Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Itsinda rya 1 ry’abapolisi b’u Rwanda ryari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo ryasesekaye mu Rwanda

Itsinda rya mbere ry’abapolisi 120 bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Ugushyingo 2016 batashye mu Rwanda bavuye muri Sudani y’epfo

Mu gihe cya saa sita n’igice z’amanywa, nibwo basesekaye ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali, basimbuwe na bagenzi babo bahagurutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

JPEG - 48.6 kb
Abapolisi ba mbere 120 bakirwa n’abayobozi bakuru ba polisi

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege ko bafite inshingano y’ibanze yo kurinda inkambi z’impunzi.

Yagize ati “Abapolisi bakiriye ndetse nabagiye intego yabo ari ukurinda inkambi z’impunzi no guherekeza abakozi ba Loni bakorera muri Sudani y’Epfo.”

ACP Badege yavuze ko abatahutse bashimiwe kubwo kwesa umuhigo no guhesha ishema igihugu anasaba ko abagiye kurangwa n’ikinyabupfura, gukora akazi kabo kinyamwuga, bakagaragaza indangagaciro za Kinyarwanda n’iziranga polisi y’u Rwanda.

Yanabasabye kubahiriza imikorere y’akazi mpuzamahanga bagiyemo no kubana neza n’abo bazasangayo.

JPEG - 46.4 kb
bagisesekara ku kibuga cy’indege cya Kanombe

Muri rusange u Rwanda rufite abapolisi 1000 bari mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye ku Isi birimo na Sudani y’Epfo, uretse iri tsinda ry’abapolisi 120 hari irindi rizakirwa ku wa kabiri ry’abandi 120 bose hamwe bakaba 240.

Irindi tsinda rizoherezwa muri Sudani y’Epfo mu mpera z’Ukuboza rizaba rigizwe n’abapolisi 160.

Sudani y’Epfo iracyahura n’ingaruka zaturutse ku mvururu za politiki hagati ya Perezida Salva Kiir na Riek Machar wahoze ari Visi-Perezida we.
Muri Nyakanga imirwano yavutse hagati y’abasirikare babo bombi yaguyemo ababarirwa muri 270.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ishimwe joselyne - 6/11/2016 saa 13:18

Abapolisi b'u Rwanda turabashima Kubo baritwaye neza ibendera ry'igihugu rirazamuka gukora kinyamwuga gushyira imbere icyabajyanye bijyana no gukora cyane bareba kure. Nibyo by a byabaranze turabizi turabashima rero kuba baritwaye neza muri iki gihe kingana gutya umwaka wose. http://imirasire.com/amakuru-yose/hirya-no-hino/mu-rwanda/article/itsinda-rya-1-ry-abapolisi-b-u-rwanda-ryari-mu-butumwa-bw-amahoro-muri-sudani-y-epfo-ryasesekaye-mu-rwanda
Kanda hano umusubize

ishimwe joselyne - 6/11/2016 saa 13:17

Abapolisi b'u Rwanda turabashima Kubo baritwaye neza ibendera ry'igihugu rirazamuka gukora kinyamwuga gushyira imbere icyabajyanye bijyana no gukora cyane bareba kure. Nibyo by a byabaranze turabizi turabashima rero kuba baritwaye neza muri iki gihe kingana
Kanda hano umusubize

ishimwe joselyne - 6/11/2016 saa 13:16

Abapolisi b'u Rwanda turabashima Kubo baritwaye neza ibendera ry'igihugu rirazamuka gukora kinyamwuga gushyira imbere icyabajyanye bijyana no gukora cyane bareba kure. Nibyo by a byabaranze turabizi turabashima rero kuba baritwaye neza muri iki gihe kingana gutya umwaka wose. http://imirasire.com/amakuru-yose/hirya-no-hino/mu-rwanda/article/itsinda-rya-1-ry-abapolisi-b-u-rwanda-ryari-mu-butumwa-bw-amahoro-muri-sudani-y-epfo-ryasesekaye-mu-rwanda
Kanda hano umusubize

ishimwe joselyne - 6/11/2016 saa 13:15

Abapolisi b'u Rwanda turabashima Kubo baritwaye neza ibendera ry'igihugu rirazamuka gukora kinyamwuga gushyira imbere icyabajyanye bijyana no gukora cyane bareba kure. Nibyo by a byabaranze turabizi turabashima rero kuba baritwaye neza muri iki gihe kingana gutya umwaka wose
Kanda hano umusubize

Papiyasi - 6/11/2016 saa 01:35

Babungabunga amahoro kwisi? Mujye mureka gukabya..iyo muvuga muri Africa byari kubatwariki?
Kanda hano umusubize

mbarubukeye cyprien - 4/11/2016 saa 20:20

ngeweho nkumunyarwanda ukunda Igihugu cyange nshimishijwe nicyo gikorwa peresida wacu akomereze ago uko ariwe tubikesha murakoze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X