Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Kayonza: Abantu bane bamaze kwitaba Imana bazize inzara

Mu karere ka Kayonza mu murenge wa Rwinkwavu haravugwa inzara kuri ubu imaze guhitana abantu bane. Ubuyobozi buhakana aya makuru nyamara abaturage bo bakayemeza kimwe n’ibitaro bya Rwinkwavu.

Mu mezi ashize mu ntara y’uburasirazuba by’umwihariko mu karere ka Kayonza mu murenge wa Rwinkwavu, nibwo hagiye humvikana mu bitangazamakuru bivugwako abaturage bariho basuhuka kubera inzara, ariko ubuyobozi bwo bugahakana ayo makuru buvugako nta nzara ihari ahubwo igihari ari amapfa.

JPEG - 53.9 kb
Ahenshi mu murenge wa Rwinkwavu hagaragaye uruzuba rwinshi rwacanye rugatwika imyaka

Kuri uyu wa 22 Ugushyingo bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Rwinkwavu mu kagali ka Nkondo batangarije umunyamakuru w’imirasire.com ko hamaze kwitaba Imana abantu bane mu bihe bitandukanye bo bemezako bazize inzara. N’ubwo ubuyobozi bwako kagali buhakana ayo makuru.

Kubera impamvu z’umutekano wabo basabye ko imyirondoro yabo igirwa ibanga, uwitwa Kalisa (ntabwo ariyo mazinaye yukuri) yagize ati” hano mu murenge wa Rwinkwavu mu kagali ka Nkondo hamaze kwitaba Imana abantu bane bazize inzara.

Uyu muturage yavuzeko mu by’ukuri n’imfashanyo itangwa n’ubuyobozi bw’akarereka Kayonza arinkeya ugereranyije n’umubare w’abaturage bakeneye ubufasha.

Tukimara kumva iby’aya makuru y’abo bantu bitabye imana bazize inzara nkuko abaturage babyemeza, ku murongo wa Telefone twavuganye n’umuyobozi ushinzwe imibereho nyiza y’abaturage mu kagali ka Nkondo arinaho havugwa icyo kibazo, Mutesi Scovia avugako ayo makuru atariyo kuko n’abaturage bafite ikibazo cy’inzara ubuyobozi bubagenera ibifungurwa, Mutesi yagize ati’ Mubyukuri kwemezako abantu bitabye Imana baba barazize inzara ntabwo byaba aribyo kuko hari ubufasha akarere ka Kayonza kagenera abafite ikibazo cy’inzara bityo agahanyako ayo makuru atariyo.

Tumubagije ku mubare uvugwa n’abaturage w’abantu 4 bitabye Imana mu minsi ishize niba haricyo abiziho, Mutesi yavuzeko mu makuru afite nuko hari umusaza umwe uherutse kwitaba Imana ariko akavuga ko atazize inzara ahubwo bishoboka ko yaba yarazize izabukuru.

Nubwo Mutsi ahakana ayo makuru avugwa ku bantu bitabye Imana bazize inzara, byashoboka ko ayo makuru yaba afite ishingiro kuko hari amakuru twahawe n’umwe mu bakozi kubitaro bya Rwinkwavu nawe utashatse ko amazina ye agaragara mu itangaza makuru.

Yavuzeko kuri uyu wa 21 ugushyingo 2016 hari Umugore waguye kubitaro byaho Rwinkwavu aho yemezako yahageze yarazahaye ku buryo n’abaganga ba musuzumye ngo barebe indwara yari arwaye ba kayibura.

Uwo mukozi avugako ukurikije uko uwo mugore yari ameze ntiwashidikanyako yaba yarazize inzara.

Kuri ibi bibazo byose twashatse kumenya niba icyo kibazo ubuyobozi bw’akarere bukizi, Tuvugana n’umuyobozi wako Murenzi Jean Claude avugako bidashoboka ko hari umuturage wapfa azize inzara kuko hari ubufasha bw’ibiribwa bihabwa bamwe mu baturage bababaye kurenza abandi.

Mayor Murenzi yavuzeko niba hari n’uwitabye imana yaba yazize indwara ariko bitafatwa ko yazize inzara.

Nyuma yuko hari bamwe mu baturage bagiye bavugako inzara ibamereye nabi ndetse bamwe bakaba barahisemo gusuhukira mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda abasigaye nabo ubuyobozi bw’Akarere bukabagenera imfashanyanyo y’ibiribwa byiganjemo ibigori ndetse n’ibishyimbo.

Muminsi ishyize nibwo bamwe mu baturage bagiye bagaruka ku mazina y’inzara y’ibasiye by’umwihariko intara y’uburasirazuba, muri ayo mazina harimo iyobise , Warwaye ryari ? Kinga metarike duhurire ku mufungo, hamwe Ganira utahe, nayandi mazina.

JOHN Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

josephine - 25/11/2016 saa 10:31

nyabune, ni mutabarize abasigaye kuko abo nibo mwa menye ariko hari abarembye kubera inzara nimirire mibi cyane mu bana bato. naho abahakana ni batubwire itandukaniro ryinzara namapfa.
Kanda hano umusubize

- 24/11/2016 saa 21:24

Amapfa aterwa n'iki? Inzara iterwa n'iki? Ahaaaa!
Kanda hano umusubize

Jean Bosco - 24/11/2016 saa 06:50

Si Kayonza Ahubwo Ni Igihugu Cyose .Inzara Imeze Nabi Abantu Bararya Ibitaribwa Urugero Buriya Si Ubugali Ni Uburozi Bwica Butinze
Kanda hano umusubize

JERARIDINA - 28/11/2016 saa 23:55

ubugarimbwicanabinubugarimbwinyanjye.
Kanda hano umusubize

Seka - 23/11/2016 saa 13:28

Ngiryo Iterambere ryo muri Singapour y'Afrika!!!!
Kanda hano umusubize

Aisha - 23/11/2016 saa 13:28

kuvuga kwabayobozi se ko atari inzara niko kuzatuma itatumara??? babivuze se bwo inzara yashira?? sinakayonza gusa nahandi hagwa nimvura inzara irahari kd yatewe no kugurisha udusambu ngo turarihira abana none bafite amadiploma atagirakazi batazi no guhinga.
Kanda hano umusubize

Maire - 23/11/2016 saa 13:16

ubuhanuzi bwa Magayane bugiye gusohora se bagenzi ko ngo hazabaho inzara agahiri n'agahinda Mana fasha igihugu cyacu n'abayobozi bacu
Kanda hano umusubize

KANA - 23/11/2016 saa 11:52

Wowe wakwemera ko igihugu gifite amagorofa angana kuriya nabakire bangana kuriya muri kigali abaturage bazira inzara !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Kanda hano umusubize

Modeste - 24/11/2016 saa 13:13

Inzara iri hose ariko nubugome bwa gvt...
Kanda hano umusubize

Mr John - 23/11/2016 saa 10:55

Ni ubwa mbere nanditse comment ariko ibi birababaje. Sinzi icyo tuzageraho mu gihe tugifite abayobozi batekinika dore ko mbona byabaye umuco. Ariko izi nizo ngaruka babona batamajwe bakihanukira ngo nta nzara ihari Ni Amapfa!!!Niba nta nzara ihari se haratangwa imfashanyo y'iki?
Kanda hano umusubize

kabagambe emmy - 24/11/2016 saa 19:07

abayozi nabo mbona babigiramo uruhare,bareke abantu bahinge imyaka yose bashoke ibishanga wenda bimwe nibipfa ibindi bizera.
Kanda hano umusubize

- 23/11/2016 saa 09:45

Isi ntibukunda iradusiga
Kanda hano umusubize

kz - 23/11/2016 saa 09:39

ariko gewe ndanenga abayobozi bamwe nabamwe bahakana ibintu bibabigaragara mubyukuri nkumuyobozi nkuwo ubwo abaturage haricyo baba bamwitegaho?
Kanda hano umusubize

kz - 23/11/2016 saa 09:38

ariko gewe ndanenga abayobozi bamwe nabamwe bahakana ibintu bibabigaragara mubyukuri nkumuyobozi nkuwo ubwo abaturage haricyo baba bamwitegaho?
Kanda hano umusubize

Ndi Umunyarwanda - 23/11/2016 saa 07:57

ARIKO abayobozi bamwe b akunda guhakana ibintu !ntanarimwe no kuri Tv njya mbona bemera!ahubwo bahita bisobanura kandi bakagaragazako abaturage Baba batazi ibyo bakora cyangwa badasobanukiwe ,bibagirwako mbere yuko aba umuyobozi nawe yari umuturage nk'abandi kandi ko nokugirango yitwe umuyobozi abihabwa n'abaturage!!!!! Byose barabihakana,kandi kwemera icyabaye ntibivuzeko ananiwe ,ahubwo niyo nzira yogutanya abaturage bagashakira hamwe umuti wikibazo,naho se nubihakana utekerezako aribwo uba ubonye umuti wo Gukemura IBIBAZO cyangwa ahubwo Uba ukinguriye umuryango ibindi ibibazo!!!! ARIKO bagiye bumva naza bakumvira inama z'INTORE IBARUSHA INTAMBWE ,MEZE WETU,kandi bakazishyira mubikorwa ko nawe aba yafatanyije n'abaturage bose murwego rwabo kandi ko tubona ntacyo bimutwaye !!!! He inspire me kabisa!!! naho abandi bamwe nabamwe ntawamenya ibyo Baba barimo!
Kanda hano umusubize

- 23/11/2016 saa 07:08

hahaha tuzekubafasha mwihangane mugabontakundi
Kanda hano umusubize

INNOCENT - 23/11/2016 saa 06:50

BANE GUSA,OYA NIBENSHI KANDI SIMURAKO KARERE GUSA.
Kanda hano umusubize

ERIC DUSENGUMUREMYI - 23/11/2016 saa 06:39

ABO BANYARWANDA NIBIHANGANE IMANA IRACYABAFITEHO UMUGAMBI.
Kanda hano umusubize

piyo - 23/11/2016 saa 18:11

Mbe muvandimwe, itonde utagwa mu mutego wo kubashinyagurira! None se ushatse kuvuga ko umuntu uva amaraso nkawe yaba ategerje uwuhe mugambi w'Imana kandi yarangije gupfa? Ahubwo wabasabira Imana igatanga igisubizo cyabahembura bakabona icyo kurya ntihagire uwundi wongera gupfa!
Kanda hano umusubize

- 23/11/2016 saa 02:31

Sibanga muri kayonza harimo izara.yatewe.nizuba.ryishi.nimukomeze.mubasengere.imana.ibatabari,
Kanda hano umusubize

BAZIKI - 22/11/2016 saa 20:07

BIRABABAJE NOSE IKIBAZO ABANYAMAKURU ATI INZARA .ABATURAGE.ATI INZARA ABAYOBOZI ATI AMAPFA MUDUSOBANURIRE(BASOMYI CG MWE BANYAMAKURU?
Kanda hano umusubize

Rwanyonga - 22/11/2016 saa 18:30

Mu byukuri ntidukeneye cyane abayobozi batekinika. Dukeneye abavugira abaturage kdi bagashaka nicyabateza imbere. Twemere ko inzara ihari, kuko na Leta ifasha abahatuye, ahubwo harebwe uko ako gafashanyo bahabwa kakwiyongera.
Kanda hano umusubize

von Eichmenn klaus - 22/11/2016 saa 17:47

Nibaza inyungu ubuyobozi bubonamo iyo abaturage bataka inzara ubuyobozi buti wapi. Ntayo birababaje biteye kwibaza icyo abaturage bazira kuba badatabarizwa cg leta ngo ihindure political yubuhinzi. Nigisebo ninunugwari kumva ngo Cadi;Mali;Moroc;Misili;Sudani, Algeria,Ibihugu byose biri Mubutayu bwa Sahala Bitagira inzara naho Urwanda Ruri hagati mubiyaga bigari Tukaba Turi gupfa ese inzara kubaturega nokubiceceka yagira inyungu kuri Politice????abayobozi se badatandukanya amapfa ninzara kwaba arugushinyagura banyakwipfira???Mfite amatsiko impamvu iyi nzara ubuyobozi buyihakana kumugaragaro kandi ntubufate ingamba zokuyihashya
Kanda hano umusubize

dushyire hamwe - 23/11/2016 saa 13:57

mwandusha kumenya icyo bisaba kugira ngo iriya migezi minini cg inzuzi biri mu rwanda bibashe gushirwaho imiyoboro minini yagezwa mu mirima y abaturage kuko nkuko uyu muvandimwe abivuga numva ntabasha gushyikira ukuntu umuntu utuye mubutayu yihaza mu biribwa mugihe utuye muri tropical ataka inzara ese budget ikora imihanda ntawakongeraho indi yo gukora imiyoboro y amazi yajya kuvomerera imirima y abaturage kugira ngo twikize ikibazo cy amapfa kuko ubona ko igihugu cyacu gifite ibikorwa remezo bikomeye bigenda byukwa ntekereza ko icyo kurwanya amapfa kigomba kujya mu by ibanze nkuko umujenerali umwe w umwongereza yabwiye mugenzi ati **do not forget that a bread is good weapon ** mugihe umufaransa we avuga ngo ** vaut mieux aller au boulanger qu au medecin** bivuze ngo mbere y ibindi bikorwaremezo hakwiye kureba niba nta kibazo cy inzara gishobora kubaho kenshi mbona mu mihigo y aba meya bavugamo imihanda amashuri n ibindi bikorwaremezo bihambaye nkibaza ese icyi cyo kizakorwa ryari ** iriya nyabarongo izenguruka igihugu cyose mutekereza ko Imana yayinyujijemo ngo tujye twirirwa tuyitegereza cg ni ukugirango tuyibyaze umusaruro maze dufashe nabo batagira aho bakura batuye mu butayu ngaho rero babana bize ubuhinzi, abize plomberie namwe abashinzwe bugdet mureke dushyire hamwe dushake igisubizo ; none se muyobozi tekereza urimo ugendera muri V8, utuye mu nzu ya miriyo magana nyamara umuturage utuye iruhande rwawe yarumbije kubera amapfa nyamara wowe kumugezaho ayo mazi bitagusabye na miliyoni ijana ; numva ubikoze Igihugu cyabigushimira n Imana yazabikwitura we learn by errors dushyire hamwe nta kidashoboka
Kanda hano umusubize

Kamaramaza - 23/11/2016 saa 16:30

Ngo umusaza ntiyazize inzara, yazize izabukur??? Basanze se iwe ibiryo bihari? None se nyine inzara iyo igeze ku musaza amera ate? Umuntu arataka ko ashonje,abayobozi bati: urabeshya turakugaburira. Uvuga ukuri ni nde? Ubifitemo inyungu ni nde? ?????
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X