Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Karongi: Umwarimu arakekwaho gucuruza urumogi na kanyanga

Polisi mu karere ka Karongi ifite impungenge z’uko Umwalimu witwa Nzabihimana Isaie, wigishaga ku rwunge rw’amashuri rwa Bubazi ruherereye mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi, yaba yaracurujwe ibiyobyabwenge ku banyeshuri yigisha. Ibi bije nyuma y’aho uyu mwarimu atawe muri yombi afatanywe urumogi na kanyanga yari agiye gucuruza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengezuaba, CIP Theobald Kanamugire, yabwiye itangazamakuru ko iperereza rigikomeje, ngo barebe niba no mubo yabicuruje hatarimo abanyeshuri.

Yongeyeho ko uyu mwarimu yafashwe n’umusirikare ku wa Kabiri afitei ibipfunyika birimo urumogi na Kanyanga.

CIP Kanamugire ati” Gucuruza ibiyobyabwenge uri umurezi ni amahano, kuba urera abana, ukagaragaraho iyo ngeso bigaragaza ko nta ndangagaciro uba ufite.”
Akomeza avuga ko Nzabihimana aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa gufungwa imyaka iri hagati y’itatu n’itanu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

boniface - 26/08/2016 saa 08:34

Uyu mwarimu ibyo yakoze ni amahano kuba uri umurezi ugacuruza ibiyobyabwenge? akurikiranwe ahanwe abere nabandi urugero.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X