Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Kamonyi : Irondo ryishe umuturage wo mu karere ka Muhanga

Mu ijoro ryacyeye mu murenge wa Nyarubaka ho mu karere ka kamonyi mu kagali ka Gitare ,mu mudugudu wa Rwigerero hiciwe umugabo wavutse mu mwaka 1972 akaba yari ingaragu akaba yakubiswe n’irondo rimusiga ari intere kugeza ubwo ashizemo umwuka rimufatiye ku nzu yiba.

Uyu musore witwa Habarurema Emmanuel bakunze kwita Rwagwa akaba ari mwene Munyakayanza na Karushara Anne Marie akaba yiciwe mu murenge wa nyarubaka.
Yafashwe n’irondo arimo kwiba imishoro hejuru y’inzu ya Zirikana Eugene yubakaga, riramukubita rimugira intere ririgendera ,bucyeye nyirinzu asubiye ku nzu asanga uyu musore yapfuye.

Mu kiganiro ikinyamakuru imirasire.com cyagiranye n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shyogwe Habinshuti vedaste yemeje ko uyu musore ari uwo mu murenge ayobora wapfuye akongeraho ko bamuzi nk’umuntu wahoraga avugwaho kuzengereza abaturage abiba ibintu byabo.

Twagerageje no kuvugisha umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge uyu musore wapfiriyemo Epimack Munyakazi yemeza ko uyu musore yishwe akubiswe n’irondo akongeraho ko aba baraye irondo bamaze gutabwa muri yombi ndetse na nyiri inzu bivugwako yararimo kwibaho ibiti by’imishoro atabwa muri yombi bakaba bari mu maboko ya polisi ya Kamonyi.

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru uyu murambo w’uyu musore wari utaravanwa aho uyu musore yiciwe hakaba hari hagitegerejwe ko ubuyobozi bw’umurenge wa Nyarubaka ko bugeza uyu murambo wuyu musore mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kabgayi.

AKIMANA Jean de Dieu

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ISIBOYINTORE - 23/10/2016 saa 17:23

Oya, ubundi Ibisambo, Abarozi abo bose bakwiye kwicwa nta kabuza kuko ibyo bakora byose ni ubugome kandi yagutanze araguhitana
Kanda hano umusubize

Thiago KURUTUBA - 23/10/2016 saa 17:22

Ahubwo se iyo batamwica, we ugira ngo yabatanze kubabona ntiyabica. Ntimuzi ibisambo ahari, ariko uzi kuba waravunitse ushaka gutera imbere Umusenzi akaza akabyiba sha!
Kanda hano umusubize

MBORO Kante - 23/10/2016 saa 17:19

Abo banyerondo mubohereze inaha mu Burasirazuba, batwicire Abarozi batuzengereje kabisa!
Kanda hano umusubize

kellia - 23/10/2016 saa 17:13

Unvabakwibyibi ntuntibakwibyubuzima å unjyumemyako iyisinta cyotwa yizamyemo ntanicyo tunzayikuramo uzi icyahacyo kumena amaraso imbere yimana icyutimya kocyiku baho ntukacyifu rinzemu njyeziwawe ubwo wowewi fuzagupha ra ❓
Kanda hano umusubize

kwizera - 23/10/2016 saa 14:35

Niba arigisambo koko, bikaba bizwi aho yaguye naho akomoka, ndumva iryo rondo ryarekurwa ntamananiza.
Kanda hano umusubize

- 22/10/2016 saa 11:52

Ahubwo. Babaduhe wenda ntagisambo cyakongera gucukura, gukoresha imfunguzo zincurano, kubuza abantu gusinzira,........
Kanda hano umusubize

- 22/10/2016 saa 11:48

Yarakwiye gupfa, abo banyerondo ahubwo babongeze umushahara bakora irondo ryumwuga rwose, turambiwe ibisa nabandi babigireho.
Kanda hano umusubize

kellia - 23/10/2016 saa 16:53

Urinte rahamwe uranga tsirwa ubwose barikumwica cya ngw barikumu shyikiriza ubuyobozi arikuzi kwaka umpuntu ubunzima utamu haye ntani unjye utimyi mana
Kanda hano umusubize

Maric - 24/10/2016 saa 19:40

Wowe Turi Kuwe Rwose Utashobora Karema Umuntu Ntukwiye Nokumwambura Ubuzima
Kanda hano umusubize

Maric - 24/10/2016 saa 19:36

Urambabaje Cyane Ngo yarakwiye Gupfa Ntasoni Yenda Yaraburaye Ashaka Amaramuko Barikumuha Ibindi bihano
Kanda hano umusubize

Von Eichmann klaus - 25/10/2016 saa 08:23

Wowe se ushyigikira abazifuza gutungwa nutwabandi kuki badakora se njyewe wandika ibi nagizweho ingaruka nibisambo byancucuye nkaba nariyemeje ko icyo nzafatira iwenjye nzahita nkiGUILLOTINA ni machine de guillotine namaze kuyubaka nimva yacyo narayicukuye mumbuga nzahita ndenzaho beto gusa nzashira agahinda mbona umutwe wigisambo kizinjira iwanjye uri hasi niba ushyigikiye ibisambo abe ariwowe uzabanza
Kanda hano umusubize

kabatesi - 22/10/2016 saa 11:03

birababaje ahobacunga umutekano akaba aribo bica abobarinze ahokumwica iyobamushikiriza abashijwe umutekano akaba aribo bamwihanira aho kumwica polince ibereyeho iki kuhana abanyabyaha babahane
Kanda hano umusubize

PASCAL - 22/10/2016 saa 10:03

ooooooooo birababaje !!!!!!
Kanda hano umusubize

Mbegeti - 22/10/2016 saa 09:00

U Rwanda ntakindi kivayo buri munsi atari abantu bapfuye..Imana itabare u Rwanda nahubundi abanyarwanda barashize kandi ngo dufite umutekano da.
Kanda hano umusubize

Ngendahimana J.M.V - 22/10/2016 saa 11:21

Umv Mbengeti U Rwanda Rufite Amahoro pe. Niba Yararikwiba Agafatwa Agomba Guhanwa Kuko Aho U Rwanda Rungeze Buriwese Agomaa Gukura Amaboko Mumifuka Aga Kora Kumvako Tuzakinzwa Nibyabaodi Tukabyikuramo.
Kanda hano umusubize

Ruto - 23/10/2016 saa 21:15

Yarahanwe se cyangwa yarishwe...Ese muracyari mumashyamba ntabwo muramenya komuri muri leta?
Kanda hano umusubize

Jm - 21/10/2016 saa 23:57

Abanyerondo hafi ya hose bagira nabi rwose kdi iyo bakuzi nibwo bakwigirizaho nkana!! Irondo akenshi rirarwa n'ibirara nanjye baherutse kuntangira banyiyenzaho ngo barara baturariye turyamye nimbahe akantu bandekure cg bandarane kdi ndi mu ntera ya 300m uvuye iwanjye! Kdi bose bari banzi neza ko mpatuye,ntiwabasobanurira bahita bakubwira ngo icara kuko nta kosa uba wishinja wakwanga bikaba ibindi.Bajye bahugurwa mbere yo gukora irondo.
Kanda hano umusubize

Jm - 21/10/2016 saa 23:57

Abanyerondo hafi ya hose bagira nabi rwose kdi iyo bakuzi nibwo bakwigirizaho nkana!! Irondo akenshi rirarwa n'ibirara nanjye baherutse kuntangira banyiyenzaho ngo barara baturariye turyamye nimbahe akantu bandekure cg bandarane kdi ndi mu ntera ya 300m uvuye iwanjye! Kdi bose bari banzi neza ko mpatuye,ntiwabasobanurira bahita bakubwira ngo icara kuko nta kosa uba wishinja wakwanga bikaba ibindi.Bajye bahugurwa mbere yo gukora irondo.
Kanda hano umusubize

Jm - 21/10/2016 saa 23:56

Abanyerondo hafi ya hose bagira nabi rwose kdi iyo bakuzi nibwo bakwigirizaho nkana!! Irondo akenshi rirarwa n'ibirara nanjye baherutse kuntangira banyiyenzaho ngo barara baturariye turyamye nimbahe akantu bandekure cg bandarane kdi ndi mu ntera ya 300m uvuye iwanjye! Kdi bose bari banzi neza ko mpatuye,ntiwabasobanurira bahita bakubwira ngo icara kuko nta kosa uba wishinja wakwanga bikaba ibindi.Bajye bahugurwa mbere yo gukora irondo.
Kanda hano umusubize

- 21/10/2016 saa 16:35

Birababaje pe aho umuzira ibiti
Kanda hano umusubize

Ntigurirwa Samuel - 21/10/2016 saa 19:58

Birababaje Kumva Bakora Irondo Bacunga Umutekano Wabantu Barangiza Bakicana Bahanwe Namategeko
Kanda hano umusubize

Samantha lindsay - 22/10/2016 saa 09:34

Musobanukiwe nuwo wapfuye???!!igisambo nigisambo kukireka byose kandi kiyemeje kubuza umutekano abandi bimaze iki?? irondo ryaba rikorerwa iki??hashyirweho itegeko koko igisambo kige kicwa nkibugande umuntu ubuza abandi wese uumutuzo ntakwiye kwihanganirwa ubu mu rwanda tumeze nkigihugu cyatewe abasirikare ntibiryamira kukovmunshingana harimo kukirinda iryo rondo ryakoze icyo rikwiye njye wandika ibi baranyimuye TV frate intebe matora imyenda ibyombo muri make narimuwe izuba riva byukuri narahungabanye kuburyo numva ntakintu nzongera kugura numva umutungo nzajya mbana nawe munzu ari uburoso bwamenya ibase ijerekani umusambi gusa kuko nasanze arukugurira bene Ngango Leta ishyireho itegeko ko uwiciwe mucyuho ntawukwiye kumubazwa nkanasabira iryo rondo guhita rirekurwa vuba
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X