Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Kayonza: Ngo baronesherezwa bataka bagakubitwa

Bamwe mu baturage batuye mu kagari ka Kageyo umurenge wa Mwili ngo babangamiwe n’abashumba baboneshereza imyaka ku bushake babivuga bagakubitwa bikomeye. Hagati aho umuyobozi w’akarere arasaba aborozi kuzitira aho amatungo arishiriza kugira ngo atongera konera abaturage.

Iki kibazo abaturage bamaze kukigeza ku buyobozi bw’akarere ka Rwamagana, gashishikariza abafite inzuri kuzizitira mu rwego rwo kwirinda amakimbirane ashobora kuvuka.

Ubuhamya butangwa na bamwe mu baturage batuye mu kagari ka Kageyo, bugaragaza aba bashumba bigize intakoreka, ku buryo n’iyo umuturage abonye ko bari kumwoneshereza anyerera akigendera atavuze, kuko ngo ushatse kubaza impamvu bamwoneshereje akubitwa agataha ari intere.

Nzabonimana Karoli yagize ati “Baratwoneshereza cyane nta muturage n’umwe inaha wasanga adafite icyo kibazo kandi inzuri z’aha usanga zitazitiye ugasanga hari abafite abashumba babi waba wahinze imyaka yaba ibishyimbo cyangwa ibigori bakazituriramo.

Barirara bakaragira aho babonye, nk’ubu njye nahinze hegitari y’imyumbati baraza baturiramo inka, iyo uvuze baragukibita rwose, ubuse ugira ngo nasanga inka ziri mu kwanjye ngataka? reka da ni ukwinyonyombera gakeya nkagenda nkabivuga navuye aho, kuko mbivugiye aho sinakira inkoni zabo.”

Bamwe muri aba baturage bavuga ko batakira ubuyobozi bwabo ariko nabwo ntibugire icyo bukora kigaragara ngo aba bashumba bafatirwe ibyemezo bibaca kuri iyi ngeso.

Umuyobozi ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Rugeyo, Kazungu Ramadhan, yagaragarije itangazamakuru ko iki kibazo cy’abashumba boneshereza abaturage giteza umutekano muke.

Yagize ati “Ikibazo dufite ni ubwone rimwe na rimwe ntidusinzira kuko abantu baba batabaza bati banyoneshereje, abashumba bankubise ubu icyo dukora ku bakubiswwe ni ukubunga, naho ku bwone tugerageza gukora raporo zo kubishyuriza byaba ngombwa bakajya mu bunzi.”

Ubwo yavuganaga n’itangazamakuru, Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude,we yemeza ko ubu icyo bagiye gukora ari ugusaba aborozi gukorera no kuzitira inzuri zabo, kugira ngo amatungo yabo atajya konera abaturage ndetse n’aho byabaye abaturage bakagirwa inama yo kugana abayobozi babo bakabafasha gukemura icyo kibazo.

Abaturage bo muri uyu murenge wa Mwili basaba ubuyobozi bwabo gusyira imbaraga muri gahunda yo kororera mu biraro, kuko iyo inka zirirwa zizerera biteza amakimbirane.


Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

simba - 23/09/2016 saa 12:52

Heeeeee baje borora abandi baje bahinga
Kanda hano umusubize

kabebe - 20/09/2016 saa 12:42

baturage nabagira inama yokwitabaza kagame Paulo kuko niwe wabarenganura.
Kanda hano umusubize

mukiza brown - 19/09/2016 saa 15:41

nibibeshye bavuge bakabone
Kanda hano umusubize

fernandel - 19/09/2016 saa 15:21

Nibo baboshya.....! Niba atari bo babikozeho iki?
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 19/09/2016 saa 13:56

Ninde unshizwe ababayobozi. Ikikibazo cyubwone subwambere biba muntara yiburasirazuba abayobozi nkaba nibobatera amacakubiri mwagiye mubafunga, kandi bakishyura ibyangijwe, muratinya banyirinka cg nabobashumbamutinya. Ndibukako higezekubaho ibibazo byokonesha mu 1995 kuzamura muriliyantara maze ibintubirakomera bituma VP ajyayo H yarakiri V icyogihe icyoyakoze yakuyeho abayobozi hafiyabose muribimwebyitwago amakomine baziraku tavugisha ukuri nogukururibibazu biteranya abaturage kandi byangisha ubu, tegetsi abaturage.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X