Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

IS yivuganye umupadiri imuciye umutwe

Abagabo babiri biyita abasirikare b’umutwe w’iterabwoba wa Leta ya Kiyisilimu bateye kiliziya bica umupadiri mu majyaruguru y’u Bufaransa kuri uyu wa kabili. Ibiro ntaramakuru by’uwo mutwe byemeje ko abo bicanyi ari abayoboke babo.

Amaze gusura ahabereye ubwo bwicanyi Perezida Francois Holland w’Ubufaransa yatangaje ko abo bagabo biyemereye ko bakora na leta ya kiyisilimu mbere yuko bicwa barashwe n’inzego z’umutekano.

JPEG - 14.5 kb
Perezida Francois Hollande yababajwe n’ubu bwicanyi bwakorewe uyu mupadiri

Perezida Hollande yagize ati “Leta ya Kiyisilamu yiyemeje kutugabaho ibitero, kandi natwe twiyemeje kubarwanya twivuye inyuma ariko na none dukurikiza amategeko.”

Polisi ivuga ko yageze aho ayo marorerwa yakorewe ibyo byihebe byarangije guca uwo mupadiri umutwe. Perezida Hollande yamaganye yivuye inyuma ubwo bwicanyi.

Polisi ivuga ko abo bicanyi binjiye muri kiliziya y’umujyi wa Saint-Etienne-du-Rouvray mu ntara ya Normandie bagasanga uwo mupadiri asoma misa ya mu gitondo bakamuca ijosi, nyuma baza gufata abandi bantu bugwate mbere yo kuraswa na polisi.

Papa Francis abinyujije mu muvugizi we yamaganye ubwo bwicanyi, avuga ko bitangaje kubona ubwicanyi bukorerwa mu ngoro y’Imana ahigishirizwa urukundo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

rukato - 27/07/2016 saa 17:20

None se nyuma y'ibyabereye hariya muri Normandie(France),Kiliziya y'i Roma ko bayikubise ku itama rimwe igiye guhindukira abajihadiste bakubite no kurindi ? Ariko mu mateka yaryo,ubanza atari kenshi (ririya dini) ryitwaye nk'insina ngufi !!
Kanda hano umusubize

Jean Paul Niyimpagaritse - 27/07/2016 saa 15:31

she Bukit birababaje cane lbs shine Let y. ubufaransa Norene icyo yakima Halie kare
Kanda hano umusubize

umucyo - 27/07/2016 saa 14:16

Gatashya we waracengewe rwose uri umuhamya ukomeye. Icyo nagusaba ntugacire abandi urubanza Imana yacu ntireba amagambo cg abigishiriza munzira nabatajya muri politiki ahubwo ireba umutima kandi ayo madini yose ntaho azwi mwijuru. Idini yukuri nifasha imfubyi n'abapfakazi mumibereho yabo kandi ikirinda kwanduzwa n'ibyisi cungana numutima wawe ibyabandi ubireke
Kanda hano umusubize

gavana - 27/07/2016 saa 09:59

Ariko Muvandi wagiye ureka kubeshya idini ritakoze Genocide? cyakoze hari ho amadini atari yakemerewe gukorera mu Rwanda keretse niba ariyo uvuga!Gusa uko mbi bona umuntu kugiti cye n'umutima nama we nibyo byakihsmiriza ukuri no gukora neza uko Yesu cg Yezu ashaka
Kanda hano umusubize

GAHATSI GERARD - 27/07/2016 saa 14:09

Ndasubiza uwitwa GAVANA.Ndagusaba wowe hamwe n'undi wese ushaka,muvuge umuntu nibuze umwe wali Umuhamya wa Yehova muli 1994,waba yarakoze Genocide.Wahamwe n'icyaha,bakamukatira.Nta numwe mubona.Niba mumuzi,muvuge aho yabaga (aho yakoraga,yali atuye,etc...).Ubwange nikoreye ubushakashatsi hano muli Kigali.Nta muhamya wa Yehova numwe ufungiye Genocide.Mu ma sosiyete menshi ya hano i Kigali,hakoragamo Abahamya benshi.Ariko nta numwe ufunzwe.Twavuga nka Sulfo Rwanda,Manumetal,Utexrwa,BK,BNR,Fina Bank,etc... Ikindi kandi,abahamya ba Yehova nibo bonyine batagiye mu ntambara yabaye hagati ya 1990-1994.Ntabwo Abahamya bajya mu gisirikare cyangwa muli politiki (Matayo 26:52;Yohana 17:16).Nyamara andi madini yose afite abantu benshi bafungiye Arusha na 1930 kubera Genocide. Wivuga ngo ndakabya.Tanga urugero rufatika,aho kuvuga ngo nukubeshya.Yesu yavuze ko abakristu nyabo uzababwirwa n'imbuto nziza bera.
Kanda hano umusubize

GATASHYA Daniel - 26/07/2016 saa 20:31

Amadini arapingana."Gatolika iti Kiliziya ni imwe itunganye gatolika",ADEPR iti "twe twuzuye umwuka",Abadive bati "Abantu badakora isabato si abakristu",Abahamya ba Yehova bati "ntabwo imana ali ubutatu".Ntabwo imana yemera amadini yose,kandi ntabwo buli dini hazavamo umugeni nkuko abarokore bavuga.Mujye murebera idini ry'ukuri ku mbuto nziza ryera.Murebe niba riticana,ritivanga muli politike,niba abayoboke baryo batajya mu ntambara z'iyi si.Muli make,mujye mureba niba abayoboke baryo batibera mu byisi gusa kuko imana yanga abantu bose bibera mu byisi gusa,ntibakorere imana (Yakobo 4:4).Murebe niba bajya mu nzira bakabwiriza ku buntu nkuko Yesu yadisabye (Matayo 10:8),niba bataba bishakira ifaranga binyuze ku cyacumi.Kumenya IDINI ry'ukuri biroroshye.Genzura niba rikurikiza ibyo nakubwiye.Reba niba ritarakoze Genocide muli 1994.Iryo dini rirahali.Nubwo abantu benshi batalizi,rirahali kandi riba ku isi yose.Uzalibwirwa nuko abaligize baba bibereye mu mihanda buli gihe babwiriza.Ntabwo bajya muli politike n'intambara z'isi kuko YESU yabitubujije (Yohana 17:16;Matayo 26:52).
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X