Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Kicukiro: Abaturage ngo bamaze umwaka n’igice nta mazi meza bafite


Abaturage bo mu murenge wa Konombe mu gace kazwi nka BUSANZA baravuga ko bamaze umwaka n’igice batagerwaho n’amazi,ni ikibazo ngo cyatewe n’uko imiyoboro y’amazi muri ako gace yangijwe bikomeye n’ibikorwa byo gukora umuhanda Busanza - Rubirizi.

Ibi ngo bituma abaturage bo muri aka gace bagura amazi ku giciro cyo hejuru cyane abadafite ubushobozi bakavoma ibishanga.

Ni ikibazo ubuyobozi bw’ ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi n’isukura buvuga buzi kandi ngo bitarenze uku kwezi kwa munani kiraba cyakemutse.

JPEG - 156.2 kb
Muri Busanza ijerekani y’amazi ku banyonzi ni hagati ya 300 na 500

ugeze wese muri Busanza by’umwihariko mu muhanda Busanza-Rubirizi ukirimo gukorwa,ahura n’urujya n’uruza rw’abasore batunda amazi ku magare bayajyana kuyagurisha mu midugudu itatu yo muri aka gace yibasiwe bikomeye n’ibura ry’amazi kandi ngo hashize igihe kitari gito.

Intandaro n’ibikorwa byo gukora uyu muhanda byangije bikomeye imiyoboro y’amazi.

Amazi akoreshwa n’abatuye mu bice bya busanza avomwa n’abafite ibinyabiziga bakayagurisha ku giciro kikubye inshuro hagati ya 10 na 15 z’igiciro gisanzwe cy’amazi,abadafite ubushobozi bashoka ibishanga.

Bamwe mu baturage baganiriye na Imirasire.com bavuga ko kugira ngo ubone amazi uyaguze n’abayatwara ku magare bigusaba amafaranga ari hagati ya 300 na 500 ku ijerekani imwe.

Ikibazo kibura ry’amazi kuri uru rugero mu gace ka Busanza cyatumye bamwe mu badepite bakizamura imbere ya minisitiri w’intebe kuri uyu wa kabiri ubwo yagezaga ku nteko ishinga amategeko imitwe yombi gahunda ya guverinoma ku bijyanye n’amazi n’isukura.

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi n’isukura WASSAC buvuga ko ikibazo kibura ry’amazi muri Busanza bukizi kandi ngo buri munzira yo kugikemura nkuko byemezwa na Methode RUTAGUNGIRA ushinzwe gukwirakwiza amazi meza mu mijyi.
.
Ni kenshi abatuye ibice bitandukanye by’umujyi wa Kigali bakunze kwinubira ibura rya hato na hato ry’amazi,ariko ntibisanzwe kumva agace kabuze amazi umwaka n’igice nka Busanza,Nyamara gahunda ngari ya guverinoma igaragaza ko umwaka utaha wa 2017 uzasiga abatuye Kigali bose bafite amazi ijana ku ijana.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

claude - 4/08/2016 saa 10:35

byo mubusanza twarakubititse rwose amazi nikibazo cyaturenze nka baturage mudutabare kabisa amazi yibishanga(nyirakanamba na gishikili) nibikama byo turagira ikibazo gikomeye kubera iri zuba ndetse nimiyoboro itinda gusanwa.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X