Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Kamonyi: Itasi y’icyayi yatumye abakozi b’akarere barwana umwe arakomereka ajyanwa ku bitaro

Abakozi babiri b’akarere ka Kamonyi barwanye umwe acyurira undi ko yitabira akazi akerewe nabwo yakageramo akihatira ibyayi akirengagiza akazi. Byatumye uwacyuriwe abatura agrafeuse ayikubita mugenzi amumena umutwe na lunette yari yambaye.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki 16 Nzeri 2016 mu masaha y’igicamunsi, ubwo aba bakozi babiri b’akarere ka Kamonyi mu ntara y’Amajyepfo barwaniye mu kazi nyuma yo gutongana biturutse ku makimbirane yabaye hagati yabo mu kazi.

Iyi mirwano yatumye umwe muri aba bakozi anakomereka mu isura ajyanwa kwa muganga ndetse n’indorerwamo z’amaso (lunettes) zirameneka.

Umwe mu bakozi b’akarere utashatse kwivuga amazina yabwiye Imirasire.com abarwanye ari Nyiransengiyumva Adeline umukozi ushinzwe ubujyanama mu by’amategeko na notariya ndetse na Umutoni Francine n’umukozi ushinzwe ibikoresho by’aka karere.

Aba bagore barwanye nyuma y’uko ushinzwe ubujyanama mu mategeko na notariya yacunaguzwaga n’uwo mugenzi we, amubwira ko akerererwa mu kazi n’aho ahagereye agahugira mu kwinywera ibyayi. Ibi kandi byabereye mu ruhame rw’abandi bakozi b’akarere.

Aba bagore babiri, umwe yitwa Umutoni Francine undi akitwa Nyiransengiyumva Adeline. Nyuma yo gutongana no gutukana, Umutoni Francine yafashe igikoresho giteranya impapuro (Agrafeuse) agikubita Nyiransengimana Adeline aramukomeretsa n’indorerwamo z’amaso arazimena.

Uyu wakomerekejwe yahise ajyanwa ku bitaro bya Remera Rukoma biherereye muri aka karere ka Kamonyi.

Udahemuka Aimable Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi yabwiye abanyamakuru yahamije ko aba bakozi koko barwanye bitewe n’amakimbirane bagiranye, ariko arimo kuvugana n’inzego za Polisi kuri iki kibazo, andi makuru arambuye akaza kuzayageza ku itangazamakuru mu minsi iri imbere.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mbandiyimfura - 19/09/2016 saa 20:09

umurengo uryana nk'inzara.Ikizatangaza nuko harigihe wasanga batazaryozwa ayo Mahano bakoze
Kanda hano umusubize

- 19/09/2016 saa 10:43

Abo Bagore Bahawe Akazi Katarakabo
Kanda hano umusubize

- 18/09/2016 saa 14:52

erega ntakabura imvano iyo nyarikecuru izage muri passion ireke abakiri bato bakore abantu bakuze nibo bagira amatiku mukazi baba bashaka ibyubahiro wa girango bari mungo zabo
Kanda hano umusubize

- 18/09/2016 saa 14:51

erega ntakabura imvano iyo nyarikecuru izage muri passion ireke abakiri bato bakore abantu bakuze nibo bagira amatiku mukazi baba bashaka ibyubahiro wa girango bari mungo zabo
Kanda hano umusubize

Teles - 18/09/2016 saa 08:06

Bari bahaze, ntawaba yicira isazi mu jisho ngo akome.
Kanda hano umusubize

And u - 17/09/2016 saa 21:22

Ndumva batanze urugero rwiza pee!!! Baba bahaze imisti yabaturage sha.gusa niba uwo adashinzwe abakozi niwe uri mumakosa.nuburinganire nabagore bize basigaye barwanira mubiro pee!!
Kanda hano umusubize

damos - 17/09/2016 saa 20:43

ariko nkabo koko babahaye isinde bakajya guhinga
Kanda hano umusubize

Migambi - 17/09/2016 saa 18:37

Dukeneye umucunguzi ngo aze azahure iki gihugu.
Kanda hano umusubize

Gahungu Kayezu - 17/09/2016 saa 08:28

Ubwo mungo zabo byifashe gute? ubwo abagabo babo iyo bincaye mubandi baraboroga kubera agahinda
Kanda hano umusubize

isi - 17/09/2016 saa 02:24

Ngaho uwo se yari animatrice wakarere kuburyo ashinzwe imyitwarire yabakobwa mukazi? Nonese icyayi sicyo baba bakizaniye ngo bafateho? Bapfuye ibindi bacukumbure wa. Aimamble ndumva afite akazi ayo masandi y' abagore ubundi wavuga akumva? Namwe ngo imihigo abayesa bari mubujajwa!!!! Nibagahe abakabuze....
Kanda hano umusubize

Ben - 17/09/2016 saa 14:34

reka gutukana, isandi ni woe
Kanda hano umusubize

- 18/09/2016 saa 17:18

Nuwamuteye itasi ntacyo yamurushije umujinya nkuriya ntuba mubantu benshi bakorana baganira .bamwibandeho abihanirwe by intangarugero
Kanda hano umusubize

karangwa - 17/09/2016 saa 00:28

usibye naho no muri kicukiro bizaba aho birirwa batonesha abakozi bamwe kandi barabiciye abandi bakabijundika niyo bskorakajana ngo ntibakora. aho usanga bateranya inteko bagasaba umukozi ngo yegure kungufu kubera iterabwoba cg menace cg ravage du serveau bagafungirana umuntu ngo yegure ngewe izo ncuro nzumvise gatatu . yewe ho bazicana ahubwo batabare naho inzego nizidahaguruka bamwe baraba ivyihebe muri kicukiro m a ndeba.ahubona na mayor ajya muri ayo mangambure yewe yakadusubirije akarere inyuma ngo arashigikira ibisambo cg wasanga inzu zubakwa mukajagari mumurenge wa gahanga icyo gisambo barengera kibagemurira amaturo doreko kigemurira kaboyi akagishyigikira
Kanda hano umusubize

- 17/09/2016 saa 16:07

muvandimwe iby'akajagari k'i gahanga byo ni agahoma munwa ntabuyobozi bubayo ahari ??? ruswaaa !!!!
Kanda hano umusubize

karangwa - 17/09/2016 saa 00:27

usibye naho no muri kicukiro bizaba aho birirwa batonesha abakozi bamwe kandi barabiciye abandi bakabijundika niyo bskorakajana ngo ntibakora. aho usanga bateranya inteko bagasaba umukozi ngo yegure kungufu kubera iterabwoba cg menace cg ravage du serveau bagafungirana umuntu ngo yegure ngewe izo ncuro nzumvise gatatu . yewe ho bazicana ahubwo batabare naho inzego nizidahaguruka bamwe baraba ivyihebe muri kicukiro m a ndeba.ahubona na mayor ajya muri ayo mangambure yewe yakadusubirije akarere inyuma ngo arashigikira ibisambo cg wasanga inzu zubakwa mukajagari mumurenge wa gahanga icyo gisambo barengera kibagemurira amaturo doreko kigemurira kaboyi akagishyigikira
Kanda hano umusubize

uwintabera - 16/09/2016 saa 23:14

Ariko rero ndabona muvuga Francine gusa ko ariwe warwanye kucyi mutavuga ko uriya Mucyecuru ariwe wabanje kumukubita urushyi undi yicaye atabasha no guhaguruka kubera ko atwite?ntimukabogame kariya gacyecuru kari karamuzengereje gahora kamucyurira Francine hano kukarere twese turamuzi ntago yapfa kumutera Agrapheuse ntacyo bapfuye.Ahubwo yamukubise gahoro iyo amutera intebe cg ameza.
Kanda hano umusubize

- 16/09/2016 saa 22:36

hhhhhh indaziba nyinshi
Kanda hano umusubize

Gumisiriza - 16/09/2016 saa 22:07

Bapfuye incyuro ntibapfuye itasi y'icyayi.
Kanda hano umusubize

JUVENTUS - 16/09/2016 saa 21:24

Ese buriya biga ni cyiriya kinyabupfura batojwe? ahhaa isi irikoreye! koko!
Kanda hano umusubize

- 16/09/2016 saa 20:59

niyo mpamvu kwesa imihigo bibabera agatereranzamba.
Kanda hano umusubize

agatasi - 16/09/2016 saa 19:49

Ese koko bapfuye agatasi kicyayi cg nincyuro!
Kanda hano umusubize

Jacqueline - 16/09/2016 saa 18:16

birababaje;abakozi b'akarere koko byongeye ababyeyi!!! barabona isura bambitse akarere kacu?babahane serieusement ntabwo babereye kuba mu karere.birababaje I am angry of them.
Kanda hano umusubize

eric - 16/09/2016 saa 18:12

Birababaje kuba abayozi ku rwego nk'urwo barwanira Mu kazi ,Gusa njye ndumva bafite ibindi bapfa atari itasi y'icyayi nk 'uko umutwe w'inkuru uvuga .
Kanda hano umusubize

- 17/09/2016 saa 06:09

ibyobyo kwesa imihigo biragoye,niba gukora ukonguko
Kanda hano umusubize

didas - 16/09/2016 saa 17:44

hhhhh nubwo bibabaje ariko biranasekeje . ngo agara kukazi akerewe agahiita ajya no kwinywera ibyayi . yamukurugutuye kabisa
Kanda hano umusubize

haki - 17/09/2016 saa 14:06

Ariko uwo mugore buliya ali mukuri, nonese ko aba yakerewe anywa icyiwe, aba atahaze? Ubundi ibi byo kunywa ibyayi mukazi byaje bite? Umukozi agata umukiliya kuli guichet ngo igiye kunywa ibyayi saa 11h00? Muzansobanurire uwo muco wokuryagagura nk'abana uko wahawe umugisha.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X