Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Ishyingurwa ry’Umwami Kigeli V riracyarimo urujijo

Kuva mu gitondo cyo ku wa kane taliki ya 20/10/2016 hari itangazo riri gucicikana ku mbuga nkoranyambaga no kuri za telefoni zigendanwa, rivugwa ko ryatanzwe n’ «umuryango w’umwami Kigeli V Ndahindurwa » uri mu Rwanda. Igiteye amatsiko n’urujijo muri iryo tangazo, ni uko nta mukono uriho w’abarishyize ahagaragara cyangwa se ngo rigaragaze amazina y’abagize umuryango w’umwami bari mu Rwanda baritangaje.Nanone kandi abagize umuryango w’umwami bari mu Rwanda ku munsi w’ejo kuwa gatanu tariki ya 21 Ukwakira 2016 batangaje ko bataremererwa n’abagize uyu muryango bari muri Amerika ari nabo bafite umugogo(umurambo) we.

Abagize umuryango w’umwami Kigeli V Ndahindurwa baba mu Rwanda, ntibavuga rumwe n’abagize umuryango w’umwami Kigeli V Ndahindurwa baba mu gihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika ku gihugu umugogo w’umwami ugomba gutabarizwamo (gushyingurwamo). Amerika (USA) nicyo gihugu «Umwami Kigeli V Ndahindurwa » yari asanzwe abamo nk’impunzi mbere y’uko atanga.

PNG - 550.8 kb
Umwami Kigeli V Ndahindurwa n’ushinzwe kumwitaho muri Amerika. Ishyingurwa ry’uyu mwami riracyarimo urujijo

Abanyarwanda benshi ntabwo bazi abagize umuryango w’umwami Kigeli V Ndahindurwa cyane ko Umwami Yuhi IV Musinga ariwe se umubyara yaciriwe ishyanga (Congo) n’ababiligi ari kumwe n’umuryango we kandi Musinga akaba yaraguye ishyanga. Umwana we Mutara III Rudahigwa wabaye umwami agasimbura se Musinga, yatabarutse nta mwana asize, Kigeli V Ndahindurwa nawe atanze ari incike.

Itangazo ryateye urujijo

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohotse kuwa kane riragira riti :
Twebwe, abagize umuryango w’ Umwami KIGELI V Ndahindurwa Jean Baptiste;

Tumaze kumenya inkuru y’akababaro ijyanye n’itanga ry’Umwami KIGELI V Ndahindurwa Jean Baptiste ryabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki ya 16 Ukwakira 2016;

Inama y’umuryango wa KIGELI V Ndahindurwa Jean Baptiste yateraniye I Kigali tariki ya 19 Ukwakira 2016, imaze kubona ko Umwami yatangiye ishyanga;

Abagize inama y’umuryango wacu bemeje ko umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa Jean Baptiste watabarizwa mu Rwanda.

Umuryango urashimira byimazeyo Abanyarwanda muri rusange na Guverinoma y’u Rwanda by’umwihariko inkunga yemereye umuryango wacu mu mihango yose izakurikira.

Mugire amahoro y’Imana.

Bikorewe, I Kigali, ku wa 19 Ukwakira 2016.

Umuryango w’Umwami KIGELI V Ndahindurwa Jean Baptiste.

Hari ibitumvikana byinshi biri muri iri tangazo :

Uretse kuba abagize umuryango w’umwami baba mu Rwanda batazwi kandi bakaba badashaka kwigaragaza, hari ibindi byinshi bidasobanutse biri muri iri tangazo ; twavuga ibi bikurikira :

1)Ese mbere y’uko uyu muryango wa Kigeli uri mu Rwanda usohora iri tangazo, wabanje kubyumvikanaho n’umuryango wa Kigeli uri muri Amerika cyane ko ari nawo ufite umugogo w’umwami ?

2)Uyu muryango w’umwami uri mu Rwanda ntabwo usobanura inkunga leta y’u Rwanda yawemererye mu ishyingura ry’umwami iyo ariyo. Ntabwo ugaragaza urwego rwa leta rwemeye iyo nkunga n’igihe rwayemereye .

3)Kuki abagize umuryango w’umwami aribo bagomba gufata icyemezo cy’aho agomba gushyingurwa kandi Umwami yari umuyobozi mukuru w’igihugu, ugomba gushyingurwa n’igihugu cyose ?

4)Hari abagize umuryango w’umwami babanaga nawe mubuhungiro, ndetse Kigeli akaba yari afite umuvugizi we n’abandi bajyanama. Ko bamwe mu bantu babana n’umwami Kigeli V bahunze igihugu, bazaza gushyingura mu cyubahiro umugogo w’umwami mu Rwanda, maze imihango yishyingura nirangira bongere bahunge basubire muri Amerika ?

Urundi rujijo

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ukwakira 2016, umuryango w’umwami Kigeli V Ndahindurwa watangaje ko nyuma yo kuganira bemeranyijwe ko umugogo (umurambo w’umwami) wazanwa ugatabarizwa (ugashyingurwa) mu gihugu cye babifashijwemo na Leta, gusa biracyari urujijo kuko hari ibindi bitarasobanuka neza.

JPEG - 46 kb
Abagize umuryango w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa bari i Kigali mu kiganiro n’abanyamakuru ku munsi w’ejo

Bamwe mu bagize umuryango w’umwami Kigeli V Ndahindurwa, batangarije abanyamakuru ko nyuma yo kuganira hagati yabo, bemeranyijwe ko umugogo we wazanwa mu Rwanda akaba ari ho utabarizwa.

Gusa hari byinshi bitaremezwa hagati y’abagize umuryango bose, nta n’uramenya icyifuzo umwami yari afite cy’aho yazatabarizwa.

Pasiteri Ezra Mpyisi wari umujyanama w’umwami Kigeli V Ndahindurwa akaba yanifatanyije n’umuryango we mu nama yo kwiga uko umugogo we wazanwa mu Rwanda.

Asobanura impamvu akwiye gutabarizwa mu Rwanda yagize ati: "Yimitswe n’Abanyarwanda, ibyago biraza abazungu batuma ahunga u Rwanda akiza ubugingo bwe, ariko ari mu Rwanda nta cyaha yakoreye u Rwanda, ari mu mahanga aho yari nta cyaha yakoreye mu Rwanda, ntacyatuma adatabarizwa mu Rwanda... Nanjye nk’umujyanama we, icyifuzo cyanjye ni uko yatabarizwa mu Rwanda. Habayeho impamvu ituma adatabarizwa mu Rwanda, byambabaza cyane."

Icyakoze uyu muryango uvuga ko utegereje kuvugana n’abandi bagize umuryango wa Kigeli V bari muri Amerika, ndetse bakanakurikirana bakababaza niba nta hantu Umwami yari yarasabye mbere y’uko atanga ko ari ho yazatabarizwa.

Kugeza ubu kandi ibijyanye n’amatariki, uko byakorwa n’ibindi bireba iyo mihango ntibiremezwa.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kanyarwabda - 28/10/2016 saa 10:55

Umwami ashyinguwe mu RWANDA byababyiza uvuze alolo n'indimi ngo byaremwe na shitani nasigeho shitani ntirema harema Rurema Imana niyo yeremye ibiremwa byose.irema Adamu na Eva ababakomotseho ibaremamo amahanga alolo n'indimi zitandukanye.
Kanda hano umusubize

- 28/10/2016 saa 09:47

HHHHHHH*!!!!! NDUMVA MUSHOBOYE BAHU GUSA SIBYIZA NK'ABANYARWANDA KURYANA.
Kanda hano umusubize

Byimana Thomas - 27/10/2016 saa 13:08

Umwami Kigeri Azashyingurwe Murwamubyaye
Kanda hano umusubize

imanzi - 24/10/2016 saa 08:11

Ariko uyu mugabo Benzige ni inshuti idatenguha. Ndebye imyaka umwami amaze mu buhungiro, kuba bakiri kumwe rwose biratangaje. Ku bwanjye kuba umwami abashije kugeza kuri iyi myaka nta mugore nta mwana, uyu mugabo yabigizemo uruhare runini. Abantu bo muri iki gihe si benshi bakora ibintu nk'ibi. Imana ihoraho izabimuhere umugisha
Kanda hano umusubize

ibimbo - 24/10/2016 saa 01:19

Uwomuryango utarateranye igihe yarashonje uteranye ypfuye Mwaretse kwishekesha reta yabemereyi iki
Kanda hano umusubize

Mbonabihita - 23/10/2016 saa 10:44

Umwami nakorerwe ibiteganywa n'umuco, atabazwe my gihugu cye, maze tubone akavura. Kuko imyaka mu mirima yatangiye kuma.
Kanda hano umusubize

Augustine - 23/10/2016 saa 02:03

NTARUJIJO RURI MUGUSHYINGURWA KUMWAMI KUKO UMWAMI AZASHYINGURWA MUMAHANGA NTABWO UMWAMI YABA YARABUJIJWE GUTAHA ARI MUZIMA NGO YEMERERWE GUTAHA ARUKO YITABYIMANA. IZO ZABA ARI IMPUHWE NKIZABIHEHE UMWAMI AZASHYINGURWE AHO YABAGA. ICYAMUBUJIJE GUTAHA ARI MUZIMA NUBUNDI KIRACYAHARI
Kanda hano umusubize

BIGOGWE - 22/10/2016 saa 22:33

Ni amahoro bene daa! Twese turi rubanda rw'umwami, gusa bitewe n'ibihe turimo hagomba kubaho uburyo bushyashya butabangamiye Republic, umwami akaba yagira uko afatwa ariko bitari Monarchies Absolu, kuko iyo yo ntawayemera bitewe n'ibihe is I igezemo. Mu by'ukuri Umugogo w'umwami Kigeli wa V NDAHINDUWA, mbere yuko utabarizwa hagomba kubaho ibiganiro hagati ya leta y'u Rwanda, Abiru bakuru bari bakiriho, hamwe n' imwe mu miryango mikuru y'Abanyiginya. Tuzirikane ko buri munyiginya wese aho ava akagera, aba afite umwami wayoboye u Rwanda akomokaho. Imiryango y'abanyiginya irenga mirongo itatu, urugero harimo, ABAGUNGA, ABADENGE, ABANYABYINSHI, ABANAMA, ABATURAGARA, ABENEGITORE, ABAKOBWA, ABAGANZU, ABAHINDIRO, ABAKUSI, ABINDEKWE, ABANYEMINA, ABAKARABYO, ABANYABIGUMA, ABARYINYONZA, ABANANA, ABASHARANGABO, AGACOCORI, ABENEFORONGO, ABENEBWIMBA, ABATARE, ABENEMUNYIGA, ....Urugero nk' ABAGUNGA bakomoka kuri MUGUNGA wa KIBOGO cya NDAHIRO CYAMATATARE, uretse ko hari nabandi BAGUNGA (cg Abenemugunga) nabo benewabo bo bakomoka kuri MUGUNGA wa NDODA ya NDAHIRO RUYANGE, uyu NDOBA na RUYANGE, nabo babaye abami b'u Rwanda. Iyo miryango hamwe n'inzu y'Abahindiro, abayihagarariye bagomba kwicara bakarebera hamwe uko umugogo w'umwami watabarizwa mu Rwanda, ndetse bagafatanyiriza hamwe na leta y'u Rwanda kureba niba iby'ubwami birangiye burundu cyangwa iyo miryango yose y'abanyiginya yareba niba hazabaho gusimbuzwa my buryo butagira icyo bihungabanya. Gusa reka nsabe Imana ikomeze ihe imigisha abanyarwanda aho bari hose. Amahoro!
Kanda hano umusubize

BIGOGWE - 22/10/2016 saa 22:32

umukizwa - 24/10/2016 saa 13:57

Bigogwe ibyo bintu byamoko biva kumashitani gusa Imana yaremye abantu ntiyigeze irema amoko cg indimi .
Kanda hano umusubize

- 22/10/2016 saa 22:29

Ni amahoro bene daa! Twese turi rubanda rw'umwami, gusa bitewe n'ibihe turimo hagomba kubaho uburyo bushyashya butabangamiye Republic, umwami akaba yagira uko afatwa ariko bitari Monarchies Absolu, kuko iyo yo ntawayemera bitewe n'ibihe is I igezemo. Mu by'ukuri Umugogo w'umwami Kigeli wa V NDAHINDUWA, mbere yuko utabarizwa hagomba kubaho ibiganiro hagati ya leta y'u Rwanda, Abiru bakuru bari bakiriho, hamwe n' imwe mu miryango mikuru y'Abanyiginya. Tuzirikane ko buri munyiginya wese aho ava akagera, aba afite umwami wayoboye u Rwanda akomokaho. Imiryango y'abanyiginya irenga mirongo itatu, urugero harimo, ABAGUNGA, ABADENGE, ABANYABYINSHI, ABANAMA, ABATURAGARA, ABENEGITORE, ABAKOBWA, ABAGANZU, ABAHINDIRO, ABAKUSI, ABINDEKWE, ABANYEMINA, ABAKARABYO, ABANYABIGUMA, ABARYINYONZA, ABANANA, ABASHARANGABO, AGACOCORI, ABENEFORONGO, ABENEBWIMBA, ABATARE, ABENEMUNYIGA, ....Urugero nk' ABAGUNGA bakomoka kuri MUGUNGA wa KIBOGO cya NDAHIRO CYAMATATARE, uretse ko hari nabandi BAGUNGA (cg Abenemugunga) nabo benewabo bo bakomoka kuri MUGUNGA wa NDODA ya NDAHIRO RUYANGE, uyu NDOBA na RUYANGE, nabo babaye abami b'u Rwanda. Iyo miryango hamwe n'inzu y'Abahindiro, abayihagarariye bagomba kwicara bakarebera hamwe uko umugogo w'umwami watabarizwa mu Rwanda, ndetse bagafatanyiriza hamwe na leta y'u Rwanda kureba niba iby'ubwami birangiye burundu cyangwa iyo miryango yose y'abanyiginya yareba niba hazabaho gusimbuzwa my buryo butagira icyo bihungabanya. Gusa reka nsabe Imana ikomeze ihe imigisha abanyarwanda aho bari hose. Amahoro!
Kanda hano umusubize

Samantha lindsay - 22/10/2016 saa 13:26

Umwami ni uwabanyarwanda icyo dusaba Leta nuko umwami wabanyarwanda yakorerwa imihango ikomeye nkumwami wa tailand hakabaho icyunamo cy'umwaka wose kandi ikazirikana ko ntabwami bubana na Republique umuryango uze utabaze umugogo nurangiza usubire USAntakibazo kuko wahunze Republica kandi urwanda ni Republiq kandi no kwimika umusimbura bizakorerwe mu Rwanda
Kanda hano umusubize

Jim - 22/10/2016 saa 12:15

Wowe Laurent urashyanuka cyane mubyabami jyumenya ibyiwanyu ibyo mubami ntaho uhuriye nabyo
Kanda hano umusubize

LAURENT - 22/10/2016 saa 14:12

JIM URI BESHYA,UBUSE UBAYE UMUHUNGU WA RUDAHIRWA CYANGWA WA KIGELI,TANGA IGITEKEREZO CYAWE,UBUSE UMWAMI KO ARUMUNYIGINYA, NJYE BYARWA NABANDE WOWE BAMENYA.GESA UBYIYO.UMUNTU ABYARWA NA SE NA NYINA BAFITE UBWOKO BUTANDUKANYE.
Kanda hano umusubize

LAURENT - 22/10/2016 saa 11:48

ABAGIZE UMURYANGO WUMWAMI,HARI ABANYIGINGA EN GENERAL,HARI NA EN PARTICULIER INZU YABABAYE ABAMI. LIGNAGE.ARI KO HARI NABANYIRARUME,NA BISHWA BABO ABEGA,ABAKONO NABANDI MUZI.NABA SE NA BIBIRU NA BANYARWA, LETA NTIBIRIMO,UBUSE WIGEZE WUMVA HARICYO RADIO NA TV BYURWANDA BIVUGA ABO BABIVUGA BABIVANAHE,ABO MURI AMERIKA SE HARICYO BAVUZE,ABA MWIRUKANYE MU RWANDA MURIKAMARAMPAKA SE BITEGUYE KUMUTABAZA(GUSHYINGURA), MBAZA NKUBAZE.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X