Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

KAYONZA: Mu murenge wa Kabare ngo inyerezwa ry’imfashanyo zigenewe abatishoboye riravuza ubuhuha

Bamwe mu baturage bafata imfashanyo y’ibigori n’ibishyimbo batuye mu murenge wa Kabare mu karere ka Kayonza, ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bw’umurenge kw’ inyerezwa ry’iyo mfashanyo itangwa.

Bamwe mu baturage basanzwe bahabwa ubwo bufasha bw’ibifungurwa batashatse ko imyirondoro yabo ijya ahagaragara, bemereye umunyamakuru w’imirasire.com ko kuri uyu wambere 28 ugushyingo 2016 habaye umukwabo wo gufata zimwe mu mfashanyo bivugwako zari zararigishijwe zikajya gucururizwa muri butike.

Umwe mu baturage yagize ati” kuri uyu wa Mbere mu gitondo ahagana mu masaa tatu, nibwo habayeho umukwabo wogufata abacuruzaga ibigoli ndetse n’ibishyimbo byagenewe abatishoboye, nuko hafatwa abantu batatu basanze muri butike bacuruza ibyo bigoli n’ibishyimbo.

Tumubagije urwego rwari rushinzwe icyo gikorwa cyo gusaka ibyo bigoli n’ibishyimbo bivugwako byagurishijwe kandi byari bigenewe abatishoboye, yavuzeko uwo mukwabo wabaye wari uyobowe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabare witwa Ngabonziza Robert.

Ikinyamakuru Imirasire.com cyashatse kumenya ibivugwa niba bifite ishingiro, kivugana n’umuyobozi w’umurenge wa Kabare ari nawe bivugwako yari ayoboye icyo gikorwa cyo gufata ibyo bigoli n’ibishyimbo bikekwako byari imfashanyo z’abaturage batishoboye.

Umuyobozi w’umurenge wa Kabare Ngabonziza Robert yahakanye ayo makuru avugako ari ibinyoma, yagize ati” Mubyukuri iyo umuturage ashonje avuga ibijyane n’amarangamutimaye, iyo umuturage abonye imodoka itwaye ifumbire mu tundi tugali abaturage bahita bavugako ari imfashanyo zabo zijyanwe kugurishwa kandi nyamara ntabwo aribyo.”

Kuko aho uRwanda rugeze ntabwo wabona umuyobozi ukora nkibyo kuko n’Imama yaguhana yihanukiriye kurya imfashanyo yagenewe ababakene.

Gusa Gitifu yemeye ko hari igihe habaho igabanuka kubyo baha abaturage bitewe n’umubare wabo uburyo ushobora kwiyongera bityo ugasanga ikigero cy’ibyo kurya umuturage yafataga kiragabanutse, ariko mu byukuri ntibivuzeko biba byagurishijwe.

Gitifu yavuzeko ubuyobozi bwa karere ka Kayonza bwabasabye ko hakongerwamo imibare yabandi batishoboye kugirango bazongererwe ubundi bufasha.

John Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

GISANUKURI OCTAVE - 30/11/2016 saa 11:02

HOSE BA GITIFU B'UTUGALI NIBO BAFATA BWA MBERE KANDI BYINSHI ,URUGERO NI MU KAGALI KA GASHENYI HO MU MURENGE WA RUKOMO MU KARERE KA NYAGATARE , IMFASHANYO YAJE YAZIYE UWITWA MUKADANA ODILLE N'AGATSIKO KE BAFATANYIJE NO NI ABAYOBOZI B'IMIDUGUDU.
Kanda hano umusubize

Samanth Lindsay - 30/11/2016 saa 09:57

Banze Kwemera Ko Inzara Yishe Abantu Naho Bemereye Barikwiba Imfashanyo Zizo Ngarisi Ariko Dufite Abayobozi Nyabaki Niyihe Microbe Yabinjiye Gusa Ababona Babona Ko Babikorera Ubushake Leta Ikaba Umufatanyabikorwa Wabo Kuba Badahanwa Bihanukiriye Ese Wanga Kwemera Ko Abaturage Bashonje Ufite Nyungu Ki? Kandi Ejo Uzatamazwa No Guhamba Izo Ngarisi Zishwe Ninzara? Kuvuga Ko Ntanzara Kandi Uri Kugwingiza Abana Bivuze Iki?Umusore Wimyaka15 Ameze Nkakana Kimyaka 8 Sha Mwabayobozi Mwe Nta Patriotism Mugira Mukwiye Umweyo Mugatumuka Nkivumbi
Kanda hano umusubize

Pacifique - 30/11/2016 saa 05:58

ntago ! gitifu wa Kabare yitwa kuriya kd n'uwatanze Amakuru ntashaka kumenyeka .bityo rero ndabona iyinkuru ar'igihuha "icyinyoma" cyaneko ntanibyagaragaye ko byafashwe .
Kanda hano umusubize

Kabil - 29/11/2016 saa 22:37

Ibyo Abaturage Bavuga Ni Ukuri Kuko Niho Ntuye,hanyuma Gitifu Yiyibagije Igihe Kimwe Hari Gutangwa Izo Mfashanyo Umugabo Wafatanywe Imifuka 2 Y'ibigori Ayikoreye Kandi Yarayihawe N'umwe Mu Bayobozi Batangaga Iyo Mfashanyo Ntashatse Kuvuga Izina.Cyangwa Baba Bibwirako Tutaba Turi Hamwe N'abaturage Tureba Uko Izo Mfashanyo Zitangwa Bararye Barimenge Umunsi Numwe Tukazabayora Bose Ababigiramo Uruhare Bose Cyangwa Bibwirako Tutabazi Niko Bibwira.
Kanda hano umusubize

Nizeye - 29/11/2016 saa 19:09

Ngira ngo muri iyi nkuru hagombye kugaragaramo ibimenyetso simusiga bigaragaza koko ko iryo nyereza RIVUZA UBUHUHA nk'uko umutwe w'yi nkuru ubivuga. Kwemeza ko inyereza rivuza ubuhuha biba bisaba kubitangira ibimenyetso simusiga. Igitekerezo cyange si uguhakana ko haba hariho inyereza. Ariko ni ngombwa gukoresha amagambo yatoranyijwe neza, afitanye isano n'inkuru mu buryo bugaragarira buri wese.
Kanda hano umusubize

john - 29/11/2016 saa 17:03

ese nibarize abanyamakuru nkumuyobozi wishyuriza umuturuge akayishyirira kumufuka atayamusabye yabuzwaniki kunyereza impfashanyo,?cg uryaruswa yabura kunyereza ibyarubanda
Kanda hano umusubize

john - 29/11/2016 saa 16:59

hhhh arabeshya kbs barazigurisha kuko nomumurenge wamurundi akarere kakayonza mukagari kabuhabwa mumudugudu wamiyaga barafashwe harimo nadaso ntibagahakane gusabibukeko tutazemerako bazajya baharabika isura yubuyobozi bwacu
Kanda hano umusubize

- 29/11/2016 saa 16:22

ntabwo abaturage bose bayoberwa amakuru kubibakorerwa ahubwo namwe banyamakuru murye mucukumbura ntakivugirwa ubusa.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X