Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Karongi: Bituma mu mazi bakaba ari nayo bakoresha none byabateye Cholera

Mu karere ka Karongi mu ntara y’uburengerazuba bw’u Rwanda mu murenge wa Bwishyura, haravugwa umwanda ukabije. Uwo mwanda ni wo ufatwa nka nyirabayaza yateje icyorezo cya Cholera.

Abaturage bo muri ako karere bavuga ko nta bwiherero bafite kubera batuye ahantu bagomba kwimurwa.

Abo baturage baravuga ko kubera kubura ubwiherero iyo imvura iguye, ikukumbira umwanda mu kiyaga cya Kivu kandi bakoresha ayo mazi haba kuyanywa ndetse n’indi mirimo.

JPEG - 27.3 kb
Bituma mu mazi akaba ari nayo bakoresha

Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi ndetse n’ibitaro bemeza koko ko icyorezo cya Cholera cyatewe n’amazi yo mu kiyaga cya Kivu.

Ubuyobozi bw’akarere buravuga ko bwafashe ingamba zo kubuza icyo cyorezo gukwirakwira bushakira abaturage amazi meza.

Kutagira ubwiherero bituma, bituma mu bisambu haruguru y’i Kivu imvura yagwa igakumbira mu Kivu kandi ari yo mazi banywa.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Bwishyura ahagaragara icyo kibazo, buravuga ko burimo gufatanya n’abagomba kwishyura abaturage ku buryo bizarangirana n’ukwezi kwa kalindwi ikibazo cyakemutse.

Rugano

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

TOTO - 27/06/2016 saa 20:13

Ndemeranya namwe rwose korera imeze nabi nkaho yagaragaye cyane mugasura muri bwishyura amazi bayazanye ejobundi kdi nabwo nibice ntabwo arihose,naho biswe ngo bari kuyatanga usanga ntagatege nibahe abaturage ubwo uzasanga ejo bati nimuhige ubwo bazarindira ko abaturage bagomba kubaza umusaza bahe abaturage amazi.
Kanda hano umusubize

Kabindi - 27/06/2016 saa 11:18

Impunzi zituye Kiziba buriwa gatanu bamena amazirantoki mu migezi iyo migezi yose itemba ijya muri Kivu icyo kibazo kirazwi kuva izompunzi z'abanyekongo zagera mu Rwanda.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X