Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Kampala- Perezida Kagame yitabiriye inama ya EAC

Kuri uyu wa mbere Perezida wa republika Paul Kagame yitabiriye inama y’akarere ka Afurika y’i burasirazuba yaganirirwagamo ibijyanye no kurwanya iterabwoba. Ni inama kandi yarimo na minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, uri mu ruzinduko muri aka karere.

Ni inama yahuriranye n’isabukuru y’imyaka 40 abanya israel bahuye n’igikorwa cy’iterabwoba ubwo ibyihebe byayobyaga indege barimo bikayitegeka kugwa i Entebbe muri Uganda.

JPEG - 177.6 kb
Perezida Kagame yitabiriye inama na Minisitiri w’intebe Netanyahu

Igikorwa cyo gutabara abanya israel 103 bari bafashweho bugwate n’ibyo byihebe cyanaguyemo Lt Col Yonatan Netanyahu, umuvandimwe wa minisitiri w’intebe wa Israel.

Muri iyi nama rero haganiriwemo uburyo Israel yafatanya n’ibihugu byo muri aka karere ku bijyanye no kurwanya iterabwoba ndetse no kurushaho kunoza ubufatanye mu bijyanye n’umutekano.

Minisitiri w’intebe wa Israel akaba ategerejwe mu Rwanda kuri uyu wa gatatu aho azagirira uruzinduko rw’umunsi umwe, akazahava yerekeza muri Ethiopia ari naho azasoreza uruzinduko rwe.

Jean Pierre T

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Etienne - 7/07/2016 saa 01:41

Iyo nka iba mu bigogwe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X