Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Kamonyi : Urubura rudasanzwe rwangije imyaka mu murima (Amwe mu mafoto)

Ku mugoroba w’ejo tariki ya mbere Ugushyingo 2016,mu karere ka Kamonyi haguye imvura idasanzwe yarimo urubura. Iyi mvura ikaba yangije imyaka yari ihinze ku butaka bwa Hegitari zisaga 100.

Imyaka yangiritse yiganjemo urutoki, kawa, ibigori n’ibishyimbo.

JPEG - 66 kb
Uru rubura rwangije ibihingwa byinshi biri mu mirima

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Kayumbu Kubwimana Jean de Dieu, avuga ko iyo mvura yatangiye kugwa ahagana mu ma saa saba z’amanywa.

Yageze aho ibijojoba by’imvura birakama hasigara hagwa urubura gusa rwibasiye imidugudu ya Murambi na Kaje n’igice cy’umudugudu wa Kangezi mu kagari ka Mayange.

Uretse imyaka yangiritse cyane, nta kindi kintu cyangijwe n’imvura.

Dore amwe mu mafoto yaranze uru rubura.

Uru rubura rwangije ibihingwa byinshi biri mu mirima

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ida Bmc - 3/11/2016 saa 17:57

Ntibyoroshye, wa mugani wa Gashamura na Rwasubutare, murindire nta karaba. HATAKA NYIR'UBUKOZWEMO, IYO BATERURANYE N'AKEBO ARANUMA. Muravuga umuyaga utaragurukana ibisigaye dore ko nta kizaba kiwutangira! Izuba ritaraza ngo ritwike ibizarokoka! Ahubwo ubutayu buradusatiriye mu rw'imisozi 1000. Abanyarwanda twaryohewe no kubaka, abimuwe mu manegeka bimukira mu byaro kubaka, twirengagije ko amashyamba ariyo yari afashe ubutaka akayungurura n'umwuka duhumeka. Reka turusome nitwe twarwishigishiye! Birababaje.
Kanda hano umusubize

muzehe - 2/11/2016 saa 22:24

Abo imvura yangirije mwihangane ubu birasaba ko bahabwa inkunga kugira ngo bashobore kubaho
Kanda hano umusubize

jean de dieu - 2/11/2016 saa 19:39

mwizere imana
Kanda hano umusubize

jesus - 2/11/2016 saa 19:13

nimukomese mwubake igihugu cyose ngo niterambere mwirirwa mwangiza amashyamba ako nagatonyanga mu nyanha hazaza ni zuba ryinshi noneho
Kanda hano umusubize

hi - 2/11/2016 saa 19:11

erega rwasubutare abivuze neza. ibidukikije biraducika pee. mu rwanda hose habaye inyubako ntaho guhinga. nta terambere ritagira aho uhinga.
Kanda hano umusubize

Kashaza Gashamura - 2/11/2016 saa 18:31

Ubu se noneho winter tuzayihungira he ko mbona n'iwacu habaye I Bulayi! Ukuntu igihugu cyacu kihuta mw'iterambere,Imana yaribeshye ibonye Kigali igira ngo ni New York ihita isuka urubura.
Kanda hano umusubize

uwimana jean - 2/11/2016 saa 15:49

abagirijwe nurubura bihangane
Kanda hano umusubize

PETER - 2/11/2016 saa 20:14

ABOBANTU BANGIRIJWE NURUBURA BIHANGANE NUKURI IMANA IRABABONA.
Kanda hano umusubize

Rwasubutare - 2/11/2016 saa 14:59

ihindagurika ry'ibihe (climate change)biterwa no kwangiza ibidukikije (environmental damage) nibyo bitera ibi. ntakaraba mube muretse gato mwirebere. wabonye he bubaka igihugu cyose?
Kanda hano umusubize

JADO - 2/11/2016 saa 17:29

NIBIHANGANE
Kanda hano umusubize

mzee - 2/11/2016 saa 14:10

ni muhumure mw'ijuru harim'IMANA kdi n'ubutar'ubu bwarakeye tusonge mbere tuuu
Kanda hano umusubize

Myasiro - 2/11/2016 saa 13:06

Abo imvura yanirije bihangane
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X