Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Karongi : Inkuba yahitanye 3 barekaga amazi, naho undi iramutwika.

Imvura nyinshi yaraye iguhe mu gice kinini cy’igihugu, mu karere ka Karongi mu murenge wa Bwishyura yarimo inkuba yahitanye abantu batatu igatwika umwe.

Abitabye Imana ni Mukeshimana Josephine w’imyaka 55 n’umwana we Mukarugema Violette w’imyaka 15 batuye mu kagari ka Nyarusazi mu murenge wa Bwishyura.

Aba bombi inkuba yabahitanye ubwo barimo bareka amazi y’iyi mvura.

Undi inkuba yishe ni umwana muto w’imyaka ine gusa witwa Paul Byukusenge nawe wo mu muryango uturanye n’aba babiri bishwe n’inkuba nk’uko byemezwa n’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura Emmanuel Mutuyimana.

Mutuyimana yabwiye itangazamakuru ko ubuyobozi bwahise bujya gutabara aba bagize ibyago, ndetse no kureba niba nta bindi byangijwe n’iyi mvura yari nyinshi .

Imvura yari imaze igihe kinini yarabuze mu Rwanda, umuhindo wamanutse iteganyagihe ryatangaje ko imvura yawo izaba nke Iburasirazuba no mu turere twinshi tw’Amajyepfo gusa ngo ikazagwa uko bisanzwe mu majyaruguru n’Iburengerazuba.

Usibye abahitanywe n’inkuba mu Bwishyura hari amakuru ko hari n’undi mugabo mu kagari ka Nyarusazi nawe inkuba yakubise ariko ikamutwika urutugu akaba agihumeka.

Umurenge wa Bwishyura ari nawo w’Umujyi i Karongi ubusanzwe wo ntukunda kwibasirwa n’inkuba nyinshi ubusanzwe zikunda guca ibintu mu mirenge ya Rwankuba, Twumba, Mutuntu na Ruganda.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 20/09/2016 saa 15:07

nugusaba abantukugumamunzu. arikontawuruhunga. nahilmanagusa
Kanda hano umusubize

- 17/09/2016 saa 14:45

Umunsi wabo wariwageze.imana ibahe iruhuko ridashira kndi nabasigaye bakomeze kwihangana
Kanda hano umusubize

- 17/09/2016 saa 14:44

Umunsi wabo wariwageze.imana ibahe iruhuko ridashira kndi nabasigaye bakomeze kwihangana
Kanda hano umusubize

samwer - 17/09/2016 saa 10:34

imana iturinde abasigaye
Kanda hano umusubize

samwer - 17/09/2016 saa 10:32

abanyakarongi nibihangane iyonkuru yatubabaje twese nkabaho
Kanda hano umusubize

NZARIGEZAHE PIERRE CELESTIN - 17/09/2016 saa 10:08

Abo bantu bacu Imana ibakire mu bayo kandi dukomeze gusenga Imana izaduhe imvura nziza idateza ibibazo twari tuyikeneye cyane.
Kanda hano umusubize

Goudence - 18/09/2016 saa 19:24

imana ibakire kdi abasigaye bihange isi niko imera.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X