Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Kayonza: Nyuma y’abasuhukiye muri Uganda kubera inzara ngo abandi barenga ijana bashobora kubakurikira

Benshi mu baturage bo mu murenge wa Mwiri ho mu karere ka Kayonza bavuga ko bashobora gukurikira bagenzi babo basuhukiye mu turere dutandukanye tw’u Rwanda no mu gihugu cy’igituranyi cy’Ubugande niba imfashanyo Leta yabageneye itabagezeho vuba.

Mu majwi y’abaturage ubwabo bo mu murenge wa Mwiri, bitangariza ko bafite inzara itaboroheye, umwe avuga ko amaze iminsi itatu nta kintu arashyira ku munwa, we n’abandi nka we bavuga ko niba badahawe ubutabazi bwa guverinoma ngo nta kabuza bazasuhuka nabo.

Aba baturage bavuga ko hari ubufasha Leta yakomeje kugenda igenera abantu bari mu kaga k’inzara ariko ngo hari aho bitaragera nko muri uyu murenge wa Mwiri cyane cyane abo mu kagari ka Mugera, ndetse bakavuga ko umwanzuro bari kubona hafi ari uwo gusuhuka nabo bakajya gushaka aho ubuzima bwaba bukimeze neza.

Aba baturage barasaba ko ubufasha buri gutangwa mu tundi duce nabo bwabageraho.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangiye gufasha abahuye n’iki kibazo cy’inzara, ndetse nkuko byumvikanye mu ijwi rya Tony Nsanganira umunyamabanga wa Leta muri iyi minisiteri avuga ko n’abataragerwaho n’ubwo bufasha nabo bagiye kugerwaho.

Uruzuba rwibasiye uturere dutandukanye tw’intara y’iburasirazuba twatumye abantu batari bake basuhuka kubera inzara bajya mu bihugu bituranye n’u Rwanda, gusa hari amakuru ko baba baratangiye kugaruka kuva aho bamenyeye ko Leta yatangiye gutanga imfashanyo ku bantu bibasiwe n’inzara.

JPEG - 139.9 kb
Abaturage mu turere dutandukanye i Burasirazuba bahuye n’inzara


Jean Pierre TUYISENGE

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

karo - 13/08/2016 saa 07:58

@cyane uransetsa ngo ntibaguteranye nimana hahahahhahahahahahha
Kanda hano umusubize

cyane - 12/08/2016 saa 12:49

Kura iby'inyongezo aho sha. N'ibinyejana bindi byinshi bizashira urdtse utwo twaka uvuga. Ariko kuki mutigira ku mateka koko cg ngo munasome neza ibyanditswe mu bitabo "byera" ra?
Kanda hano umusubize

Abdur Hakhim al islam - 12/08/2016 saa 12:42

Byabigega byacu se byatugobotse!!! burya mbona ko kugeza ubu leta itaremera ko abaturage bamerewe nabi ari ugukingira amakosa yayo kuko muri byabigega habe nimungu yigezemo kandi muziko havugwaga amatoni namatoni yuzuyemo baratubeshya gusa hari inzira imwe yoguca Nzaramba .leta nifungure ibishanga umuturage ahinge byose leta itagize uruhare mukumutegeka icyo ahinga murebe ko inzara idacika kg1 cyibirayi kigasubira50frw
Kanda hano umusubize

gato - 11/08/2016 saa 21:55

ibi mubona ni byoroshye,hashize imyaka 16 yinyongezo,mutejyerez nibindi bizaza
Kanda hano umusubize

cyane - 11/08/2016 saa 17:06

Uwo na wo ngo ni umugambi w'imana yagowe! Abayobozi ngo twarabikemuye. Ariko twagiye dukora igenamigambi ry'igihe kirekire kandi tukemera ibiriho? Ikibazo gifitanye isano n'ibishanga byambuwe abaturage kandi byabagobokaga mu mpeshyi. Ahandi amaterasi akoze nabi kandi ahubukiwe na yo ni impamvu.
Kanda hano umusubize

b - 11/08/2016 saa 19:13

EREGA BURYA NTA KIBA IMANA ITAKIZI, KANDI NI NAYO IFITE IGISUBIZO CYA BYOSE. NONE NTA BANTU YAGABURIYE MU BUTAYE INYAMA KANDI NTA NKOKO ZIHABA, IAKABA IMIGATI YA MANU KANDI NTA NGANO ZIHERA, IKABA AMAZI NTA MIGEZI IHABA? IMANA ISHAKA YAGUSHA IMVURA IMYAKA IKERA NK'UKO ISHOBORA KUREKA IBYAGO BIKAKWIRIRA ABANTU KUBERA IMPAMVU ZIHARIRI. SODOMA NA GOMOR BURYA BARI BATUNZE KANDI BAFITE BYOSE, ARIKO NTA CYO BYABAMARIYE KUGIRA BAROKORE UBUZIMA BWABO. JYA WITONDERA IMANA, KANDI WIRINDE GUHUBUKA MU KUVUZA ITAZAYIKORA MU JIJO UGAHURA N'AKAGA.
Kanda hano umusubize

cyane - 11/08/2016 saa 21:39

Iyo mana uvuze ko numva itandukanye n'isanzwe y'impuhwe n'urukundo ra? Ahubwo se urayikunda cg urayitinya? Ntuyinteranyeho di! Nabanje iy'i Rwanda.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X