nibo bibabaza […] Nibisaba ingufu tuzazishyiramo.

Nimubimparire tuzabikemura. Ntabwo bizadutwara byinshi, kuko iyo uri mu kuri ntibitwara ibintu byinshi.”

Hari hashize amezi agera ku 10 ubucamanza bw’u Bufaransa busubitse idosiye yo gukurikirana ibijyanye n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana wayoboye u Rwanda kugeza mu 1994, abacamanza babiri b’Abafaransa Nathalie Poux na Jean-Marc Herbau bongeye gusubukura iri perereza.

Imirasire.com
.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Jean Claude - 16/10/2016 saa 08:28

Rwanda yacu komeza utere imbere n'ubwo wahekuwe abawe abasigaye tuzagukorera kd tuzakurwanirira.
Kanda hano umusubize

KADOGO - 15/10/2016 saa 19:33

urwo rudege rwahiriyemo abafaransa none bariku baza bene wabo hi hi hi hi
Kanda hano umusubize

john - 12/10/2016 saa 22:17

nimwivugiresha ibyomushaka
Kanda hano umusubize

gasamagera - 12/10/2016 saa 22:11

Ariko abafaransa nabo bata igihe koko!iyi myaka yose ishize barihe?Ubundi se Kagame ababwiyeko ariwe wayihanuye bamugira bate.Avuze ati ninjye wayihanuye enquete yahita irangira.Ndi nka Kagame navuga nti ninjye wayihanuye,none bakora iki?N;abarundi bararuciye bararumira wgirango Ntaryamira ntiyari umuntu.Muzareke abafaransa bikorere enquete ku bantu babo,Habyarimana na Ntaryamira babihorere kuko abanyafurika tutari abantu.Miliyoni 5 zimaze gupfa kuki batazikoraho enquete cg iyo ndege niyo ifite agaciro?ubundi ensurance yishyuwe nde?
Kanda hano umusubize

mutesa - 12/10/2016 saa 02:37

Aliko ko mufite ubwoba bw'izo nketi, murabuterwa n'iki? Iyo ndege yalimo n'abafransa bayikoragamo! Ibyo kandi bihangayikishije imiryango yabo. Mureke bayikore bitonze, natwe nk'abanyarwanda n'abarundi dukeneye kumenya ukuli. Ibyo kwitana ba mwana bikwiye kuvaho burundu. Niba kanaka na kanaka barayirashe , bature bavuge bâti:<< ni twebwe twayirashe gutya na gutya,kandi kubera ko tubyiyemereye mutali mutuzi ntimubiduhore>>.
Kanda hano umusubize

munyarwanda - 12/10/2016 saa 11:35

Uwiyita Mutesa uti iki? Ni nde ufite ubwoba bw'amaperereza afutamye se? Iperereza ryararangiye, uzabaze Commission Mutsinzi n'iya wa Mufaransa iheruka, France ikayiterera mu Kabati. Ufite ubwoba ni uwishakisha ubusa kandi ukuri kuzwi na buri wese kandi n'imiryango ya ba Pilote ihora ishaka kumurega. Harya Boîte Noire ibitswe na nde? Reka amacenga wa Mushinyaguzi we.
Kanda hano umusubize

Jean Claude - 16/10/2016 saa 08:05

Nkawe wiyita mutesa koko ubwo uba uta igihe cyawe kubera iki koko? Icyo u Rwanda rudashaka ni agasuzuguro k'ubufaransa hejuru ya million y:abanyarwanda bishwe na ziriya nyangabirama. Naho ubwoba, kereka niba ari wowe ubufite?
Kanda hano umusubize

mutesa - 12/10/2016 saa 02:23

Aliko ko mufite ubwoba bw'izo nketi, murabuterwa n'iki? Iyo ndege yalimo n'abafransa bayikoragamo! Ibyo kandi bihangayikishije imiryango yabo. Mureke bayikore bitonze, natwe nk'abanyarwanda n'abarundi dukeneye kumenya ukuli. Ibyo kwitana ba mwana bikwiye kuvaho burundu. Niba kanaka na kanaka barayirashe , bature bavuge bâti:<< ni twebwe twayirashe gutya na gutya,kandi kubera ko tubyiyemereye mutali mutuzi ntimubiduhore>>.
Kanda hano umusubize

mutesa - 12/10/2016 saa 02:22

wavenzwe richard - 11/10/2016 saa 21:44

Iyo umuturanyi afise ingorane ntugatwenge canke ufashe umwansi. Amahera babahaye ngomudurumbanye uburundi nimba mwarayariye muzoyaruka abazungu nibafyina.
Kanda hano umusubize

Jean Claude - 16/10/2016 saa 08:10

Mwabanje mugakemura ibyanyu i Burundi mukareka gutayanjwa!
Kanda hano umusubize

- 11/10/2016 saa 21:13

ba ko beta bino fimbo na fimbo shikote
Kanda hano umusubize

Jeannine umutesi - 11/10/2016 saa 17:52

Ahaaa ngo agahinda ntikica kagira mubi,abo bapagani mwabaturinze koko barashaka iki? KO Twari tumaze kubibagirwa n'Ubugome bwabo bwuzuye ubushinyaguzi,ariko ubundi ikishe Habyarimana baragishakira iki? Bizatumarira iki se? Ubu se iyo aza kuba atarapfuye ubundi twebwe twari kuba turi he ntiyari kuba yaratwishe twese se,Nyakubahwa Muyobozi wacu bareke bakomeze barindagire nibarambirwa bazarekera ariko mwaturinda bwose muturinde abo bafaransa bibaye byiza ntibagaruka mu gihugu cyacu.Abafaransa ni abagome muzabimbaze .
Kanda hano umusubize

Umutesi jeanine - 12/10/2016 saa 10:35

Wowe urinde? ????!ntuzongere kwiyita iryo zina cg niwowe wahanuye iyondege ufatanyije na so wanyu Bagosora ndagusabye ntuzongere gukoresha ayo mazina plz !!!!!niba ukunda amahoro
Kanda hano umusubize

Fistofa - 12/10/2016 saa 13:03

Shamwanantakundi.Icobakeneyentawukizi.Nimbabashakakugarukagusubirakugirivyobakoze.Gusanashakanubucuti
Kanda hano umusubize

Fistofa - 12/10/2016 saa 13:04

Shamwanantakundi.Icobakeneyentawukizi.Nimbabashakakugarukagusubirakugirivyobakoze.Gusanashakanubucuti
Kanda hano umusubize

Rohi - 11/10/2016 saa 16:58

Mbega Abafaransa nababashigikiye mwese ngo bararushwa n'ubusa we. Buzabona ishano, ndababwiye nti bazabona ishano kandi bararushwa nubusa. Dufite Imana, kandi irikumwe natwe, ni Ntwali ikomeye murwa Gasabo. Uko baje bagenda niko bazahoraho bagenda. Nibatihana ibyo bakoze mu Rwanda, Mugiye kuzabona uko Imana iburira abayo. Banyarwanda, Ni mwicecekere mutuje mwirebere agakiza kanyu. Dufite Imana, Rwanda ufite Imana. Uyu muyaga wishuheri Imana izawuturinda. Byatuye byizeye mw'Izina rya Yesu mucunguzi wacu. Nimusubize amaso yanyu inyuma, murebe ibyo yabakoreye, kandi ikibakorera.
Kanda hano umusubize

Kagoyire - 11/10/2016 saa 16:17

Wa ndege we wahanuwe 06/04/1994 saa 8:30 nari niryamiye ntekereza ukuntu ngiye gutangira igihembwe cya 2 cg 3 cya secondaire!!!! maze no kujya mbyibagirwa !!!!abo twavaga indi mwe bari bataramiye hanze nta na kimwe bishisha baraza barambwira ngo twumvise ikintu giturikra i Kanombe ngo haka n'umuriro mwinshi mu kirere! Mu gitondo kuri radio bati Perezida Habyalimana n'abo bari kumwe mu ndege bose bapfiriyemo, n'abatutsi batangira kwicwa hirya no hino IKI NICYO GIHE NAGIZE UBWOBA NO GUHAGARIKA UMUTIMA BUKABIJE MU BUZIMA BWANJYE KANDI NA NUMVISE KO INKURIKIZI ZITAZASHIRA VUBA Yewe agahinda kubapfushije ababo mu ndege igashya igakongoka, agahinda ku batutsi bicwaga umugenda bashinjwa ko hari aho bahuriye n iyo ndege,inshuti zzanjye nabuze cyane izo twiganaga tutongeye guhura ukundi etc.... kuba ntarigeze nongera gusubira mu ishuli kubera izo nkurikizi zose OOOOOOHHHHHH My GOD!!!!!!!!! yes , benshi numva babyivugira mu murengwe cg ubushinyaguzi, cg se ubwibone ariko, njewe iyi ntimba sinzi igihe izashirira mu mutima wanjye. Yewe N'Imana duhuye sinzi icyo nayisaba gukora peee! ariko nayisaba ko izura abantu bose bishwe guhera 06/04/1994 saa 8:30 ikabahoza amarira yose ikabereka n'uwahanuye iyo ndege bazize. Mana niba wumva iri sengesho ryanjye uza risubiza ryari?...
Kanda hano umusubize

Bwoba - 11/10/2016 saa 13:39

Hari abantu bivugira ibyobashatse bitewe namarangamutima bifitiye."Iyo Ndege yarimo iki?" Nabibutsako iyondege yarimo abaperezida 2 b'ibihugu byigenga nabayobozi bakuru bibyo bihugu.Ingaruka twese twarazibonye nubu ziracyadukurikirana.
Kanda hano umusubize

bitwenge - 11/10/2016 saa 13:39

ARIKO MWIBAGIWE YUKO INDEGE YARITWAWE NABAFRANSA ??? UBWO BAKENEYE KUMENYA URUPFU RWABANTU BABO !!!
Kanda hano umusubize

AAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAA - 11/10/2016 saa 12:00

ARIKO IYO NDEGE YARIMO IKI KIRUTA MILIYONI ISAGA Y'ABANYARWANDA BATIKIRIYE MURI JENOSIDE KANDI IYO JENOSIDE YARATEGUWE N'UBUTEGETSI BUBI BW'IGITUGU BWA HABYARIMANA BAFATANIJE N'ABAMBARI BABO B'ABAZUNGU (ABAFARANSA, N'IBINDI BYONTAZI BYOSE,....). BARABESHYA SI BO MANA. Uburusiya buzabamena agahanga nubwo bwose bibeshya; tuguwe neza mu rwa Gasabo, turarya, turanywa, tugasenga, tukaryama, tukabyuka, tukiteza imbere, mbese nyine tumeze neza. None izo ngegera inyanazimbwa z'ibisambo zirashaka iki ku Rwanda? Umuyobozi wacu Kagame Paul Oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee. Ntitwifuza gusubira mu ndorerwamo z'amoko, uturere, n'ibindi.
Kanda hano umusubize

Samantha lindsay - 11/10/2016 saa 14:12

Tuza!!!! tuza!!!!tuza!!!!!Subira mumwuka wiva mumwuka kandi politike atari iyawe bashwana ntabyo wamenye biyunga ntiwabimenye nubu ntuzi ikijya mbere wafunze umunwa ukicecekera nibongera kwiyunga ntibazagutuma ngo jya mumuhanda uvuga ko ushaka kwiyunga nabo wabyanga wabyemera turacyari colonis yabo menya ubwenge!!!!Sibo gusa hari ababarinyuma nuko bo batsindiye isoko ryo kudutesha umutwe nkuko batsindiye iryo kunogonora khadafi mwarabibonye gusa guhashya abafrance nubwenge butari ubwa kimuntu amahirwe H E ,P K arabufite mutuze mubone umukino kandi mukurikire uko ukinwa
Kanda hano umusubize

- 11/10/2016 saa 20:30

ukobyasakose ukurikuzatsikinyoma
Kanda hano umusubize

mugenzi - 11/10/2016 saa 22:52

iyo ndenge yarimo abantu baremwe n'Imana kandi ntawufite uburenganzira bwo kuvutsa undi amagara.Wowe uvuga ngo harimo iki,tegereza mu gihe kiri imbere Imana yo mucamanza w´ukuri izabishyira byose hanze .Tureke kwirata no kwishongora kuko ibýi ´ isi ni gatebe gatoki
Kanda hano umusubize

AAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAA - 11/10/2016 saa 11:58

ARIKO IYO NDEGE YARIMO IKI KIRUTA MILIYONI ISAGA Y'ABANYARWANDA BATIKIRIYE MURI JENOSIDE KANDI IYO JENOSIDE YARATEGUWE N'UBUTEGETSI BUBI BW'IGITUGU BWA HABYARIMANA BAFATANIJE N'ABAMBARI BABO B'ABAZUNGU (ABAFARANSA, N'IBINDI BYONTAZI BYOSE,....). BARABESHYA SI BO MANA. Uburusiya buzabamena agahanga nubwo bwose bibeshya; tuguwe neza mu rwa Gasabo, turarya, turanywa, tugasenga, tukaryama, tukabyuka, tukiteza imbere, mbese nyine tumeze neza. None izo ngegera inyanazimbwa z'ibisambo zirashaka iki ku Rwanda? Umuyobozi wacu Kagame Paul Oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee. Ntitwifuza gusubira mu ndorerwamo z'amoko, uturere, n'ibindi.
Kanda hano umusubize

AAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAA - 11/10/2016 saa 11:53

Umutesi jeanine - 12/10/2016 saa 10:23

Uri injiji gusa gutukana nicyo ushoboye ntakindi iyo ubatuka mugifranca mibyo nari kugushima

Theo - 11/10/2016 saa 11:50

Jye mubyukuri mbona ari ukugirango bakomeze kutubuza ibitekerezo byo kwiyubakira iterambere ry'umuturage n'igihugu cyacu, hari uwavuze ngo ntamafaranga yacu bazakoresha none c n'abazabazwa si abaturage bacu ? uwo mwanya c si amafaranga? nukugirango baturangaze two kwitegurira amatora yacu neza. bahengera dufite igikorwa gisobanutse! none c basubika iryo perereza ni amafaranga yari abashiranye ? batureka rwose twiyubakire igihugu.
Kanda hano umusubize

MUFARANSA - 11/10/2016 saa 11:49

ARIKO IYO NDEGE YARIMO IKI KIRUTA MILIYONI ISAGA Y'ABANYARWANDA BATIKIRIYE MURI JENOSIDE KANDI IYO JENOSIDE YARATEGUWE N'UBUTEGETSI BUBI BW'IGITUGU BWA HABYARIMANA BAFATANIJE N'ABAMBARI BABO B'ABAZUNGU (ABAFARANSA, N'IBINDI BYONTAZI BYOSE,....). BARABESHYA SI BO MANA. Uburusiya buzabamena agahanga nubwo bwose bibeshya; tuguwe neza mu rwa Gasabo, turarya, turanywa, tugasenga, tukaryama, tukabyuka, tukiteza imbere, mbese nyine tumeze neza. None izo ngegera inyanazimbwa z'ibisambo zirashaka iki ku Rwanda? Umuyobozi wacu Kagame Paul Oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee. Ntitwifuza gusubira mu ndorerwamo z'amoko, uturere, n'ibindi.
Kanda hano umusubize

babert - 19/10/2016 saa 16:33

Imana niyo. nkuru kdi izaza ye guceceka
Kanda hano umusubize

bisanukuri - 11/10/2016 saa 11:41

ariko barumva habyarimana aruta abatutsi miriyoni yapfuye apuu nibakureho iterabwoba rwabo , ubundi izompuhwe zogukora iperereza niryiki
Kanda hano umusubize

rucangu - 11/10/2016 saa 09:35

Ahaaaaah!!!!ariko rwose urasetsa, none imanza za genocide kozibandanya ntimushakako nicayitanguje kimenyekana????ahaaah nzobanumva.
Kanda hano umusubize

- 11/10/2016 saa 08:16

Nibarebe ibyabo n'urwanda rurebe ibirureba akimuhana kaz'invura ihise c'est trop tard igihe abantubapfaga in dirait ???????? Kwanini,!!!!!!(Africa mwisubireho ejo sinone )
Kanda hano umusubize

gakire - 11/10/2016 saa 10:34

mureke mbabwire njye sinzi icyo abafransa badushakaho batumariye abantu none ngo barakora iperereza rya habyarimana gusa none c abatutsi bapfuye kubera we n'abafransa be yibaza ko batarabantu?imiryango yabaye inshike c uko ingana barakuzi ?
Kanda hano umusubize

Samantha - 11/10/2016 saa 07:15

Muzehe ko mbona yahagiye buriya uwahanuye indege ameze ate????Bihorere baze barikore ubundi ukuri kurigaragaza.Muzehe rwose ntibigutere ubwoba kandi atari wowe wayihanuye.Ahubwo natwe twagombaga kwikorera enquete nk,uko tuzikora ku bandi bajenosideri bahekuye u Rwanda.Sinzi impamvu rero Leta yacu itakoze enquete nng
Kanda hano umusubize

havugimana - 11/10/2016 saa 07:13

ayiii weee ariko ubwonugushakakudusubiza inyuma nabyobazabona bajemwipererezarero basanga urwandarwacu ruratengamaye ruratemba amata nubuki bararusizemumatongo barusigamumwijima bagirangoniko ruzaguma none iperereza mubareke bakore ibyabo natwedukore ibyacu biduteza imbe hanyumaturebe
Kanda hano umusubize

ronald - 11/10/2016 saa 05:41

ariko sinabonye hari indirimbo y icyunamo yitwa ndagutakambiye y umuhanzi beri's izo nterahamwe ziri kuri bariyeri zaka amarangamuntu zihiga umututsi zimaze kurasa indege,ubwo se baziko tutaziko aricyo bari bagambiriye
Kanda hano umusubize

Bgenge - 11/10/2016 saa 00:48

Ariko jyewe hari ibyo ntumva: Guperereza icyishe Habyarimana kuki bihinduka intambara no guhinda umushyitsi? None se indege ye ntiyahanuwe? Hari uwavuze se yuko President wacu H-E ari we wayihanuye? None se icyo Ubufransa bwatangaje hari ikindi kitari uko iperereza rigiye gusubukurwa? Keretse niba Habyarimana atarahanuwe mu ndege ubu akaba yibereye iwe ku Gisenyi? Ariko se niba yarishwe kandi twese tukaba tuzi yuko atishwe na President wacu, kuki tutareka Ubufransa bukatwereka uwundi muntu wamwishe cyane cyane yuko ubu hashize imyaka 22 u Rwanda rutarabashije gukurikirana icyo kibazo? Hari Frws se bazasaba Leta y'u Rwanda muri iryo perereza wenda Leta ikaba itayafite? None rero niba Habyarimana yarishwe kandi Leta y'u Rwanda ikaba nta bushobozi yagize bwo gukora iryo perereza, mureke ababishoboye bo babyikorere, bazakoresha Frws yabo nyuma bazashyire ukuri ahagaragara! Kandi niba Habyarimana atarapfuye akaba yibereye ku Gisenyi, na we twamusaba kujya kuri Whats App akatwoherereza Mesg twese tukamenya ko nta cyo yabaye maze amahoro agakunda agahinda hagati y'u Rwanda n'u Bufransa!!
Kanda hano umusubize

DIDI - 11/10/2016 saa 10:38

Ariko Bgenge, kuba ntacyo Urwanda rwikeka kandi ntakiguzi bizatwara ntibihagije byinyine kugirango Ubucamanza bw'ikindi gihugu buvogere igihugu cyacu. niba wibuka neza si ubwambere iri perereza rigiye gukorwa; ubushize bamaze imyaka 2 barikora bararihagarika none ngo bagarutse??
Kanda hano umusubize

Cerere - 11/10/2016 saa 15:22

Ariko se uyu Bgenge we ntabwo ari ubu avutse? Ninde wakubwiye ko U Rwanda rutakoze iperereza ku ihanurwa ry'indege ya Kinani? Commission Mutsinzi waba warayumvise? Icyo yagezeho ntabwo ukizi? Sigaho sha!
Kanda hano umusubize

Samantha lindsay - 11/10/2016 saa 14:26

Gukora iperereza kwa ba france mukeka ko arimpuhwe bafitiye kinani? wapi ni sabotage yokugirango tudindire mwiterambere cg ba GIOTINE abayobozi bacu gusa tumenye ko urwanda ryishyizemumaboko yabo bagome(france)kuba urwanda ntirwabavaho gutyo kandi ntabwo Africa izigera iva mumaboko yaba bakoroni imana ibe kumwe na banyarwanda .vive le Rwanda vive HE wacu Abakoroni mumuriro utazima abafrance umwanya wabo ube ikuzimu
Kanda hano umusubize

Hakizimana - 10/10/2016 saa 21:42

Ariko ndumva binari ngombwa ko bivugwa, nonese ko nta give n'amafranga bizatwara igihugu cyacu, kyba anketi yakorwa ikadukuraho icyasha bitubabatiza iki. Kuki nk'abakristu tutkwizhimira kumdnya uko umuntu yapfuye? Imana ifite uko itureba
Kanda hano umusubize

marmaris - 10/10/2016 saa 21:35

Ntawutsinda umuzungu, mugihe uwo bipfuza gukuraho barabibandanya gushika bashitse kuvyo bashaka. Abazungu bavuga rumwe.
Kanda hano umusubize

Francois - 10/10/2016 saa 20:03

Ese bagaragaje boite Noir y'iyo ndege ko aribo bayifite noneho ibyivuyemo nabyo bigashingirwa ho.Barumva Nyuma y'imyaka 22 aribwo hari ibindi birenze ibyo iperereza ryambere ryagaragaje?Ni ukugumya bikinisha gusa bashakisha aho bamenera.Baribeshya
Kanda hano umusubize

ari - 10/10/2016 saa 19:14

aba nabo ubundi badushakaho iki? ubundi Habyara n'umufaransa? bagiye gukora iperereza ku byihebe biheruka kubatera bakareka kwiterera mu mata nki sazi.
Kanda hano umusubize

LAURENT - 10/10/2016 saa 19:00

Nyamwasa ntakunda abanyarwanda, ntakunda na bafaransa,aribeshya ntiyashobora abanyarwanda arikurwanya,siwe watsinze intambara wenyine,ntiyari ni kigali ngo abyibonere.Harabazira ayabagabo we azazira akanwa.Azavuge na zone turiquoise ndabona ari bamenya.
Kanda hano umusubize

muntuwimana - 10/10/2016 saa 18:48

Aho igihugu cyacu kigeze harabarya bakurikije uko basize bagishenye 1994 nyuma yigihe kingana kuriya se barimo bakora iki? Nibaze bongere bate igihe apfa gusa ari FRW zabo barimo gukoresha nahubundi umunyarwanda yaciye umugani ngo akaburiye mw'isiza ntikabonekera mu isakara. Ubwo babonye twegereje amatora none barashaka kutuvangira.ndatekerezako bakwiye guhabwa umunya muto bakarangiza ibyo bacumbikiye bakaduha umwanya wo kwitegurira neza gahunda zacu ziduteza imbere.
Kanda hano umusubize

- 10/10/2016 saa 18:45

babonye ko iyo ndege iruta miriyoni irenga yinzirakarengne twabuze ?
Kanda hano umusubize

Nkindi - 11/10/2016 saa 18:12

Mwibuke ko indege yari itwawe nabafaransa!!!!.kuko umuzungu umwe aruta abirabura ibihumbi nibihumbagiza ku ribo.mwikwivunira ubusa rero mutukana.
Kanda hano umusubize

DANI - 10/10/2016 saa 18:04

BARARUSHWA NUBUSA
Kanda hano umusubize

setako - 10/10/2016 saa 17:37

Bihorere ntabwa bakuzi uzabahagiza barakwitiranya.cy bihorere baze ikizima nuko atarihowe muzehee wacu ibyontanikintu bigomba kukubabazaho nibo birushya ahubwose igihe babigiriyemo byamaziki
Kanda hano umusubize

nsengiyumva jeremie - 10/10/2016 saa 17:37

barumv ibyakozwe mukwakane bidahagije? cyangwa babuze aho bahera baribeshya gus! mubareke niho hahandi habo byarabacanze.
Kanda hano umusubize

- 10/10/2016 saa 17:05

Ukuri guca mu ziko;ntigushye kdi kuratsinda!
Kanda hano umusubize

MUFARANSA - 11/10/2016 saa 11:51

ARIKO IYO NDEGE YARIMO IKI KIRUTA MILIYONI ISAGA Y'ABANYARWANDA BATIKIRIYE MURI JENOSIDE KANDI IYO JENOSIDE YARATEGUWE N'UBUTEGETSI BUBI BW'IGITUGU BWA HABYARIMANA BAFATANIJE N'ABAMBARI BABO B'ABAZUNGU (ABAFARANSA, N'IBINDI BYONTAZI BYOSE,....). BARABESHYA SI BO MANA. Uburusiya buzabamena agahanga nubwo bwose bibeshya; tuguwe neza mu rwa Gasabo, turarya, turanywa, tugasenga, tukaryama, tukabyuka, tukiteza imbere, mbese nyine tumeze neza. None izo ngegera inyanazimbwa z'ibisambo zirashaka iki ku Rwanda? Umuyobozi wacu Kagame Paul Oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee. Ntitwifuza gusubira mu ndorerwamo z'amoko, uturere, n'ibindi.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X