Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Itabi rigiye kongererwa imisoro


Imisoro y’itabi ishobora kongera kwiyongera mu bihe bidatinze niba ibyifuzo by’impuguke mu buzima ziteraniye I Kigali mu Rwanda bishyizwe mu bikorwa nkuko bikwiye.

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu byifuzo by’inzobere mu buzima ziteraniye i Kigali mu Rwanda mu nama mpuzamahanga yateguwe n’ishami ry’umuryango w’abibubye rishinzwe ubuzima OMS cyagwa WHO.

Iyi nama igamije kongerera imbaraga umugambi wagutse wo kugabanya umubare w’abanywa itabi ku isi, hagendewe kurica intege bakaryongerera imisoro ndeste no kongera ibiciro byaryo ku masoko ngo abarinywa bacike intege.

Kuri uyu wa kabiri nibwo ibihugu by’afrika byahuriye I Kigali mu nama ya kabiri ibereye muri afrika mu mateka y’ishami ry’umuryango w’abibubye ryita ku buzima OMS, muri uyu mugambi wo kugabanya abanywa itabi.

Kongerera imisoro itabi byatumye abarinywa bagabanuka

Mu mwaka ushize nibwo gouverinoma y’u Rwanda iheruka kongeza imisoro ku itabi kuko ari nabwo ibiciro byaryo byiyongereye. Agapaki kamwe kavuye ku mafaranga 450 kagera ku mafaranga 900 mu gihe isegereti imwe yavuye ku mafaranga 25 rigera kuri 50 ndeste hari naho rigura 100.

Ibi ngo byatumye abanywi baryo bagabanuka nkuko byemezwa n’umwe mu bacuruzi baganiriye n’itangazamakuru , ucuruza itabi mu mujyi wa Kigali

Ibi bivugwa n’uyu mucuruzi w’isegereti kandi binemezwa na minisiteri y’imari n’igenamigambi mu Rwanda kuko imibare itagwa n’abakozi b’iyi minisiteri igaragaza ko amafaranga yaturukaga mu bucuruzi bw’itabi yashyirwaga mu ngingo y’imari ngo yagabanutse ku kigero cya 11% ku ijana mu mwaka ushize.

Ibi bivuze ko abarinywa bagabanutse ndeste n’ubucuruzi bwaryo bwacitse intege.
Mu nama iteraniye i Kigali y’ishami ry’umuryango w’abibubye ni imwe mu bikomeje gushishikariza leta z’ibihugu by’afrika gushyiraho ingamba zo kongerera imisoro y’itabi hagamijwe guca intege abarinywa.

Ku ruhande rwa leta y’u Rwanda ntabwo igihe cyo kongeza imisoro y’itabi kiramenyekana ngo ariko birashoboka bitazatinda nkuko bisobanurwa na Emmanuel Nkurunziza ushinzwe imisoro muri minisiteri y’imari n’igenamigambi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

GATASHYA Daniel - 24/08/2016 saa 10:26

Reka nunganire KAMASA.Imana koko yanga abantu b'indyadya (Hypocrits).Burya n'amadini menshi ni indyadya nubwo biyita abakozi b'imana.Reka ntange urugero rwiza:Nyakwigendera Rwigara Assinapol wali Umudivantist,yacuruzaga itabi n'inzoga.Ariko kubera ko yatangaga ICYACUMI gitubutse,pastors niwe bicazaga imbere mu rusengero.Nibyo koko Abaroma 16:18 havuga ukuri:Ngo si abakozi b'imana,ahubwo ni abakozi b'inda zabo.Ubundi iyo dusengana n'umuntu wiyita ko ali umukristu,ariko agakora ibintu bibi kandi akanga kwihana,Bible isaba ko tutongera gusangira n'uwo muntu,ndetse ko tugomba kumuca mu idini ryanyu.Byisomere muli 1 Abakorinto 5:11-13.Ni itegeko ry'imana.Abantu bonyine babyubahiriza nabonye ni Abahamya ba Yehova.Naho abandi ntacyo bibabwiye.Ndetse basezeranya n'abakobwa batwite. Nibyo koko imana ni inyembabazi.Ariko iyo wanga KWIHANA,ntabwo igukunda.Amadini yishushanya,imana iyita BABULONI IKOMEYE.
Kanda hano umusubize

KAMASA Gedeon - 24/08/2016 saa 09:07

Nanyweye itabi imyaka 26 yose.Ariko nize Bible nsanga imana idusaba kutanduza imibiri yacu,ndeka itabi.Soma 2 Abakorinto 7:1.Ni muli urwo rwego abantu bose bitwa ko bakunda imana bakwiliye kureka itabi kuko baba bangiza imibiri imana yaduhaye.Ni nayo mpamvu buli gihe dusaba abantu kwiga Bible neza,aho kuyitunga mu nzu cyangwa muli office utazi ibirimo,ikaba nk'umutako.Mwibuke ko ku ipaki y'itabi handitseho ko "Itabi ryica",kandi ko "Itabi ali uburozi".Urumva ko bijyanye nibyo Bible ivuga.Erega ntabwo bihagije kuvuga ngo "ndi umukristu" cyangwa ngo "ndi umurokore".Tugomba kwiga Bible neza,kugirango dukore ibyo imana ikunda kandi idusaba.Millions nyinshi cyane z'abantu ziyita abakristu cyangwa abaslamu,nyamara bagakora ibyo imana yanga.Barangana,bakicana mu ntambara nyinshi zibera muli iyi si ndetse bagacura cyangwa bakagura ibitwaro byo kwica abantu benshi imana yiremeye, ,bagacurana,bagasambana,bakanywa itabi,etc... Ndarangiza ngaya ibihugu byose byamagana ITABI nyamara bigashyigikira amasosiyete akora itabi,bishakira imisoro.Kuki se batayafunga kandi babishoboye???Ibyo nabyo ni uburyarya kandi imana yanga abantu bose b'indyadya (Hypocrits).Tujye tugerageza gukora ibyo imana idusaba.Nibyo koko nta ntungane ibaho (Umubwiriza 7:20).Ariko imana ikunda abagerageza kuyubaha.Naho abakora ibyo yanga kandi badashaka guhinduka,izabica ku munsi wa nyuma uli hafi.Soma Yeremiya 25:33 na Imigani 2:21,22.Wikishinga abanyamadini bakubwira ngo humura imana ntiyica.Baba banga kugutera ubwoba ngo utabima icyacumi.Soma Abaroma 16:18.Imana idusaba gukora umurimo wayo ku buntu,ahubwo tugakora tukitunga.Bisome muli Matayo 10:8 na Ibyakozwe 20:33.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X