Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 8 Nyakanga 2016

None kuwa Gatanu, tariki ya 8 Nyakanga 2016, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniyemuri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko,
yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

Yemereye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ba Ofisiye 146 bo mu Ngabo z’u Rwanda.

Yasezereye mu kazi ba Ofisiye 5 bo mu Ngabo z’u Rwanda kubera impamvu z’uburwayi.

1.Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 24 Kamena
2016.

2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho uko ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa n’amazi yo kuhira
inka cyatewe n’ibura ry’imvura mu Turere tumwe na tumwe tw’Intara y’Iburasizuba
giteye, ibyakozwe n’ibirimo gukorwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’abandi
bafatanyabikorwa kugira ngo bagoboke abaturage bababonera ibiribwa n’ibirimo
gukorwa kugira ngo inka zibone amazi, isaba Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’izindi
Nzego bafatanya gushaka ibisubizo byo gukemura ibyo bibazo mu buryo burambye,
barushaho kunoza igenamigambi, guhuza ibikorwa no guhanahana amakuru.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:

Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Inguzanyo N°5796-RW yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, kuwa 17 Kamena 2016, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA),yerekeranye n’inguzanyo ingana na Miliyoni Cumi Nenye n’Ibihumbi Magana Atanu z’Amadetesi (14.500.000DTS) agenewe umushinga wo gushyiraho Ibigo by’Amashuri Makuru by’Indashyikirwa muri Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo- ACE II; Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko n°73/2013 ryo kuwa
11/09/2013 rigena ububasha, inshingano, imiterere n’imikorere by’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

Iteka rya Minisitiri ryemerera kujya mu Kiruhuko cy’Izabukuru ba Su-Ofisiye Bakuru
225 bo mu Ngabo z’u Rwanda;

Iteka rya Minisitiri risezerera ba Su-Ofisiye n’Abasirikare Bato 46 bo mu Ngabo z’u
Rwanda kubera impamvu z’uburwayi;

Iteka rya Minisitiri ryemeza irangira ry’Amasezerano kuri ba Su-Ofisiye n’Abasirikare
Bato 353 bo mu Ngabo z’u Rwanda.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Bwana Guy NESTOR ITOUA wa Repubulika ya
Congo ahagararira Igihugu cye mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi, ufite icyicaro i Kigali.

6. Mu bindi:

a. Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko umunsi
ngarukamwaka wagenewe abasora uzizihizwa ku nshuro ya 14, ku itariki ya 22 Kanama 2016 i Kigali, ku nsanganyamatsiko igira iti, “Kwibwiriza gusora, inkingi yo
kwigira.” Uwo munsi uzabanzirizwa n’ukwezi kwagenewe abasora kuzatangizwa na
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi ku itariki ya 22 Nyakanga 2016, mu Karere ka Huye.

b. Minisitiri wa Siporo n’Umuco yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:
Ku itariki ya 16 Nyakanga 2016 mu Rwanda hazabera umukino w’amaguru wa gicuti uzahuza Ikipe y’Igihugu y’Abagore yo mu Rwanda n’iyo muri Tanzaniya. Kuri iyo tariki kandi u Rwanda ruzashyira umukono ku Masezerano y’Ubufatanye na Komite Olimpiki yihariye hagamijwe kureba uburyo abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe bajya bitabira amarushanwa mpuzamahanga.

Kuva tariki ya 22 kugeza ku ya 31 Nyakanga 2016, u Rwanda ruzakira amarushanwa
Nyafurika ya Basketball mu rwego rw’urubyiruko rw’ingimbi rutarengeje imyaka
18.

Imikino ya Olympique na Paralympique izakinirwa i Rio de Janeiro, muri Brazil
kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 21 Kanama no kuva kuya 7 kugeza ku ya 18 Nzeri
2016. U Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi 16 baturutse mu mikino itandukanye.

c. Minisitiri w’Umutungo Kamere yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya
26 kugeza ku ya 27 Nyakanga 2016, u Rwanda ruzakira Inama Mpuzamahanga iziga
ku kubungabunga amashyamba ku Isi/Regional Bonn Challenge Summit.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Stella Ford MUGABO Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisiti

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

fiston - 9/07/2016 saa 10:47

Iryavuzwe riratashye IMF kugirango ikomeze kuguha amafranga yayo ugomba kwifunga umukanda ukagabanya abasirikare,abakozi mu bigo bya Leta.
Kanda hano umusubize

aime - 9/07/2016 saa 15:36

Nta gukuba cyacitse gysezerera ingabo kandi ndizera ko nawe ubivuga uzi neza ko atari ubwa mbere gusezerera ingabo. Ntimugashake kubona ibintu byose muri negative.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X