Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Isiraheli irahakana ko ntaruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

Bimaze iminsi bivugwa ko Leta ya Isiraheli yagize uruhare mu Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 yifashishije intwaro yagurishaga na leta yakoraga Jenoside mu Rwanda. Mu guhakana uruhare rwayo,Leta ya Isiraheli yashyize ahagaragara inyandiko zerekana ko nta ntwaro zayo zagurishijwe mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Izo nyandiko zivuga ko icyo gihugu cyahagaritse gucuruza intwaro mu Rwanda nyuma y’iminsi itandatu indege ya Perezida Habyarimana ihanuwe.

Mu 2014, abanyamategeko babiri Eitay Mack na Prof. Yair Auron, basabye urukiko rw’ikirenga rwa Isiraheli ko habaho iperereza ku kuba icyo gihugu cyaragurishije intwaro zakoreshejwe muri Jenoside.

JPEG - 83.9 kb
Isiraheli nyuma y’iminsi 6 yahagaritse ibyo kugurisha intwaro n’u Rwanda

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Umushinjacyaha Mukuru w’icyo gihugu yatangaje ko nyuma yo kubona Jenoside itangiye, Isiraheli yahise ihagarika kugurisha intwaro n’igisirikare cy’icyo gihe (FAR) nk’uko Haaretz ibitangaza.

Ubushinjacyaha bwa Isiraheli buvuga ko bugendeye ku nyandiko bwahawe na Minisiteri y’Ingabo, uwari uyoboye igisirikare icyo gihe, David Ivry, yategetse ko nta ntwaro zongera koherezwa mu Rwanda no mu Burundi ku ya 12 Mata 1994.

Icyo gihe haburaga ukwezi ngo Akanama k’Umutekano ka Loni gatange itegeko ryo guha akato igisirikare cy’u Rwanda ku ya 17 Gicurasi 1994.

Ushinzwe iperereza mu bushinjacyaha bwa Isiraheli, Rachek Matar yaguze ati “Ntawashidikanya ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ari icyaha gikomeye cyibasiye inyokomuntu.

Hari uwazanye ibimenyetso bishinja Isiraheli kubigiramo uruhare; byari bikwiye ko tubikoraho iperereza ariko inyandiko twakuye muri Minisiteri y’Ingabo zigaragaza ko nta ruhare na ruto rwaba uruziguye cyangwa urutaziguye Isiraheli n’abayobozi bayo bagize muri iyo Jenoside.”

Muri Mata, Urukiko rw’Ikirenga rwa Isiraheli rwatesheje agaciro ubusabe bw’uko hagaragazwa inyandiko z’intwaro icyo gihugu cyagurishije mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994.

Icyo gihe iyo minisiteri yavugaga ko gutanga inyandiko nk’izo “byagira ingaruka zikomeye ku mubano mpuzamahanga n’umutekano w’abaturage n’abayobozi ba Isiraheli.”

Abanyamategeko, Eitay Mack na Yair Auron bari batanze icyo kirego bagaragaje kutanyurwa ndetse bavuga ko bazajurira.

Gusa ubushinjacyaha buvuga ko inyandiko bwashyize ahagaragara muri iki cyumweru zikuraho urwikekwe urwo ari rwo rwose ku bashobora gushinja Isiraheli kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Karenzi - 16/06/2016 saa 12:36

@ZIRUGURU EPA, uvugishije ukuri kabisa. Muri Politics nta nshuti ihoraho ibaho kandi nta n'umwanzi uhoraho. Ikibabaje gusa ni inzirakaregane "Rubanda rugufi" zibigwamo.
Kanda hano umusubize

ZIRUGURU EPA - 15/06/2016 saa 16:57

Politics ni Politics nyine.Ubu se ntituli inshuti ya UK na USA?Nyamara ntabwo badutabaye muli Genocide kandi bali babishoboye.Na ISRAEL yakoranye cyane na Habyarimana.N'intwaro barazimuhaye.Politics ni mbi.Iyo bitaba Politics,hali benshi bataba bafite UMUGATI w'igihugu.Bali kuba bali muli Gereza.Ntabwo muzi Abategetsi bakomeye muli iki gihugu nyamara abantu benshi babashinje Genocide?Niba bitali Politics,ntabwo Paul Rwarakabije yali gutaha ngo babure kumufunga nyamara Kayumba ariwe mpunzi.Ntabwo Rucagu Boniface yari kuba aliwe NTORE NKURU y'u RWANDA (cyangwa ya 2 nyuma ya KP).Umuntu witwa John Arbuthnot muli 1733,yavuze ko Politics ali UBUHANGA BWO KUBESHYA.Utabeshye cyangwa ngo wice ntiwategeka.Niyo mpamvu mubona iyi si nta mahoro igira.Radio na Televiziyo z'igihugu buli gihe zirata abategetsi bariho.Nyamara abantu benshi baba bashonje,bakennye,ali abashomeri ariko bigahishwa.This world is mad.Mbona hali abajya bandika ko imana izakuraho ubutegetsi bw'abantu igashyiraho ubwayo.Kandi koko buli gihe turasenga ngo "Ubwami bwawe buze".Nibugire buze abe aribwo buyobora isi.Turabushaka cyane.Nibwo INJUSTICE izavaho.
Kanda hano umusubize

J.J. - 16/06/2016 saa 18:30

Ntucike intege nshuti, harabura gato. Ubutabera bw'inzirakarengane z'isi yose, guhera yaremwa, buraje. ARMAGEDDON is here! Reference: Ibyahishuwe 16: 14, 16 hamwe n' Ibyahishuwe 19: 11, 15. Nyamara ariko, muri aka gahe gato gasigaye, kujya ku ruhande rw'Imana Yehova na Yesu, cyangwa se kuhaguma, birashoboka, kandi biritezwe kuri buri wese. Ni "Ntirenganya". Reference: Ibyakozwenintumwa 10: 34 hanyuma na Zefaniya 2: 1 - 3.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X